Manda ya gatatu ya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yamennye amaraso menshi aho abarenga 1500 bishwe abandi ibihumbi 150 bagahungira mu bihugu by’abaturanyi, ndetse abarenga 800 bakaburirwa irengero; abakozweho n’amahano ya Nkurunziza bakaba bararegeye Ubutabera Mpuzamahanga.
Iyo mdanda ya gatatu ya Nkurunzizaizagera iri ku musozo wayo umwaka utaha kandi Nkurunziza yavuzeko atazongera kwiyamamaza niba ibyo avuga aribyo. Hashize imyaka igera kuri ine, Nkurunziza ndetse na CNDD FDD badahwema guhunga inshingano zabo nk’ubuyobozi ahubwo birirwa bashaka kwerekana ko ibibazo byose bafite babiterwa n’abandi naho bo ubwabo ari abatagatifu. Iki nicyo kibazo gikomereye cyane ubuyobozi mu Burundi, kubera guhunga inshingano.
Kuva mu mwaka wa 2015, Abarundi bahaguruka bakamagana ubutegetsi bubi bwa Perezida Nkurunziza kugeza naho bamwe mu basirikari bagerageje gukora Coup d’Etat bikanga, Nkurunziza yakomeje kwitwaza amahanga n’Imiryango Mpuzamahanga aho ibihugu nk’u Bubiligi, U Bufaransa, Koreya n’u Rwanda byagiye bishyirwa mu majwi na Nkurunziza adasize inyuma UN na AU.
Ibi ariko ntibyanyuze Nkurunziza kuko ubu icyo agendereye mu mpera za 2019, ni ukwigisha u Burundi n’abarundi ko u Rwanda ari umwanzi, kuva kera ko abarundi bakwiriye kurugendera kure aho bemeje kumugaragaro ko u Rwanda ari umuturanyi mubi. Nyamara mu myaka itanu ishize u Burundi nibwo bwabaniye nabi u Rwanda rwiyegereza abarwanya u Rwanda aho bakiriye umubare munini wa FDLR babinjiza mu gisirikari ndetse iyo Uganda n’u Burundi badafasha Kayumba Nyamwasa, ntabwo yari kubasha kugeza ingabo ze mu burasirazuba bwa Kongo.
Ibi byagaragajwe na raporo ya UN ko abarwanyi bavaga muri Uganda nahandi bakoherezwa mu Burundi ndetse bishimangirwa na Maj (rtd) Mudhatiru wari uyoboye ingabo za Kayumba agafatwa akoherezwa mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2018, Perezida Nkurunziza yahaye inzira ingabo za FLN z’impuzamashyirahamwe MRCD ihuriwe na Rusesabagina, Twagiramungu na Callixte Nsabimana nawe wafashwe akoherezwa I Kigali aho bagabye ibitero bibiri kimwe mu murenge wa Nyabimata ikindi mu muremge wa Kitabi. Tariki ya 1 Ukwakira 2018, FLN yateye Nyabimata yica abantu babiri abandi barakomereka, ndetse na Nyamagabe, Cyitabi aho abantu babiri bapfuye abandi umunani bagakomereka.
Ubushake bw’u Rwanda mu gutsura umubano n’u Burundi
Mu mwaka wa 2006, Perezida Nkurunziza yaje mu ruzinduko rw’akazi I Kigali ndetse yerekana n’impano ye y’umupira w’amaguru ubwo ikipe iye Halleluya FC yakinaga ni y’abayobozi b’u Rwanda izwi nka Vision 2020. Icyo gihe Perezida Kagame yari umutoza wa Vision2020 FC; nyuma yaho Perezida Kagame n’itsinda rinini bagize uruzinduko rukomeye I Bujumbura rugaragaza ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi. Hagaragaye kandi ibikorwa bigaragaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi aho u Rwanda rwatanze ubufasha mu kuzimya isoko rya Bujumbura ubwo ryafatwaga n’inkongi y’umuriro, ukaba wari gutwika no munkengero z’isoko; indege ya RDF yarahagobotse izimya umuriro.
Ubwo umwaka wa 2015 wageraga, manda ya Nkurunziza y’imyaka 10 nkuko biteganywa n’amasezerano y’Arusha yageraga ku musozo, nibwo CNDD FDD yabuze uko ibyifatamo, bityo bakurura igihe banga kuvuga uzasimbura Nkurunziza maze tariki ya 25 Mata 2015, CNDD FDD yemezako Nkurunziza akomeza kuko manda ya mbere (2005-2010) itabarwa. Ku munsi wakurikiye tariki ya 26 Mata 2015, umugi wa Bujumbura wuzuye ibihumbi by’abigaragambya bamagana icyo cyemezo iminsi yose, kugeza ubwo bamwe mu basirikari bateguraga Coup d’Etat kuri 13 Gicurasi 2015 igapfuba, ubwo Nkurunziza abona umwanya wo kwigizayo abo adashaka, itangazamakuru aratwika maze ibihumbi by’Abarundi bihungira mu bihugu bitatu bikikije u Burundi aribyo Tanzaniya, Kongo n’u Rwanda.
Mu mpera z’uyu mwaka, Nkurunziza yumvikanye inshuro nyinshi avuga ko u Rwanda ari umwanzi uhoraho bagomba kumenya, nyamara yiyibagiza ko u Rwanda ari igihugu cy’abaturanyi biyambazaga ubwo bagiraga ibyago.
Mu gihe kandi, u Rwanda n’u Burundi byinjiraga mu muryango wa EAC, u Burundi bwagize ikibazo cyo gutanga amafaranga buri gihugu gitanga afasha inzego zuwo muryango gukora maze u Rwanda rwishyurira u Burundi imyaka ibiri. Usibye kandi ibyo u Rwanda rwakoreye u Burundi, Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza bagiye bagira ingendo zinyuranye hagati y’ibihugu byombi aho Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Nkurunziza mu mwaka wa 2005 na 2010 akagirira uruzinduko rw’akazi, ndetse yitabira umunsi w’ubwigenge. Nkurunziza nawe yagize ingendo zitandukanye mu Rwanda nyinshi ndetse yitabira irahira rya Perezida Kagame mu mwaka wa 2010.
Nkurunziza n’akazu ke, barashaka ko batabazwa ibyo bakoreye abarundi nyuma yo kwica benshi mu moko yose, bagashaka ko abahutu bibonamo abatutsi nk’abanzi bikanga, barashaka kwimura urwango bakarushyira hagato y’u Rwanda n’u Burundi, ariko birengagije ko u Rwanda n’uburundi ari abaturage basanzwe babanye neza nubwo CNDD FDD yabashyizemo politiki mbi. Ibyo bakoze bazabibazwa hagati yabo batitwaje guteranya abaturage b’ibihugu byombi.