• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana
Kayumba Faustin Nyamwasa Ngo Yaba Yarikundiraga Perezida Habyalimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Rushyashya imaze igihe kitari gitoya ibagezaho imigambi mibisha icurirwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC. Hashize imyaka irenga ibiri Rushyashya itangaza uburyo Kayumba Nyamwasa ari gushinga umutwe w’iterabwoba ariko bo bakabihakana bivuye inyuma kugeza igihe Itsinda ry’abahanga ba UN babishyiriye ku mugaragaro bavuga n’uruhare rw’u Burundi na Uganda.

Ukuri kwagiye ahagaragara, abisuganyaga muri Kivu y’amajyepfo ngo batere u Rwanda ubu bari imbere y’ubutabera mu Rwanda akaba ari itsinda ryari riyobowe na Maj (Rtd) Mudathiru watumwe na Kayumba Nyamwasa.

RNC nyuma yo gukubitirwa muri Kongo n’ingabo za FARDC, hanyuma n’abanyapolitiki bagashwana, bigaragara ko bari mu minsi ya nyuma. Twabakoreye isesengura rigaragaza ko uwashinze RNC ariwe Kayumba Nyamwasa ameze neza neza nka Perezida Habyarimana mu minsi ye yanyuma muri za 1993-94. Cyane cyane ko Kayumba Nyamwasa yumvikanye ashima cyane Perezida Habyarimana, naho uwo bashinganye ishyaka Patrick Karegeya akaba yarakirwaga nk’umwana mu rugo kwa Agathe Kanziga, umupfakazi wa Juvenal Habyarimana.

Mubyukuri ikintu abo bagabo bombi bahuriyeho nuko bose baranzwe na politiki mbi ishingiye kwivangura, kubeshya kuca abantu utwabo ndetse no kuganzwa bakaba ibikoresho by’abagore babo ndetse na baramu babo .  Kuri ubu uwavuga ko RNC iyoborwa na Frank Ntwali musaza w’umugore wa Kayumba ntiyaba abeshye ndetse akaba ari nawe ucunga ibyacujijwe rubanda babeshya ngo bazabaha imyanya cyangwa bazabitura cyane cyane ngo abahutu bafatanyije nabo. Frank Ntwali twamugereranya na Col Elie Sagatwa, wari muramu wa Habyarimana akaba umujyanama we, ariko mu byukuri ashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo mushiki we Kanziga yamubwiye no kujujubya abacururzi. Soma inkuru ivuga uburyo Kayumba Nyamwasa yakeje Habyarimana. 

Mu kurya ayo mafaranga Ntwali akorana na mwene se  uba mubuligi bita Gatete Jean Bosco ariwe ucunga ubucuruzi bwose bwa Kayumba ku mugabane w’iburayi harimo amabutike y’ubucuruzi nubwo amwe yayagurishije mu kwikanga ko yatahurwa akabazwa aho yakuye ayo mafaranga , ubu umuryango wose w’abaramu ba Kayumba bahugiye mu bucuruzi aho ubu bibanze cyane ku mugabane w’Afurika muri Mozambique cyane cyane na Uganda.

Amakuru Rushyashya ikura munda y’isi nuko ubu Rutamiza abiri alias Rosette Kayumba witwara nka Agathe Kanziga wo muri 1990-1994, yafunguye ubucuruzi muri Mozambique . mu gihe musaza we Gatete  akomeje gukusanya imyenda , inkweto , amashakoshi mu Bubiligi abeshya ngo nibyo gufasha abatishiboye akabikubita kontineri akabijyana kubicuruza muri za Mozambique.

Tugarutse kurabo bagabo babiri , nta muntu wabaye mu Rwanda wakwibagirwa imyifatire ya baramu ba Habyara uburyo bamwe bari bakomeye mu bucuruzi abandi bafite ijambo mu gisirikare nka Sagatwa, naho mu bucuruzi uburyo Seraphin Rwabukumba nabandi bashakiraga inote hasi hejuru bisa neza nkibyo baramu ba Kayumba barimo muri iki gihe.

Ushaka kumenya uruhare rwa Agathe Kanziga mu gushyiraho akazu we na basaza be, wasoma igitabo cya Andrew Wallis, umwanditsi w’Umwongereza

Kuberako bazi neza ko bari mu bikorwa bya mafia, bahindura ubucuruzi umunsi ku munsi kandi bagahindura n’abantu babikoramo ariko cyane cyane umuryango w’umugore wa Kayumba Nyamwasa. Mu gihe cy’amashyaka menshi, 1992-1993, Habyarimana yarateruye yemerako abamuba hafi bamurusha imbaraga, aho Elie Sagatwa na Joseph Nzirorera bamubwiraga imbere y’intumwa za Loni muri Hotel Meridien Izuba ku Gisenyi (Serena yubu) ko ayo masezerano atazashyirwa mu bikorwa. Ibikorwa bya Mafia bikiza bamwe abandi bikabahitana cyangwa bikabicaza, aha twavuga uwitwa Mudathiru n’ingabo ze nubwo baramiwe na Leta y’u Rwanda ikabondora, naho Rutabana we ntawe uzi irengero ryaho Kayumba Nyamwasa yamushyize akoresheje agents biwe bo muri CMI. Nyuma yo kubyitegereza, Serge Ndayizeye, Vuvuzela wa Kayumba nawe ati munyongeze n’ubundi ninjye uvuga mwebwe mwibereye mu noti, nimutanyongeza ndagenda.

Hagati aho amakuru agera kuri Rushyashya nuko Frank Ntwali afite undi mushinga wihariye ugeze kure wo gufungura indi Radio yazakurikiranwa ngo n’abanyarwanda batuye mubiyaga bigali ikazaba ifite ikicaro mu bugande igakorwaho na Cassien Ntamuhanga ubu wamaze kugera Uganda akaba arimo no gushakirwa ibyangombwa bigenewe impunzi bitangwa na HCR.  Cassien Ntamuhanga akaba yarasanzeyo umuryango we harimo Nyina umubyara  ariwe Nyirabahashyi Emilienne na mushikiwe , murumuna we ndetse n’urushako rwe.

Abo Frank Ntwali yabashyize mu biganza by’umugore witwa Prossy Bona akaba yari umugore wa Rwema Gendarme wari somambike wa Museveni n’igikoresho cya Uganda mu guhungabanya akarere k’ibiyaga bigali cyane cyane muri Kivu y’amajyepfo muri Kongo-Kinshasa…

2019-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )

Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )

Editorial 12 Jul 2016
Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Editorial 23 Jul 2021
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Editorial 07 Apr 2025
Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara

Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara

Editorial 18 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga
ITOHOZA

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Editorial 04 Feb 2017
Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu
IMIKINO

Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Editorial 04 Aug 2019
Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ”  Moral authority”agira
ITOHOZA

Theogene Rudasingwa yikomye Museveni avuga ko nta ” Moral authority”agira

Editorial 17 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru