• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame ari mu mugi wa Johannesburg, muri Africa y’Epfo mu nama ya kabiri ivuga ku ishoramari muri Africa, yabwiye abayirimo ko mu Rwanda hari amahirwe akomeye y’abifuza gushora imari mu buhinzi busagurira isoko.

Iyi nama iterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, (African Development Bank, AfDB) ihuza abashoramari batandukanye hari ibigo by’ubwishingizi, abafite urwego bagezeho mu ishoramari, abikorera, abafata ibyemezo mu nzego za politiki, ibigo by’ubucuruzi n’Abakuru b’Ibihugu.

Paul Kagame ari kumwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, uwa Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosário, bari imbere bavuga ku gushora imari muri Africa, bari mu cyumba k’inama ahitwa Sandton Convention Center.

Iyi nama ni iy’iminsi ibiri, mu bindi igamije harimo gutekereza ku mishinga migari ifatika ishobora guterwa inkunga na Banki, gushaka amafaranga y’igishoro no gusinya amasezerano ajyanye n’ubufatanye.

Perezida Paul Kagame yavuze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, avuga ko hari Ikigega gifasha abahanga ibishya (Rwanda Innovation Fund), cyashyizweho ku nkunga ya Banki nyafurika itsura Amajyambere, AfDB, Leta na yo ishoramo amafaranga bityo akaba asaba n’abikorera gushoramo amafaranga yabo.

Yavuze ko nta kidasanzwe Africa ikwiye gukora kugira ngo ireshye abashoramari, ahubwo ngo igikenewe ni uko ibyo bisanzwe bizi aho ari ho hose bikorwa kugira ngo abo bashoramari bazane imari yabo.

Mu bindi u Rwanda rwakoze ngo harimo gushyiraho amahirwe mu bijyanye n’ishoramari mu buhinzi. Ati “Hagati ya Ha 15-20,000 turashaka kuzishyiraho uburyo bwo kuhira imyaka, tugakorana n’abikorera mu ishoramari ry’ubuhinzi busagurira isoko ryo hanze.”

Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu kuba ahantu horohereza abashoramari, aho ubuyobozi bwizewe, hari umutekano usesuye, ndetse ibihugu by’Akarere bikaba byarishyize hamwe mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (East African Community, EAC), bityo hakaba hari amahirwe ko ubukungu bw’ibihugu by’aka karere buzamuka buva.

Kagame yagize ati “Nakomeje gutekereza ko ari cyo gihe cya Africa, twe Abanyafurika turisuzugura. Ubu turabona ko ari cyo gihe cya Africa, icyo dusabwa ni ugufata amahirwe yose kugira ngo tubashe kuba aho twagombye kuba turi.”

Ibi byose ariko Africa yifuza kugeraho ngo ntibyagerwaho hatabayeho guha agaciro umugore, n’ubuyobozi bukorera mu mucyo ka bugendera ku mategeko.

2019-11-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Ubwanditsi 14 Jan 2020
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018
BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

Ubwanditsi 25 Sep 2018
BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Ubwanditsi 26 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara
Amakuru

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Ubwanditsi 25 Jun 2021
Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro
IMIKINO

Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Ubwanditsi 07 Jan 2016
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage
ITOHOZA

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru