• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abakekwaho kwica mwishywa wa Museveni

Ubwanditsi 01 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Igipolisi cya Uganda kiravuga ko cyataye muri yombi abantu bakekwaho kwica mwishywa wa Perezida Museveni, Joshua Nteireho wicanwe n’umugore witwa Merina Tumukunde mu kwezi gushize.

Umuvugizi w’Igipolisi, Fred Enanga ntiyavuze amazina y’abakekwaho ubwo bwicanyi bafashwe n’uko bangana, ariko amakuru ava mu gipolisi aravuga ko ari abantu bane bafatiwe muri Kampala.

Enanga yavuze ko abashinzwe iperereza bakiriye amakuru yizewe abatawe muri yombi bafite aho bahuriye n’ubu bwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

“Batawe muri yombi muri weekend. Ibazwa ryabo riracyakomeje,” uyu ni Fred Enanga kuri uyu wa Mbere.

Nteireho yarashwe mu mutwe arapfa arasiwe hafi y’imodoka ye yari atwaye ari kumwe n’umugore witwa Tumukunde warasiwe mu modoka hagati ya saa 10:30 z’ijoro na Saa tanu hafi y’Ikiraro cya Nambigirwa Bridge ku itariki 05 Nzeri.

Abapolisi kuri ubu bari gushakisha Toyota Harrier bivugwa ko abafashwe bakoreshaje ubwo bakoraga ubwicanyi.

Abakekwa kandi ngo bafashwe amashusho na camera za CCTV zo kuri ‘supermarket’ iri ahitwa Zana, ku Muhanda wa Entebbe, ariko ngo amasura yabo ntagaragara neza.

Amashusho agaragaza abakekwa basuhuza ba nyakwigendera ndetse binjira muri resitora baraganira. Nteireho ngo ubwo yinjiye mu modoka yari yakodesheje, naho abakekwa binjira muri Toyota Harrier baramukurikira nyuma Nteireho na Tumukunde basangwa biciwe ku muhanda.

Kuva ibyo bibaye, abari muri Toyota Herrier ntibigeze bigaragaza ngo batangaze ibyo baganiriye na ba nyakwigendera ubwo bavuganaga muri resitora.

Abakekwa bakaba baratawe muri yombi nyuma y’aho itsinda rishinzwe iperereza rigenzuriye abantu bavuganye kuri telephone na Nteireho, telephone zabo zirakurikiranwa aho nyakwigendera yagiye aca, babasha kumenya abakekwa.

Enanga akaba yavuze ko abashinzwe iperereza bari bahawe mbere amakuru yizewe ku bakekwa ariko ntibabata muri yombi kugeza bamenye neza ko bagiye gufata abantu ba nyabo.

Igipolisi kikaba cyari cyarabanje guta muri yombi umupolisi imbunda ye yasanzwe ahakorewe ubwicanyi. Uyu mupolisi akaba yaravuze ko yasize imbunda ye mu modoka ya nyakwigendera agiye kwihagarika yagaruka agasanga bamusize.

Iperereza no gusesengura amashusho ya CCTV zo ku Muhanda wa Entebbe bikaba byarashimangiye ibyo uyu yatangaje bituma igipolisi gishakira ahandi ababa bari inyuma y’ubwo bwicanyi.

2019-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Ubwanditsi 07 Oct 2016
BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Ubwanditsi 15 Mar 2019
Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga  y’amiganano.

Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Ubwanditsi 16 Jan 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Museveni
    October 2, 20194:09 am -

    Hahahahhhh!! Umupolisi ajya kwihagarika agasiga imbunda imodoka ikayijyana! Ubwo se bari kongera guhurira he? Yari yizeye abo bantu gute? Ariko abarashwe ubanza bari mu bikorwa byo guca inyuma uwo mwashakanye!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478
Mu Mahanga

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana
Mu Mahanga

Diamond Platnumz ari mu mazi abira, arasabwa kuriha Mobetto akayabo ku indezo y’umwana

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Portugal amateka itwara igikombe cy’Uburayi
IMIKINO

Portugal amateka itwara igikombe cy’Uburayi

Ubwanditsi 11 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru