• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Perezida Kagame yitabiriye ifungurwa ry’inama ihuza u Burusiya na Afurika

Editorial 23 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, bitabiriye umuhango wo gufungura inama y’iminsi ibiri ihuza Afurika n’u Burusiya.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, yanitabiriwe n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Iribanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter, byatangaje ko “Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Vladimir Putin n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za Guverinoma mu gufungura inama ya mbere y’ubukungu ihuza Afurika n’u Burusiya. Ni inama kandi yitabiriwe n’abandi bayobozi bo muri Afurika n’abakora ubucuruzi.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.
Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’u Burusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Iri koranabuhanga rikazakoreshwa mu buhinzi, ingufu no kurengera ibidukikije.

Inama ihuza Afurika n’u Burusiya yafunguwe na Perezida Vladimir Putin, ikaba igamije guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya.

Putin yabwiye abayobozi bitabiriye iyo nama ko yifuza gukuba kabiri ubucuruzi u Burusiya bwakoreraga muri Afurika.

Muri iyo nama ibihugu 54 byose bigize Afurika byari bihagarariwe. Biteganyijwe ko Perezida Putin kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi ahura na bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama umwe ku wundi.

France 24 ivuga ko ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Afurika bwikubye kabiri mu myaka itanu ishize bukagera kuri miliyari zisaga 20 z’amadolari.

Perezida Putin yavuze ko muri Afurika hari amahirwe menshi akwiriye kubyazwa umusaruro biruseho.

Ati “Muri Afurika hari abafatanyabikorwa beza kandi bafite intego nziza n’amahirwe meza y’iterambere. Ntabwo ibi bihagije.”

Yavuze ko kugeza ubu u Burusiya bwamaze gusiba amadeni asaga miliyari 20 z’amadolari ibihugu bya Afurika byari bifitiye icyo gihugu.

U Burusiya ni igihugu cyagize uruhare runini muri Afurika mu gihe cy’intambara y’ubutita aho cyashyigikiye imitwe myinshi yaharaniraga ubwigenge.

Uwo mubano wagabanyije umurego mu 1991 na nyuma yaho ubwo icyitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyasenyukaga.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa umwe mu bamaze guhura na Putin, yashimye imbaraga u Burusiya buri gushyira mu kuzahura umubano wabwo na Afurika.

Muri iyo nama y’iminsi ibiri kandi byitezwe ko haganirwa hagasinywa n’amasezerano mu bijyanye na nikeleyeri, ubucukuzi ndetse n’ibijyanye n’intwaro.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Putin yavuze ko icyifuzo cye ari uko u Burusiya bugirana umubano mwiza na Afurika ushingiye ku bwubahane, bitandukanye n’ibihugu by’i Burayi ashinja gukoresha igitugu n’iterabwoba kuri Afurika.

Putin yavuze ko kuri ubu u Burusiya bufitanye umubano mu bya gisirikare n’ibihugu bisaga 30 bya Afurika.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko hanze y’iyi nama habera imurika ry’intwaro zikorerwa mu Burusiya zirimo uburyo bushya bw’ubwirinzi bw’ibisasu kirimbuzi buzwi nka S-400.

Ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga Perezida Putin

Perezida Kagame (ibumoso) ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye

Ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika byari bihagarariwe muri iyi nama

Iyi nama iri kwibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

2019-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Uganda: Hatangijwe Amasengesho Adasanzwe Yo Gusabira Gen Kale Kayihura Wahoze Akuriye Igipolisi

Editorial 13 Aug 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Editorial 02 Apr 2020
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Editorial 13 Dec 2020
Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Editorial 19 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubugereki: Nyuma yo gutsinda igitego bakacyanga umuyobozi w’ikipe yitwa POAK yaragiye kurasa umusifuzi
IMIKINO

Ubugereki: Nyuma yo gutsinda igitego bakacyanga umuyobozi w’ikipe yitwa POAK yaragiye kurasa umusifuzi

Editorial 12 Mar 2018
RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu Mahanga

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Editorial 26 Jul 2016
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.
Amakuru

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru