• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Editorial 12 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ntungurwa cyane n’iyo abitwa ko ari abasesenguzi bakomeye mu bya politiki ndetse n’abanyamakuru, bafashe umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda nk’ikibazo bwite kiri hagati ya ba Perezida Kagame na Museveni.

Kuba itandukaniro ry’amahame rihindurwa ikibazo kiri hagati y’abantu bigaragaza urwego icengezamatwara rigezeho muri aya makimbirane, bigapfukirana icyari itangazamakuru ririmo gutera imbere mu karere, bikangiza icyizere abantu bari bamaze kugirira abafatwaga nk’abavuga ukuri muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abantu bamwe batekereza ko ikibazo gihari uyu munsi ari ingaruka zatinze kugaragara z’intambara za Kisangani mu myaka ya 1990. Nubwo hashobora kubamo ukuri ko abantu bamwe mu bakuze bo mu bajenerali ba Uganda, ahanini ba hafi ba Salim Saleh, bananiwe kwakira isoni bakojejwe, ibyabaye ubwabyo zari ingaruka z’ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

U Rwanda rufite amahame rugenderaho kuri Uganda kandi Kagame ni we yubakiyeho nka Perezida w’u Rwanda. Ni amahame y’u Rwanda nk’igihugu cyigenga, ntabwo giteze guhinduka ikindi gice runaka, noneho kiyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ntabwo ari ibiri hagati y’abantu, ni umubano hagati ya za leta – ni ibintu bireba ibihugu.

Ubwo RPF yajyaga ku butegetsi mu 1994, Museveni n’abambari be batekereje ko babonye ikindi kibuga cyo kongera ku cyo bari bafite. Museveni yashakaga gutegeka ngo ni nde ujya muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse bene wabo bamanukira muri Kigali bashaka amasoko nk’uko babikoraga kandi n’ubu bakibikomeje muri Uganda.

Museveni wari umaze gukurirwa inzira ku murima yahise atangira amayeri ye. Yatangiye ibikorwa yibwiraga ko bizatera igitutu ubutegetsi bwa Kigali bugaha rugari ugushaka kwe ko kugenzura u Rwanda, mbere na mbere mu nyungu z’umuryango we.

Byanze, yahise agaragaza neza ko afite ubushobozi bwo guteza akaduruvayo kuri icyo gihugu cyari kikiri gito, tuvugishie ukuri, gifite ubuyobozi bumaze igihe gito muri Kigali. Icyo cyari kuba ikiguzi cyo kumwima uburenganzira bwo kugira ijambo rya nyuma ku byemezo bikomeye ndetse no guha rugari umuryango we ngo usahure igihugu uko ubyifuza.

Uyu muntu wikunda, ukunda abakoloni bucece nubwo ahorana imvugo zo gushyira imbere Afurika, Museveni yatangiye gahunda yo gucamo ibice agamije gutegeka.

Yatangiye guha amabwiriza Pasteur Bizimungu wari Perezida w’u Rwanda. Mu 1996 ubwo berekezaga muri Kaminuza i Butare (ubu ni Kaminuza y’u Rwanda), Museveni yinjije Bizimungu “mu biganiro byo kugambanira Visi Perezida Paul Kagame”, yafataga nk’inzitizi ikomeye ku migambi ye, nk’uko umuntu wari muri perezidansi icyo gihe abihamya.

Nyuma yaho mu 1998, Museveni “yakomeje kuvugana” n’uwari Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Kayumba Nyamwasa, hirengagijwe uburyo bwagenwe bukurikizwa mu biganiro hagati y’ibihugu, anemera buhumyi kuba igikoresho cya Museveni mu migambi ye.

Ubundi Kayumba yagombaga kumenyesha umuyobozi we ko habayeho kurenga ku migirire yemewe, ari we Minisitiri w’Ingabo. Ntabyo yakoze. Uwo mubano udakurikije amategeko warakomeje, maze Museveni akomeza kureshya Kayumba, amukoresha mu mugambi wa mbatanye mbayobore mu Ngabo z’u Rwanda.

Mu gihe Museveni yari yaracuze umugambi wo kugambanira Kagame yabonaga nk’inzitizi ku mugambi we wo kugenzura u Rwanda, mu kuri wari uwo kugambanira u Rwanda kuko intego ye kwari ugushyira ubuyobozi bwarwo munsi y’ubwa Uganda, Museveni by’umwihariko.

Kandi koko iyo Kagame aza guhuza na Bizimungu na Kayumba muri ubwo bugambanyi, abo uko ari batatu bagombaga kugezwa mu rukiko ku byaba bikomeye by’ubugambanyi.

Rero niba Museveni afitanye ikibazo cye bwite na Kagame ni uko atigeze yemera kugwa mu mutego we wo kwishora mu kugambanira igihugu cye. Niba Kayumba hari uwo yatunga agatoki ku guhunga kwe, ni Museveni.

Intambara za Kisangani hagati ya 1999-2000 ni ingaruka za Museveni wakomeje guhatiriza ashaka gucisha bugufi ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bugendere ku byemezo bye, byose bigamije inyungu z’umuryango wa Museveni.

Mu ntambara ya mbere ya Congo mu 1996 ubwo RPA (yahindutse RDF mu 2002) yageraga Mai-Ndombe, hafi yo kwinjira muri Kinshasa, ishyari rya Museveni ko Kinshasa igiye gufatwa UPDF itabigizemo uruhare ryatumye ategura ibiganiro hagati ya Kabila na Mobutu. Byapfubye ubwo Kabila yangaga kubyitabira.

Museveni yumvise acitse intege ubwo RPA yateraga Kinshasa igakuraho Mobutu mu gihe we yari akigerageza gukoranya ibyo biganiro. Yahise yohereza umuhungu we Muhoozi, umugore w’umuvandimwe we n’abandi bo mu muryango we ba hafi,”gushakisha amahirwe y’ubucuruzi”. Museveni yongeye gukorwa ahantu ubwo “Kabila yabangiraga” nk’uko amakuru abivuga.

Museveni yakomeje kurakazwa no kuba RPA yafashe Kinshasa hatabayeho ubufasha bwa UPDF.

Amakuru avuga ko “Nta musirikare n’umwe wa UPDF wabigizemo uruhare, umuryango we wimwe amahirwe yo gusahura”.

Mu ntambara ya kabiri ya Congo, Museveni ntiyigeze yifuza ko RPA yabona intsinzi atayifashije. Ubwo RPA yafataga Kisangani, UPDF yahageze nyuma y’ibyumweru ihita ishinga ibirindiro hafi y’Ikibuga cy’Indege cy’Umujyi wa Bangoka no hafi ya hoteli Wagenia, aho bari bashyize icyicaro gikuru cy’umukiliya wabo Wamba Dia Wamba [Yabaye umunyapolitiki muri RDC]. Nyuma y’igihe gito, batangiye gushaka kugenzura ibintu byise bahasanze.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Batangiye guteza ibibazo bashaka kureba uzayobora icyo gice.” Basabye ko RPA yabaha Ikibuga cy’Indege cya Bangoka, aho yari yashyize ibirindiro byayo.

RPA yarabyanze, Museveni yumva bimuriye ahantu. Byaje kuba bibi ubwo yasabaga ko ubuyobozi bw’ibyo birindiro byose buhabwa Salim Saleh. Nabwo RPA yarabyanze, birushaho kumurya.

RPA yaje gusaba ko hashyirwaho ubuyobozi buhuriweho bw’ingabo buzayobora ibyo bikorwa, ibiganiro Uganda itari yiteguye kwemera. Ahubwo UPDF yahise itangira kongera abasirikare muri ako gace, bituma ibintu birushaho kuzamba.

Igikomeye ni uko impamvu zo kugenzura Kisangani zari zitandukanye cyane hagati y’u Rwanda na Uganda. Mu gihe RPA yatekerezaga ko uwo mujyi ari ahantu heza ho gukurikirana FDLR, Museveni yahafataga nk’umuhora wageza umuryango we mu mbaho na zahabu ngo basahure, kandi ko Saleh yari guhagarikira neza uwo mugambi.

Ku wa 19 Ukuboza 2005, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) mu rubanza rwaburanwaga hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, rwanzuye ko Uganda yasahuye imitungo isaga miliyari $10.

Ikibazo gikomeye muri ibi byose ni aho Museveni yashingiraga ananirwa gutekereza ko RPA itaha UPDF umujyi yarwaniye maze ukajya mu biganza bya Saleh. Muri iyo myumvire se, RPA yaba yari yiteguye gukomeza gushyira ubuzima bwayo mu nzira z’umuriro igana Kinshasa, ngo ihereze Saleh buri mujyi munini n’umuto yafashe ku kiguzi kinini ngo ikunde ifashe umuryango we gusahura?

Mbere y’umwaka umwe, uwo Saleh Museveni yashaka ko ategeka RPA yari amaze igihe ahura na Seth Sendashonga i Nairobi, mu mugambi wo kugaba igitero ku Rwanda.

Umunyamateka Gerard Prunier mu gitabo “Congo, the Rwandan Genocide, and the making of a continental catastrophe”, kuri paji 366-367 yanditse ati “ku Cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, [Sendashonga] yahuriye i Nairobi na Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Museveni. Ibintu byari bimeze nabi hagati ya Kampala na Kigali, kandi Salim yari ashyigikiye ko ubutegetsi bushya bwakwinjira mu mukino.”

Prunier yemeye ko yabigizemo uruhare, ati “yansabye ubufasha mu kuvugana na Kampala maze ntegura ibiganiro bishoboka”, aho yavugaga ku guhuza Sendashonga na Museveni.

Nyuma muri Mata 2001, Winnie Byanyima yaje gushinjwa mu rukiko ko yavuze ko “Perezida Museveni arimo gutoza Interahamwe zakoze Jenoside ngo zitere Guverinoma ya Paul Kagame”, nk’uko ikinyamakuru The New Vision cyabyanditse muri icyo gihe.

Mu 2006 nabwo Daily Monitor yatangaje ko Umukuru wa FDLR, Ignace Murwanashyaka “yafatiwe mu Budage mu kwezi gushize ubwo yinjiraga mu Burayi kuri pasiporo ya Uganda.”

Mbere y’umwaka umwe, mu 2005, Museveni yagerageje kwinjira ku mupaka wa Gatuna aherekejwe n’imbunda ziremereye agiye i Kigali.

Inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda zasabye ko babagabanya hagasigara abaringaniye kimwe n’intwaro zabo, ibyasaga nko kwibutsa ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kidashobora kwinjirwamo nk’aho ari urwuri rwa Museveni rw’ahitwa Rwakitura ruhakomereza.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko icyifuzo cya Museveni cyo kugenzura u Rwanda gishingiye ku bintu n’ibitekerezo. U Rwanda ni igihugu cy’abasekuruza be nk’uko yabyiyemereye mu ijambo yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko akomoka mu Mutara.

Uganda ntabwo yigeze igira ahantu hitwa mu Mutara mu mateka yayo. Kimwe n’undi wese, iyi nkomoko y’abakurambere ni ngombwa kuri we. Nyamara ibitekerezo afite muri Uganda byamuhatiye kwitandukanya n’ubutaka bw’abakurambere be.

Kugira ngo abone Ubunya-Uganda bukurikije amategeko, yagombye kwigira Umunyankole. Ikintu gikomeye Museveni yakora ngo akire ukwivuguruza muri we ni uko yabona umuyobozi i Kigali akoreramo. Nyamara kugira ngo bishoboke ni uko yabona umuyobozi bafatanya kugambanira igihugu cye.

Niba hari ikibazo gihari cy’umuntu ku giti cye, ni icyo Museveni afitanye na we ubwe. Kagame we ni ikimenyetso cy’amahame u Rwanda ruhagazeho. Abanyarwanda ntibakwemera umuyobozi wese wakwishyira imbere y’ubuyobozi bw’undi muyobozi, yaba Museveni cyangwa undi uwo ari we wese.

Ikibazo cyakomeje mu masura atandukanye kuva mu 1994 kandi umuntu yakwitega ko kizakomeza kugeza igihe wenda Museveni ahinduye imikorere ye cyangwa mu Rwanda hakaza undi muyobozi wumva ko ashobora kugambana kandi akabikira.

Gusa, umuntu wese utekereza ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda ari ukubera ukutumvikana kw’abantu ku giti cyabo arasebanya cyangwa arashaka kwigira nk’aho atumva amayeri ya Museveni yo gushaka gushyira u Rwanda munsi ye, cyangwa adashaka kumva imizi y’ikibazo mu nyungu zidahura z’u Rwanda n’umuryango wa Museveni.

Src: Virungapost

2019-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max

Editorial 15 Mar 2019
Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Editorial 02 May 2019
Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Editorial 23 Sep 2019
Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Editorial 19 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema
Mu Mahanga

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema

Editorial 21 Jul 2016
Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft
IKORANABUHANGA

Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Editorial 26 Jun 2019
Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127
HIRYA NO HINO

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Editorial 15 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru