Rushyashya imaze igihe kitari gitoya ibagezaho imigambi mibisha icurirwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC. Hashize imyaka irenga ibiri Rushyashya itangaza uburyo Kayumba Nyamwasa ari gushinga umutwe w’iterabwoba ariko bo bakabihakana bivuye inyuma kugeza igihe Itsinda ry’abahanga ba UN babishyiriye ku mugaragaro bavuga n’uruhare rw’u Burundi na Uganda.
Ukuri kwagiye ahagaragara, abisuganyaga muri Kivu y’amajyepfo ngo batere u Rwanda ubu bari imbere y’ubutabera mu Rwanda akaba ari itsinda ryari riyobowe na Maj (Rtd) Mudathiru watumwe na Kayumba Nyamwasa.
RNC nyuma yo gukubitirwa muri Kongo n’ingabo za FARDC, hanyuma n’abanyapolitiki bagashwana, bigaragara ko bari mu minsi ya nyuma. Twabakoreye isesengura rigaragaza ko uwashinze RNC ariwe Kayumba Nyamwasa ameze neza neza nka Perezida Habyarimana mu minsi ye yanyuma muri za 1993-94. Cyane cyane ko Kayumba Nyamwasa yumvikanye ashima cyane Perezida Habyarimana, naho uwo bashinganye ishyaka Patrick Karegeya akaba yarakirwaga nk’umwana mu rugo kwa Agathe Kanziga, umupfakazi wa Juvenal Habyarimana.
Mubyukuri ikintu abo bagabo bombi bahuriyeho nuko bose baranzwe na politiki mbi ishingiye kwivangura, kubeshya kuca abantu utwabo ndetse no kuganzwa bakaba ibikoresho by’abagore babo ndetse na baramu babo . Kuri ubu uwavuga ko RNC iyoborwa na Frank Ntwali musaza w’umugore wa Kayumba ntiyaba abeshye ndetse akaba ari nawe ucunga ibyacujijwe rubanda babeshya ngo bazabaha imyanya cyangwa bazabitura cyane cyane ngo abahutu bafatanyije nabo. Frank Ntwali twamugereranya na Col Elie Sagatwa, wari muramu wa Habyarimana akaba umujyanama we, ariko mu byukuri ashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo mushiki we Kanziga yamubwiye no kujujubya abacururzi. Soma inkuru ivuga uburyo Kayumba Nyamwasa yakeje Habyarimana.
Mu kurya ayo mafaranga Ntwali akorana na mwene se uba mubuligi bita Gatete Jean Bosco ariwe ucunga ubucuruzi bwose bwa Kayumba ku mugabane w’iburayi harimo amabutike y’ubucuruzi nubwo amwe yayagurishije mu kwikanga ko yatahurwa akabazwa aho yakuye ayo mafaranga , ubu umuryango wose w’abaramu ba Kayumba bahugiye mu bucuruzi aho ubu bibanze cyane ku mugabane w’Afurika muri Mozambique cyane cyane na Uganda.
Amakuru Rushyashya ikura munda y’isi nuko ubu Rutamiza abiri alias Rosette Kayumba witwara nka Agathe Kanziga wo muri 1990-1994, yafunguye ubucuruzi muri Mozambique . mu gihe musaza we Gatete akomeje gukusanya imyenda , inkweto , amashakoshi mu Bubiligi abeshya ngo nibyo gufasha abatishiboye akabikubita kontineri akabijyana kubicuruza muri za Mozambique.
Tugarutse kurabo bagabo babiri , nta muntu wabaye mu Rwanda wakwibagirwa imyifatire ya baramu ba Habyara uburyo bamwe bari bakomeye mu bucuruzi abandi bafite ijambo mu gisirikare nka Sagatwa, naho mu bucuruzi uburyo Seraphin Rwabukumba nabandi bashakiraga inote hasi hejuru bisa neza nkibyo baramu ba Kayumba barimo muri iki gihe.
Kuberako bazi neza ko bari mu bikorwa bya mafia, bahindura ubucuruzi umunsi ku munsi kandi bagahindura n’abantu babikoramo ariko cyane cyane umuryango w’umugore wa Kayumba Nyamwasa. Mu gihe cy’amashyaka menshi, 1992-1993, Habyarimana yarateruye yemerako abamuba hafi bamurusha imbaraga, aho Elie Sagatwa na Joseph Nzirorera bamubwiraga imbere y’intumwa za Loni muri Hotel Meridien Izuba ku Gisenyi (Serena yubu) ko ayo masezerano atazashyirwa mu bikorwa. Ibikorwa bya Mafia bikiza bamwe abandi bikabahitana cyangwa bikabicaza, aha twavuga uwitwa Mudathiru n’ingabo ze nubwo baramiwe na Leta y’u Rwanda ikabondora, naho Rutabana we ntawe uzi irengero ryaho Kayumba Nyamwasa yamushyize akoresheje agents biwe bo muri CMI. Nyuma yo kubyitegereza, Serge Ndayizeye, Vuvuzela wa Kayumba nawe ati munyongeze n’ubundi ninjye uvuga mwebwe mwibereye mu noti, nimutanyongeza ndagenda.
Hagati aho amakuru agera kuri Rushyashya nuko Frank Ntwali afite undi mushinga wihariye ugeze kure wo gufungura indi Radio yazakurikiranwa ngo n’abanyarwanda batuye mubiyaga bigali ikazaba ifite ikicaro mu bugande igakorwaho na Cassien Ntamuhanga ubu wamaze kugera Uganda akaba arimo no gushakirwa ibyangombwa bigenewe impunzi bitangwa na HCR. Cassien Ntamuhanga akaba yarasanzeyo umuryango we harimo Nyina umubyara ariwe Nyirabahashyi Emilienne na mushikiwe , murumuna we ndetse n’urushako rwe.
Abo Frank Ntwali yabashyize mu biganza by’umugore witwa Prossy Bona akaba yari umugore wa Rwema Gendarme wari somambike wa Museveni n’igikoresho cya Uganda mu guhungabanya akarere k’ibiyaga bigali cyane cyane muri Kivu y’amajyepfo muri Kongo-Kinshasa…