Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwandatribune.com, nacyo gikesha umwe mu ba Ofosiye wo ku rwego rwa Liyetona wishyikirije Monusco kuwa 19 Ukwakira 2019 yavuze ko byibuze mu cyumweru abarwanyi bari hejuru ya batatu cyangwa bane bicwa bakubiswe agafuni mu nyeshyamba za RUD- URUNANA.
Uyu wari umurwanyi ukomeye muri RUD doreko yigeze kungiriza Kapiteni Nshimiyimana Cassien alias Gavana ukuriye Kompanyi CRAP,ari nawe wayoboye ubwicanyi bwakorewe abaturage bo muri Kinigi ho mu Murenge wa Kinigi.
Nkuko uwo murwanyi abivuga ngo mu mataliki ya 8 n’iya 9 hishwe abarwanyi 6 bicwa na Liyetona Rukundo Christian ukuriye PM (Police militaire )muri RUD- URUNANA abo basore bakaba barinubiraga ubuzima barimo ko kuva mu kwezi kwa 8 /2019 batarabona uko batora agatotsi kubera ibitero bya FARDC.
Aya ma bwiriza akarishye arimo igihano cyo kwicwa ari guterwa n;uko aba barwanyi batakaje morale kubera ko aho bakuraga ibiribwa bahambuwe na FARDC,nkahitwa GATANGA,NYABANIRA,GISEGURO,SARAMBWE na Nyamirima ibiro bikuru bya RUD byahitwa Makoka nabyo byahawe inkongi na FARDC.
Uyu mu ofisiye kandi yatangaje ko kuri posita yahitwa MIKOTOKOTO ni muri Binza kuwa 6 taliki ya 19 hiciwe umusore w’umurundi winjiriye i Minembwe muri P5 wasabye ko bamucyura iwabo ko ibyo bamubwiraga ntabyo arikubona yanengaga ukuntu imbunda imwe icungwa nabantu 8 bahise bamwica.
Ikindi nuko aba barwanyi basanga ntacyo barwanira ahuko basanga abayobozi babo barabigize business,bavugako RUD -URUNANA yakoreshaga bariyeri umunani zinjizaga 1200$ k’umunsi aho Gen.Afurika afite amakamyo umunani i Butembo n’inzu z’ubucuruzi iKampala naho Komanda wa CRAP Gavana akaba afite etage mu mujyi wa Kisoro muri Uganda .
RUD- URUNANA ikuriwe na Gen.Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.
Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.
Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Yakoma muri Equateur.
Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri FDLR Rudi imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.