Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2019 ubwo hamurikwaga icyegeranyo ku nshuro ya Gatandatu, mu bipimo umunani byakozweho ubushakashatsi inkingi y’umutekano n’ituze rusange ry’abaturage yakomeje kuza ku isonga n’amanota 94.29% bivuye kuri kigero cya 94.97 umwaka ushize.
N’ ibipimo bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.
Iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Inkingi y’ubuyobozi bushingiye ku mategeko yagize 84.70 % bivuye kuri 83.68 % umwaka ushize, ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage byagize amanota 85.17 % bivuye kuri 83.83%, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize 73 % ivuye kuri 76.79 % umwaka ushize.
Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 68.53% bivuye ku kigero 75.55 %, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 84.28% bivuye kuri 83.72% umwaka ushize, ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 70.54 % bivuye kuri 74.25% naho iterambere ry’ubukungu rigira amanota 76.43% rivuye kuri 78.04% umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko nko ku bijyanye n’umutekano, ari ibisanzwe kuza ku mwanya wa mbere kuko haba abaturage n’izindi nzego mpuzamahanga zigaragaza ko mu Rwanda ari hamwe mu hantu hatekanye.
Yavuze ko nubwo byagabanyutseho gato , bikiri ku rwego rwiza rugaragaza ko abaturage bafite umutekano.
Yavuze ko nko ku cyiciro cy’ubwisanzure mu bya politiki, amanota menshi yavuye ku buryo imitwe ya politiki ifite uruhare muri politiki y’u Rwanda aho nk’ubu imitwe yose ya politiki yemewe mu Rwanda yabonye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ku kijyanye n’imitangire ya serivisi, Kayitesi yavuze ko byagabanyutse cyane bitewe n’amanota mabi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye n’ubukungu.
Yavuze ko ari ibintu bidashimishije ku gihugu nk’u Rwanda, aho ibijyanye na serivisi bifite uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2019, serivisi zihariye 48% by’umusaruro mbumbe mbumbe w’igihugu (GDP).
Ahereye kuri ibyo Kayitesi yagize ati “Turacyakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko ntibiragera aho twifuza. Uru rwego nirwo rugira uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu, ibi biratwereka ko turamutse twongeyemo imbaraga byagira ingaruka ku bukungu kandi bisaba guhindura imyumvire gusa.”
Imwe mu myanzuro yatanzwe muri iyi raporo, harimo kongera ireme ry’uburezi hagamijwe kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, kimwe mu byagabanyije amanota ya , kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi , gukaza imicungire y’umutungo wa Leta hanozwa imikoresherezwe yawo no gukurikirana uko ukoreshwa, guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda mu kugabanya icyuho cy;ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, gukurikirana no guteza imbere ireme ry’ubuhinzi n’ubworozi