Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu byumweru umunani bishize abantu 652 bamaze gufatwa batwaye imodoka banyoye ibisindisha, ibi bikaba byaragize akamaro mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Ukwakira 2019 mu kiganiro cyahuje polisi n’abanyamakuru cyagarutse ku ruhare rw’abaturarwanda mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha.
Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, yavuze ko gufata abatwaye ibinyabiziga basinze byatumye impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zigabanuka kuko mu cyumweru cya mbere cyahereye ku wa 26 Kanama 2019, hapfuye 14 mu cyumweru gishize bakaba barindwi.
Yakomeje avuga ko mu byumweru umunani bishize imodoka 588 zafashwe zacomokowemo akagabanyamuvuduko ’speed governor’, ibi byose bikaba byarakozwe mu gukumira icyahungabanya umutekano wo mu muhanda.
Ati “Nubwo ibitera impanuka ari byinshi, twaricaye dusanga turamutse dufashe ingamba zo guhangana n’abatwara imodoka basinze byagabanya impanuka kandi byatanze umusaruro.’’
Yakomeje agira ati “Turizera ko tuzagera ku cyumweru kitarangwamo impanuka cyangwa hagira niba ntitware ubuzima bw’abantu.’’
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko u Rwanda ruri heza mu mutekano wo mu muhanda ariko hakiri urugendo kugira ngo n’impanuka nke zisigaye zirangire.
Imibare yo guhera muri Mutarama kugera Nzeri uyu mwaka igaragaza ko abantu 532 bishwe n’impanuka, 705 barakomereka bikomeye, 1007 bakomereka byoroheje naho imitungo irenga 1200 irangirika.
Minisitiri Busingye yashimiye polisi ko yashyize itara ry’umutuku ku bantu bashaka gutwara imodoka bakora n’ibindi bikorwa, avuga ko ari igikorwa cyihariye utagerekaho ikindi kintu.
Yavuze ko ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” bugeze ku cyumweru cya 24 bukwiye kuvamo ikintu kinini cy’uko utwaye ibinyabiziga aba uwahisemo umutekano wo mu muhanda kuruta kuwubahiriza ari uko ari itegeko.
Ati “Dukwiye kuba abahisemo umutekano wo mu muhanda aho kubikoreshwa n’amategeko. Uwahaniwe umuvuduko agahitamo kutazawongera.”
Minisitiri Busingye yavuze kandi ko mu minsi iri imbere leta iteganya kugabanya igipimo gifatirwaho mu guhana uwanyoye inzoga agatwara imodoka kikava kuri alcool ya 0.8 kikagera kuri 0.4, ibi byose bikaba bigamije ko uwanyoye adatwara.