Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, Pierre Nkurunziza w’u Burundi ndetse na Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bategerejwe i Bukavu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Laboratwari y’ikitegererezo izajya ikorerwamo ibirebana n’ubihinzi.
Ni Laboratwari y’ubuhinzi y’ikigo IITA (L’Institut International pour l’Agriculture Tropical), ikaba izafungurwa ku mugaragaro na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2019.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Congo, diaspordc.com ngo aba bayoboze bavuze biteganijwe ko bazaba bahari muri uyu muhango hakiyongeraho abazaba bahagarariye Banki y’Isi ndetse ndetse na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Iyi Laboratwari y’ikitegererezo muri Afurika, ngo izajya itunganyirizwamo ibikomoka ku buhinzi ndetse inakorerwemo imbuto z’indobanure mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.
Iyi izaba ari inshuro ya mbere Perezida Tshisekedi na Kabila yasimbuye bazaba bahuye bwa mbere mu biroro byaguye nyuma yaho bahererekanije ububasha ku wa 25 Ukwakira 2018.
Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari agiye guhirikwa ku butegetsi, inshuro yasohotse mu gihugu ni mbarwa, bityo akaba yaba agiye guhurira muri ibi birori na mugenzi we, Paul Kagame mu gihe umubano w’ibihugu babereye abayobozi (Rwanda & Burundi) utifashe neza kuva mu myaka igera muri Ine ishize.