• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Ubwanditsi 11 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira 2019, ahagana saa cyenda z’igitondo itsinda ry’amabandi ryateye amabuye Bus yavaga Kampala igana Kigali nuko bayimena ibirahuri. Ibi byabereye hagati ya Muhanga na Ntugamo mu birometero 45 uvuye ku mupaka wa Gatuna uhuriweho n’u Rwanda na Uganda.
Iyo Bus yari ifite numero ziyiranga RAD 259M ikaba ari iya kompanyi Volcano yari itwawe na Muhammad Sibomana. Amakuru avuga ko amabandi ane yashatse gutega iyi Bus yari ifite abagenzi igana i Kigali ivuye Kampala.

Umutangabuhamya wabibonye yavuzeko bayiteye amabuye ariko umushoferi arakomeza  bageze imbere bahura n’imodoka ya polisi, “twahuye nabo turahagarara tubereka uburyo bangije imodoka baratureba baratwihorera nkaho ntacyabaye. Ikigaragara nuko izo nzego z’umutekano zari zizi ibyatubayeho muri iyo Bus kuko wabonaga babiziranyeho n’abaduteye amabuye”.

Nubwo ntawakomeretse si ubwa mbere bateye amabuye imodoka yo mu Rwanda cyane cyane izitwara abagenzi, kuko mu kwezi gushize indi Bus ya Volcano yavaga Kigali yerekeza Kampala bayiteye amabuye nabwo ari ni joro; umukozi wa Volcano yarakomeretse akuka n’amenyo.

Impuguke ku mubano hagati y’ibihugu byombi ibarizwa I Kigali  yavuze ko urugomo rwakorewe Bus ya Volcano utarutandukanya n’ibyo leta ya Kampala isanzwe ikorera u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange
Urwego rubangamira cyane u Rwanda ni CMI (ibiro by’iperereza ry’igisirikari cya Uganda) rikorana hafi na hafi n’abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gufata no gutoteza Abanyarwanda. Kugeza ubu Abanyarwanda benshi bakomeze kuborera muri Gereza za Uganda ndetse n’inzu zitazwi zifungirwamo abantu.

Abanyarwanda benshi iyo bafunguwe bajugunywa ku mupaka bitanyuze mu nzira zemewe  n’amategeko ahererekanywa  imfunga cyangwa abafunguwe ndetse bazana ibikomere bagahorana n’uburibwe kubera iyicwarubozo bakorerwa.

Ibi byabaye no mu cyumweru gishize aho abagabo batatu n’umugore umwe bajugunywaga ku mupaka wa Kagitumba aribo Monfort Munyakazi, Laurent Kamere, Elias Nsabimana na Consolee Mbabazi nyuma yo gufungirwa amezi menshi muri Uganda ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Inzego za Uganda zabahimbiye ibyaha ko binjiye muri icyo gihugu nta mpapuro z’inzira bafite ndetse bafungirwa Ntungamo kandi bari binjiranye muri icyo gihugu indangamuntu zabo kandi amasezerano hagati ya Uganda Kenya n’u Rwanda yemera ko abaturage bibyo bihugu bitatu bashobora kujya muri kimwe muri ibyo bihugu bakoresheje indangamuntu. Ibi byose Uganda ibikora kugirango ibangamire Abanyarwanda badashaka kuyoboka RNC aho muri icyo gihugu RNC ndetse na FDLR bafashwa muri byose ku manywa y’ihangu.

Biragaragara ko Perezida Museveni yashyize umukono ku masezerano ya Luanda abizi neza ko ari ibipapuro atazayashyirwa mu bikorwa.

2019-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza

Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza

Ubwanditsi 02 Mar 2019
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023
Ange Kagame yasabwe

Ange Kagame yasabwe

Ubwanditsi 29 Dec 2018
Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’ingendo bivugwa ko Kayumba Nyamwasa akunze gukorera muri Uganda?

Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’ingendo bivugwa ko Kayumba Nyamwasa akunze gukorera muri Uganda?

Ubwanditsi 06 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha
Amakuru

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Urubyiruko ruri ku rugerero rurakangurirwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Urubyiruko ruri ku rugerero rurakangurirwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure
IMIKINO

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Ubwanditsi 04 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru