• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Editorial 31 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2019 ubwo hamurikwaga icyegeranyo ku nshuro ya Gatandatu, mu bipimo umunani byakozweho ubushakashatsi inkingi y’umutekano n’ituze rusange ry’abaturage yakomeje kuza ku isonga n’amanota 94.29% bivuye kuri kigero cya 94.97 umwaka ushize.

N’ ibipimo bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.

Iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Inkingi y’ubuyobozi bushingiye ku mategeko yagize 84.70 % bivuye kuri 83.68 % umwaka ushize, ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage byagize amanota 85.17 % bivuye kuri 83.83%, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize 73 % ivuye kuri 76.79 % umwaka ushize.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 68.53% bivuye ku kigero 75.55 %, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 84.28% bivuye kuri 83.72% umwaka ushize, ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 70.54 % bivuye kuri 74.25% naho iterambere ry’ubukungu rigira amanota 76.43% rivuye kuri 78.04% umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko nko ku bijyanye n’umutekano, ari ibisanzwe kuza ku mwanya wa mbere kuko haba abaturage n’izindi nzego mpuzamahanga zigaragaza ko mu Rwanda ari hamwe mu hantu hatekanye.

Yavuze ko nubwo byagabanyutseho gato , bikiri ku rwego rwiza rugaragaza ko abaturage bafite umutekano.

Yavuze ko nko ku cyiciro cy’ubwisanzure mu bya politiki, amanota menshi yavuye ku buryo imitwe ya politiki ifite uruhare muri politiki y’u Rwanda aho nk’ubu imitwe yose ya politiki yemewe mu Rwanda yabonye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku kijyanye n’imitangire ya serivisi, Kayitesi yavuze ko byagabanyutse cyane bitewe n’amanota mabi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye n’ubukungu.

Yavuze ko ari ibintu bidashimishije ku gihugu nk’u Rwanda, aho ibijyanye na serivisi bifite uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2019, serivisi zihariye 48% by’umusaruro mbumbe mbumbe w’igihugu (GDP).

Ahereye kuri ibyo Kayitesi yagize ati “Turacyakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko ntibiragera aho twifuza. Uru rwego nirwo rugira uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu, ibi biratwereka ko turamutse twongeyemo imbaraga byagira ingaruka ku bukungu kandi bisaba guhindura imyumvire gusa.”

Imwe mu myanzuro yatanzwe muri iyi raporo, harimo kongera ireme ry’uburezi hagamijwe kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, kimwe mu byagabanyije amanota ya , kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi , gukaza imicungire y’umutungo wa Leta hanozwa imikoresherezwe yawo no gukurikirana uko ukoreshwa, guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda mu kugabanya icyuho cy;ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, gukurikirana no guteza imbere ireme ry’ubuhinzi n’ubworozi

 

 

2019-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

Editorial 21 Jul 2016
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Editorial 30 Mar 2022
Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Editorial 27 Aug 2017
Miss Rwanda: Reba ubwiza bw’abakobwa 54 batowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali

Miss Rwanda: Reba ubwiza bw’abakobwa 54 batowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali

Editorial 20 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru
INKURU NYAMUKURU

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Editorial 22 Feb 2020
Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?
POLITIKI

Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?

Editorial 24 Mar 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru