Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways, basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari mu kibuga cy’Indege cya Bugesera, aho ubwo bufatanye bugizwe n’amasezerano atatu, ni ukuvuga yo kubaka, kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga kizaba gifite imiterere igezweho.
Ni amasezererano ashyizweho akadomo hagati y’impande zombi mu gihe umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, ari mu Rwanda mu nama yatangiwemo ibihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko “Qatar Airways yemeye gufata 60% muri uyu mushinga, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.”
Biteganyijwe ko iki kibuga gishya cy’indege ubu kirimo guhabwa isura nshya, kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka kikazatangira bitarenze umwaka wa 2032.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, zagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, cyatangijwe mu 2017, bikaba byari biteganyijwe ko kigomba kuzura mu 2020.
Mu mwaka ushize nibwo byatangajwe ko igishushanyo mbonera cy’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.
Icyemezo cyo gusubiramo igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cyatangajwe na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018.
Muri Nzeri 2016, u Rwanda rwari rwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Portugal yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa”, kugira ngo izubake icyo kibuga. Ubwubatsi bw’icyo kibuga bwari bwashyizwe mu byiciro. Icya mbere cyagombaga gutwara miliyoni 418 z’Amadorali ya Amerika, byari biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu Ukuboza 2019.
Nyuma y’icyo cyiciro hagombaga gukurikiraho ibikorwa byo kwagura ahamaze gukorwa, byari byaragenewe agera kuri miliyoni 400 z’amadolari; ku buryo cyari gukoreshwa u Rwanda rwakira inama ya Common Wealth muri Kamena 2020.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, muri Nzeri yabwiye Abadepite ko igishushanyo mbonera kivuguruye kigeze kure, ndetse u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barufasha mu iyubakwa ry’iki kibuga cy’indege.
Amb. Gatete yavuze ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ari kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi; aho yavuze ko ubunini bwacyo buzafasha u Rwanda mu myaka myinshi iri imbere.
Ati “Ntabwo dushaka ngo dupfushe ubutaka ubusa, turashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga bitaba nk’ibindi bibuga by’indege mubona hano ku rwego rwa Afurika ariko twigereranya n’ibindi bibuga by’indege hose ku Isi.”
Yavuze ko ibi aribyo byatumye hafatwa umwanya uhagije kugira ngo hakorwe ibishushanyo mbonera bifatika aho muri gahunda bizaba byabonetse muri “uku kwezi kwa cyenda binarenzeho byarengaho gato”.
Yakomeje agira ati “Icyo gihe niturangiza, tuzajya dukora amasaha 24/24, murabona ko akazi ntabwo kihutaga cyane dore ko hari ibintu batari bemerewe gukora kubera ko twasubiye mu bishushanyo bimwe, akazi bakoraga ni agasanzwe ariko noneho bizaba byagutse kugira ngo gikorwe vuba bishoboka.”
Ku rundi ruhande, hari gukorwa ibikorwa remezo bizafasha iki kibuga harimo imihanda icyerekezaho nk’uzava kuri Pariki y’Akagera ukigeraho n’indi.
Ati “Twanateganyije n’undi muhanda uzava Masaka ugakomeza ukagera ku kibuga cy’indege, kugira ngo hagize ikiba ku muhanda umwe tuzabe dufite n’undi. Ibyo byose birateganyije kandi n’amafaranga arahari.”
Amb. Gatete yavuze ko iki kibuga kizajya kurangira ibintu byose biri mu buryo, nk’aho amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri azaba yagezeyo avuye mu cyerekezo cya Mamba-Rwabusoro-Bugesera- Gahanga.