• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Editorial 01 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Igipolisi cya Uganda kiravuga ko cyataye muri yombi abantu bakekwaho kwica mwishywa wa Perezida Museveni, Joshua Nteireho wicanwe n’umugore witwa Merina Tumukunde mu kwezi gushize.

Umuvugizi w’Igipolisi, Fred Enanga ntiyavuze amazina y’abakekwaho ubwo bwicanyi bafashwe n’uko bangana, ariko amakuru ava mu gipolisi aravuga ko ari abantu bane bafatiwe muri Kampala.

Enanga yavuze ko abashinzwe iperereza bakiriye amakuru yizewe abatawe muri yombi bafite aho bahuriye n’ubu bwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

“Batawe muri yombi muri weekend. Ibazwa ryabo riracyakomeje,” uyu ni Fred Enanga kuri uyu wa Mbere.

Nteireho yarashwe mu mutwe arapfa arasiwe hafi y’imodoka ye yari atwaye ari kumwe n’umugore witwa Tumukunde warasiwe mu modoka hagati ya saa 10:30 z’ijoro na Saa tanu hafi y’Ikiraro cya Nambigirwa Bridge ku itariki 05 Nzeri.

Abapolisi kuri ubu bari gushakisha Toyota Harrier bivugwa ko abafashwe bakoreshaje ubwo bakoraga ubwicanyi.

Abakekwa kandi ngo bafashwe amashusho na camera za CCTV zo kuri ‘supermarket’ iri ahitwa Zana, ku Muhanda wa Entebbe, ariko ngo amasura yabo ntagaragara neza.

Amashusho agaragaza abakekwa basuhuza ba nyakwigendera ndetse binjira muri resitora baraganira. Nteireho ngo ubwo yinjiye mu modoka yari yakodesheje, naho abakekwa binjira muri Toyota Harrier baramukurikira nyuma Nteireho na Tumukunde basangwa biciwe ku muhanda.

Kuva ibyo bibaye, abari muri Toyota Herrier ntibigeze bigaragaza ngo batangaze ibyo baganiriye na ba nyakwigendera ubwo bavuganaga muri resitora.

Abakekwa bakaba baratawe muri yombi nyuma y’aho itsinda rishinzwe iperereza rigenzuriye abantu bavuganye kuri telephone na Nteireho, telephone zabo zirakurikiranwa aho nyakwigendera yagiye aca, babasha kumenya abakekwa.

Enanga akaba yavuze ko abashinzwe iperereza bari bahawe mbere amakuru yizewe ku bakekwa ariko ntibabata muri yombi kugeza bamenye neza ko bagiye gufata abantu ba nyabo.

Igipolisi kikaba cyari cyarabanje guta muri yombi umupolisi imbunda ye yasanzwe ahakorewe ubwicanyi. Uyu mupolisi akaba yaravuze ko yasize imbunda ye mu modoka ya nyakwigendera agiye kwihagarika yagaruka agasanga bamusize.

Iperereza no gusesengura amashusho ya CCTV zo ku Muhanda wa Entebbe bikaba byarashimangiye ibyo uyu yatangaje bituma igipolisi gishakira ahandi ababa bari inyuma y’ubwo bwicanyi.

2019-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Editorial 08 May 2016
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Jul 2016
Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?

Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?

Editorial 25 Jun 2018
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Museveni
    October 2, 20194:09 am -

    Hahahahhhh!! Umupolisi ajya kwihagarika agasiga imbunda imodoka ikayijyana! Ubwo se bari kongera guhurira he? Yari yizeye abo bantu gute? Ariko abarashwe ubanza bari mu bikorwa byo guca inyuma uwo mwashakanye!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza
HIRYA NO HINO

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Editorial 19 Jan 2017
Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye
ITOHOZA

Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Editorial 05 Feb 2016
Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze
IKORANABUHANGA

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Editorial 18 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru