Sosiyete ya Afurika y’epfo ikora ingendo zo mu kirere, South African Airways, yisabiye gutabarwa kubera ibihe bikomeye by’ubukungu irimo bishobora no gutuma ifunga burundu.
Igeze mu bihe bishyirwamo ikigo cy’ubucuruzi kigaragaza ibyago byinshi byo guhomba, aho hari kwigwa neza uburyo n’ingamba zagifasha guhindura uburyo cyakoragamo ubucuruzi ndetse kikishingirwa ku myenda kugira ngo cyongere gukora neza.
Iyi sosiyete yafashe uyu mwanzuro nk’uburyo bwayifasha kubona ibisubizo by’ibibazo by’ubukungu irimo ku wa Kane, nyuma y’aho inama y’ubutegetsi yayo ihuye n’ishami rishinzwe ibigo bya leta ari nayo munyamigabane munini muri iyi sosiyete.
Mu itangazo yashyize hanze, South African Airways yavuze ko ubu buryo bwo kwaka ubutabazi aribwo bwayifasha kugarurirwa icyizere n’abafatanyabikorwa kuruta ubundi buryo bwose yari gukoresha n’ubwo nabwo burimo ingorane nyinshi.
Iti “SAA irabizi irabizi ko uyu mwanzuro urimo ingorane nyinshi no gushidikanya ku bakozi bayo”.
Minisitiri ushinzwe ibigo bya Leta muri Afurika y’Epfo, Pravin Gordhan, yavuze ko mu gihe hagitegerejwe ibizava muri ubu bufasha, iyi sosiyete igiye kuba igurijwe miliyoni $172 kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo.
South African Airways imaze igihe mu bibazo by’ubukungu dore ko guhera mu 2011 itarongera kunguka, ibintu byatumye mu 2018 Minisitiri w’imari muri iki gihugu Tito Mboweni yisabira ko iyi sosiyete yafungwa.
Gusa ibi bihe byaje gukomera ku wa 15 Ugushyingo ubwo abakozi bayo bafataga icyumweru cyo kwigaragambya kubera umushahara muto n’igabanywa ryari rigiye kubakorerwa.
Iyi myigaragambyo yatumye iyi sosiyete ihagarika zimwe mu ngendo yakoraga ibintu byatumye yarahombaga agera ku madoralari miliyoni 3.4 buri munsi.
South African Airways nubwo yagiye ihura n’ibibazo bikomeye birimo ruswa n’icyenewabo, ifatwa nka bimwe mu bigo by’indege bikuze kandi bifite amateka akomeye dore ko yashinzwe ku ya 1 Gashyantare mu 1934 ikaba ikoresha abakozi barenga 5000 mu byerekezo birenga 35 ijyamo.
Ni iki cyatumye ikigo gikomeye nk’iki gihomba
Kuva mu 1994 kugeza mu 2015 iyi kompanyi y’indege yari ikomeye ku buryo yegukanaga ibihembo bya kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya mbere muri Afurika.
Gusa n’ubwo yari ikomeye bigeze aha yagiye icibwa intege n’amande yagiye icibwa nk’aho mu 2006 yaciwe amande y’amadorali miliyoni 31 kubera imico idahwitse igamije kwikubira isoko, mu 2007 nabwo iza gucibwa andi mande angana n’amadorali miliyoni 3.7.
Ibi bihano byose byatumye iyi sosiyete umwenda yari isanganywe yiyongera bigera mu 2011 imyenda yari ifite mu ma banki imaze kugera kuri madorali miliyari 3.9.
Ibi bibazo byose wakongeraho icyenewabo na ruswa byakunze kuvugwa muri iyi sosiyete biri mu byayiteye ibihombo bikomeye bishobora no gutuma ifunga imiryango hatagize igikorwa.
Inkuru ya IGIHE