• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Ubwanditsi 10 Dec 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways, basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari mu kibuga cy’Indege cya Bugesera, aho ubwo bufatanye bugizwe n’amasezerano atatu, ni ukuvuga yo kubaka, kugira no kubyaza umusaruro iki kibuga kizaba gifite imiterere igezweho.

Ni amasezererano ashyizweho akadomo hagati y’impande zombi mu gihe umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, ari mu Rwanda mu nama yatangiwemo ibihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko “Qatar Airways yemeye gufata 60% muri uyu mushinga, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.”

Biteganyijwe ko iki kibuga gishya cy’indege ubu kirimo guhabwa isura nshya, kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka kikazatangira bitarenze umwaka wa 2032.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, zagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, cyatangijwe mu 2017, bikaba byari biteganyijwe ko kigomba kuzura mu 2020.

Mu mwaka ushize nibwo byatangajwe ko igishushanyo mbonera cy’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

Icyemezo cyo gusubiramo igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cyatangajwe na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018.

Muri Nzeri 2016, u Rwanda rwari rwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Portugal yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa”, kugira ngo izubake icyo kibuga. Ubwubatsi bw’icyo kibuga bwari bwashyizwe mu byiciro. Icya mbere cyagombaga gutwara miliyoni 418 z’Amadorali ya Amerika, byari biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu Ukuboza 2019.

Nyuma y’icyo cyiciro hagombaga gukurikiraho ibikorwa byo kwagura ahamaze gukorwa, byari byaragenewe agera kuri miliyoni 400 z’amadolari; ku buryo cyari gukoreshwa u Rwanda rwakira inama ya Common Wealth muri Kamena 2020.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, muri Nzeri yabwiye Abadepite ko igishushanyo mbonera kivuguruye kigeze kure, ndetse u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barufasha mu iyubakwa ry’iki kibuga cy’indege.

Amb. Gatete yavuze ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ari kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi; aho yavuze ko ubunini bwacyo buzafasha u Rwanda mu myaka myinshi iri imbere.

Ati “Ntabwo dushaka ngo dupfushe ubutaka ubusa, turashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga bitaba nk’ibindi bibuga by’indege mubona hano ku rwego rwa Afurika ariko twigereranya n’ibindi bibuga by’indege hose ku Isi.”

Yavuze ko ibi aribyo byatumye hafatwa umwanya uhagije kugira ngo hakorwe ibishushanyo mbonera bifatika aho muri gahunda bizaba byabonetse muri “uku kwezi kwa cyenda binarenzeho byarengaho gato”.

Yakomeje agira ati “Icyo gihe niturangiza, tuzajya dukora amasaha 24/24, murabona ko akazi ntabwo kihutaga cyane dore ko hari ibintu batari bemerewe gukora kubera ko twasubiye mu bishushanyo bimwe, akazi bakoraga ni agasanzwe ariko noneho bizaba byagutse kugira ngo gikorwe vuba bishoboka.”

Ku rundi ruhande, hari gukorwa ibikorwa remezo bizafasha iki kibuga harimo imihanda icyerekezaho nk’uzava kuri Pariki y’Akagera ukigeraho n’indi.

Ati “Twanateganyije n’undi muhanda uzava Masaka ugakomeza ukagera ku kibuga cy’indege, kugira ngo hagize ikiba ku muhanda umwe tuzabe dufite n’undi. Ibyo byose birateganyije kandi n’amafaranga arahari.”

Amb. Gatete yavuze ko iki kibuga kizajya kurangira ibintu byose biri mu buryo, nk’aho amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri azaba yagezeyo avuye mu cyerekezo cya Mamba-Rwabusoro-Bugesera- Gahanga.

2019-12-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017
EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

EU yahaye u Rwanda miliyari hafi 53 Frw zo kwifashisha mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Ubwanditsi 19 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL
Mu Mahanga

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Dore ibintu 10 bizakubwira ko umukunzi wawe agukunda urw’agahararo
HIRYA NO HINO

Dore ibintu 10 bizakubwira ko umukunzi wawe agukunda urw’agahararo

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo
Amakuru

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Ubwanditsi 07 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru