• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umubano wa Kigali na Kampala, abakabaye bavugisha ukuri muri Uganda bahindutse abateje ikibazo

Umubano wa Kigali na Kampala, abakabaye bavugisha ukuri muri Uganda bahindutse abateje ikibazo

Ubwanditsi 26 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu gihe cyose ikibazo cy’umubano mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda kimaze, ibinyamakuru byo muri Uganda byakomeje gutenguha abaturage ba Uganda cyane cyane mu kubafasha kumva neza inkomoko nyayo y’ikibazo.

Bumwe muri ubwo buryo itangazamakuru rya Uganda ryatengushye abaturage, ni ukutagaragaza ko ikibazo cy’umupaka kireba Uganda ubwayo. Ibyo turabigarukaho mu kanya.

Mbere na mbere: Urugero rw’uburyo ibinyamakuru byo muri Uganda byataye inshingano zabyo mu gutara no gusesengura impamvu zatumye ibibazo bivuka, ni ikiganiro cyaciye kuri Televiziyo NBS cyitwa ‘Media Round Table’ kuwa Kane w’icyumweru gishize, tariki 14 Ugushyingo.

Abanyamakuru Dalton Kaweesa, Mujuni Raymond, Dismas Nkunda, Halima Athumani, Kagwa Njala n’umugore witwa Phyllis Wanjiru bari bishimiye koroshya ubukana bw’ikibazo, bavuga ko gituruka ku ‘kwiyemera’ no kuba u Rwanda rwarafunze umupaka.

Iyo mpamvu ya nyuma niyo yabaye intero haba ku buyobozi bwa Uganda, abanyamakuru, abacuruzi n’abandi.

Mu kiganiro buri wese yarivugishaga ngo “Oh, iyaba abakuru b’ibihugu byombi bashyiraga kwiyemera kwabo ku ruhande bakaganira, ikibazo cyakabaye cyarakemutse”, babisubiragamo nk’aho ari yo nsanganyamatsiko y’umunsi.

Uko ikiganiro cyajyaga mbere, buri wese yasaga n’aho yumvikanisha ko Perezida w’u Rwanda mu mubano w’ibihugu byombi ari we uciriritse. Uku ni ukundi guta umutwe kuri izi mpuguke mu itangazamakuru rya Uganda. Noneho Nkunda we yaje abihuhura, ati “Aba bagabo barwanye bari kumwe mu ishyamba barwana, kandi Museveni ni we wari umuyobozi wa Kagame!”

Icyo bishatse kuvuga biroroshye kucyumva: Ni ukuvuga ngo umuyobozi w’u Rwanda niwe usabwa kugira icyo akora. Akarushaho kwinginga! Ibitekerezo nk’ibi si iby’umuntu uri aho, ni inararibonye muri Uganda.

Biragaragara ko abagande benshi bagifite ya myumvire y’uko u Rwanda ari igice cya Uganda ni nako byumvikana mu itangazamakuru. Nyamara u Rwanda ni igihugu kigenga. Si umufatanyabikorwa w’imvugwarimwe cyangwa se ‘umuvandimwe uciriritse” ku kindi gihugu icyo ari cyo cyose. U Rwanda rurenze kure igice cy’abaturage babaye impunzi muri Uganda.

Kubaha u Rwanda bivuze kurufata nk’igihugu gifite inyungu giharanira, gifite uburyo gikurikiranamo izo nyungu kandi gikorera ku mahame yacyo.

Kuba ubuyobozi bwa Museveni bukomeza kwanga kwemera guha umuturanyi wabo ako gaciro byagize uruhare mu kuzamba k’umubano. Ni amahitamo ye aciriritse yo guhihibikanira guteza umutekano muke mu Rwanda yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, byanatumye ikibazo ku ruhande rwa Uganda kirushaho gukomera, ni ukuvuga kugabanyuka k’ubucuruzi bw’u Rwanda na Uganda.

Aho Uganda yajyaga yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 180 z’amadolari, birashoboka ko mu minsi mike izaba yohereza ibicuruzwa by’amadolari zeru ukurikije uko ibintu biri kugenda. Aho mbere Uganda yungukiraga cyane mu bucuruzi n’umuturanyi wo mu Majyepfo (u Rwanda rwoherezayo ibicuruzwa bya miliyoni 26 z’amadolari gusa), gukomeza gushaka kubangamira u Rwanda kwa Museveni byangije umubano igihugu cye cyungukiragamo cyane.

Uganda niyo yahombeye cyane muri ibi bibazo. Ubukungu bwayo uhereye ku nganda nini nka Mukwano ukageza ku muhinzi uciriritse mu bice bihana imbibi n’u Rwanda bari guhomba bikabije. Nibyo umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abikorera muri Uganda, Gideon Badagawa amaze igihe atangaza mu binyamakuru byo muri Uganda.

Nibyo byatumye u Rwanda rufata umwanzuro wo kugira inama abaturage barwo kudatambuka bajya muri Uganda, guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Inzego z’umutekano muri Uganda zimaze igihe zitoteza mu buryo bw’umubiri n’intekerezo abanyarwanda zitwaje impamvu eshatu ukurikije uko abarokotse ubwo bugizi bwa nabi bagiye babivuga.

Babatoteza ngo babakuremo amakuru baba bazi ku bayobozi b’u Rwanda cyangwa ngo babahatire kwinjira mu mitwe y’inyeshyamba cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa. Babikora kandi bagamije gushotora u Rwanda ngo narwo ruhohotere inzirakarengane z’abagande kugira ngo babone impamvu, umubano ukomeze kuba mubi.

Kuburira abanyarwanda kudakomeza kujya muri Uganda ngo inzego z’umutekano zaho zidakomeza kubona abo zihohotera byahagaritse ubwinshi bw’abahohoterwaga. Ubu amakuru ni uko inzego z’ubutasi za Kampala n’iz’umutekano zigifata mu buryo bunyuranyije n’amategeko abanyarwanda ariko bikaba ku basanzwe baba muri Uganda.

U Rwanda rwafashe uwo mwanzuro nyuma y’imyaka isaga ibiri rugerageza gusaba Uganda guhagarika iryo totezwa ry’abanyarwanda.

Muri cya kiganiro cyo kuri NBS, umunyamakuru yavuze gato cyane ku kwinuba u Rwanda rwagiye rugaragaza ku buryo abaturage barwo bafatwamo. Umunyamakuru yahise avuga ko icyo atari ikibazo gikomeye ku buryo cyatuma ufunga umupaka.

Iki ni icyorezo gikomeye mu mitekerereze aho abantu bagaragara nk’injijuke bajya kuri Televiziyo bakemeza ko kuba inzego z’igihugu cyabo zishimuta abantu zikabatoteza nta kibazo gikomeye kirimo.

Ubwo Mujuni yavugaga ku magana y’abanyarwanda bamaze igihe baborera mu buroko bw’inzego z’umutekano za Uganda, yagize ati “Niko inzego z’umutekano za Uganda ziteye. Ntabwo ari abanyarwanda babikorera gusa. N’abagande barafatwa bakajyanwa bakaba bamara n’amezi umunani mbere y’uko uwo muntu wafashwe yerekanwa.”

Ni igitangaza kumva igisubizo nk’icyo kirimo ubwishongozi kinyura kuri Televiziyo kivuye mu kanwa k’umunyamakuru. Ni ukuvuga ko u Rwanda rukwiriye guceceka itotezwa n’iyicarubozo riri gukorerwa abaturage barwo kuko “CMI cyangwa ISO basanzwe babikora.”

Ubusanzwe abanyamakuru bafatwa nk’abavugisha ukuri muri sosiyete. Muri Uganda iyobowe na Perezida Museveni bigaragara ko ako kazi kari mu marembera.

Mu gushimangira iyo mpamvu, abatumirwa muri icyo kiganiro cya NBS, nta n’umwe wigeze akomoza ku buryo Museveni na Guverinoma ye bakorana n’imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, yagiye inagaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda.

Ubusanzwe ibyo ni ubushotoranyi ku gihugu. Ntabwo washotora umuntu ngo wicare utekereze ko we azakomeza kwiyicarira ntagire icyo akora ngo yirengere.

Nyamara Mujuni mu busesenguzi bwe, yavuze ko “ U Rwanda ari igihugu cya byacitse! Iyo bitaba byacitse rwakabaye rubona ko ari rwo ruri guhomba cyane”.

Ibi ni ukuyobya abantu ku mpamvu zitandukanye. Ni iyihe byacitse iri mu kugira inama abantu kutajya ahantu bashobora kugirirwa nabi? Ibyo Uganda ivuga ko ari byacitse, umunyarwanda yabyita ‘kwitararika cyangwa kugira amakenga’.

Kuvuga ko u Rwanda ari rwo rubihomberamo cyane sibyo kuko Uganda niyo yagiye ikomeza kwitatsa ngo bafunze umupaka ubwo Kigali yahagarikaga amakamyo y’ubucuruzi aremereye ava muri Uganda n’igihe abaturage baburirwaga kutajya muri Uganda.

Iyaba nibura abanyamakuru batembereraga mu biturage byo mu Majyepfo ya Uganda, bakibonera uburyo amahitamo y’ubuyobozi bwabo yagize ingaruka mbi ku baturage ,bakareba amaduka arimo ubusa cyangwa inganda zisigaye zikora ku kigero cya 40 % by’ubushobozi bwazo, nibura bagahaye abagande amakuru nyayo.

Icyakora ukurikije uko ibintu bimeze, nta wahamya ko ibyo bizashoboka.

2019-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa, Deo Nyirigira yitabye CMI gusobanura uburyo yiyunze na Jean Paul Turayishimye 

Ubwanditsi 29 Jul 2020
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe

RUSHYASHYA 08 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega  I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!
INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Ubwanditsi 29 Jan 2019
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda
HIRYA NO HINO

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC
Mu Mahanga

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Ubwanditsi 07 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru