Amakuru ava ahantu hizewe neza aravuga ko abakuru b’inzego z’ubutasi z’ibi bihugu byombi bamaze iminsi bacicikana mu nama z’urudaca mu rwego rwo kureba uko zahuza ibikorwa by’iki gitero.
Uri ku isonga muri uyu mugambi akaba ari Gen. Gervais Ndirakobuca, ariwe kizigenza w’urwego rw’ubutasi mu Burundi [ Service Nationale de Renseigment ] SNR, akaba ari no ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Itohoza ryacu rigaragaza ko yagiye Kampala inshuro ebyiri mu kwezi k’Ugushyingo 2019, naho umukuru wa ISO, Col. Kaka Bagyenda akaba nawe yarahise anyarukira Bujumbura m’ Ukuboza 2019.
Muri Nzeli 2017, inkuru yari kimomo ko Edgar Tabaro uhagarariye RNC mu rwego rw’amategeko yakoraga nk’intumwa hagati ya Kayumba Nyamwasa wibera muri Afurika Yepfo n’inzego z’iBurundi, harimo na Jen. Evariste Ndayishimiye umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD.
Ikindi kandi n’uko Tabaro yahuye na Jen. Etienne Steve Ntakirutimana wahoze akuriye urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi wanasezeranije inkunga RNC . Ubwo yari akiri yo, Tabaro kandi yahuye na Jen. Agricole Ntirampemba wari umujyanama wa Perezida Nkurunziza icyo gihe, ubu akaba akora muri Perezidansi y’iBurundi nka Charge de Mission Presidence, na Emmanueel Sinzohagera Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD. Kubera izi nshingano, byatumye Tabaro abari hamwe na Jen. Abel Kandiho na Kaka Bagyenda , nawe wahoraga Bujumbura .
Muri iki gihe umukuru wa RNC ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi yakiriwe Kampala agiye guhura na Col. Kaka Bagyenda ku birebana n’ibikorwa bya RNC. Muri icyo gihugu.
UBurundi na Uganda birerekeza mu matora muri 2020 na 2021, ibyo bihugu byombi bifite ubuyobozi budakunzwe, bityo bikaba bigerageza kubiba akavuyo , mu rwego rwo kugirango bitangaze ibihe bidasanzwe noneho amatora akaburizwamo , bamaze kubona ko gukoresha imitwe y’inyeshyamba bitagishobotse, bafashe umugambi noneho wo kubikora bo ubwabo.
Uku guhindura ingamba zo guhungabanya URwanda bikaba bije nyuma y’uko imigambi mibisha y’ibi bihugu byombi ibipfubanye, dore ko bashakaga kwitwaza RNC, FDLR, RUD-Urunana na FLN, none iyo mitwe ikaba yarakubiswe inshuro , nyuma y’uko ibitero simusiga by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, bihumbahumbye abari bakuriye iyo mitwe bakahasiga ubuzima, nka Mudacumura wa FDLR, Musabyimana wa RUD-Urunana, Sibomana wa RNC , ibihumbi by;abarwanyi babo bafashwe mpiri bazanwa mu Rwanda.
Yaba umuvugizi wa FDLR cyangwa ukuriye ubutasi La Forge Bazeye na Liyotona Koloneli Theophile Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, ubwo bari bakubutse mu nama yari igamije guhuza ibikorwa bigamije guhungabanya URwanda iyo nama ikaba yarabereye Kampala ku butumire bwa Perezida Museveni, abinyujije kuri Minisitiri w’ubutwererane mu Karere Philemon Mateke. Abo bazanywe mu Rwanda. Majoro Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari ukuriye FLN nawe yarafashwe azanwa mu Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba
Impuguke za Loni zasohoye raporo kuri Kongo Kinshasa yemezaga ko Uganda n’UBurundi bari barakoze itsinda ryari rishinzwe kwinjiza abarwanyi muri iyi mitwe y’abarwanyi mu cyari cyariswe P5, iyo mitwe yose ikaba iyoborwa na RNC ya Kayumba Nyamwasa .
Ikindi kandi n’uko Uganda n’UBurundi bakoraga ibikorwa byo guza imikorere y’izinyeshyamba, ubwo mu kwezi k’Ukuboza 2017 hafatwaga abari bagiye kwinjizwa mu mitwe y’abarwanyi b’izinyeshyamba mirongwine n’abatandatu (46) bakaba bari berecyeje mu nkambi RNC ikoreramo imyitozo ya gisirikare ahitwa Minembwe muri muri Kivu y’Amajyepfo, kandi bakaba barabikoraga ku nkunga y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda.
Aho bafatiwe ku mupaka wa Gikagati barekeza mu nkambi RNC yatorezagamo abarwanyi bayo Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Kongo Kinshasa, banyuze Bujumbura, aho bagombaga kwakirwa no koherezwa na Jen. Prime Niyomugabo umukuru w’ingabo z’UBurundi.
Bityo rero kuba hari inyeshyamba zigamije guhungabanya URwanda muri Uganda n’UBurundi bimaze imyaka itatu irenga bitangazwa.
Ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe bo mu mitwe inyuranye buhura neza ni byari bisanzwe bizwi hari uburyo binjiza abarwanyi mu mitwe yabo, n’uburyo babatwaramo,, ibi bikaba bikorerwa muri Uganda n’UBurundi, mu rwego rwo korohereza inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, byose bigamije guhungabanya URwanda. Ababa binjijwe mu mitwe y’inyeshyamba mu gihugu cya Uganda boherezwa iBurundi babifashijwemo n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda [CMI], bakakirwa n’inzego zishinzwe ubutasi z’UBurundi.
Muri Gicurasi 2019, ubwo yari mu rukiko Callixte Nsabimana umukuru wa MRCD-FLN yatangaje benshi ubwo yavugaga amazina abiri Koloneli Ignace Sibomana ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’UBurundi na Jen. De Burigade Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikare cya Uganda nk’ibyitso bye, bajyaga babaha imfashanyo haba mu bikoresho no kuba bari barabemeye izindi nkunga mbere y’uko binjira muri iyo mitwe.
Inshuro ebyiri zose, Callixte Nsabimana wa FLN yigambye ibitero byabereye mu Burengerazuba bw’URwanda, abari bagize iki gitero, bakaba bari baturutse iBurundi mu ishyamba ryitwa Kibira riza rikagera ku ishyamba rya Nyungwe. Bateye Nyabimata ho mu Karere ka Nyaruguru muri Mata 2018, barongera batera Cyitabi muri Nyamagabe m’ Ukuboza 2018, bityo bahungira iBurundi.
Ibindi nk’ibyo Maj. Mudathiru yavuze ukuntu we n’ingabo ze batorejwe muri Uganda ibi akaba yarabivugiye imbere y’urukiko bakanoroherezwa kujya Bujumbura aho bahawe inzu, ibikoresho bityo bakoherezwa muri DRC, banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika ku bufasha bw’inzego z’umutekano z’iBurundi.
Koko rero, nyuma y’ibitero biherutse vuba aha, mu Ukwakira byabereye Kinigi, muri mu Karere ka Musanze uwarusimbutse mu bari bateye agahungira Kisoro -Uganda, umwe mu bari bateye wateshejwe telephone ye byaje kugaragara ko yahoraga avugana na Minisiti wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere Philemon Mateke.