Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimangiye ko nta mpungenge zikwiye kubaho ko inama ya 21 y’abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC, ishobora kongera gusubikwa nk’uko byabaye mu Ugushyingo 2019.
Dr Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, cyibanze cyane kuri Politike y’u Rwanda n’amahanga.
Muri iki kiganiro, Dr Biruta yabajijwe ikibazo kirebana n’uko iyi nama noneho izaba, kuko mu bihe byatambutse zagiye zisubikwa.
Mu Ugushyingo 2019 nibwo inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize EAC yasubitswe, yimurirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020.
Ibaruwa yo kuwa 18 Ugushyingo yari yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamenyeshaga Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, ko gusubika iyi nama byasabwe n’umunyamuryango.
Nduhungirehe yagize ati “Nabasabaga nabamenyesha ko mubwira ibindi bihugu binyamuryango ko inama yavuzwe haruguru yasubitswe ikimurirwa ku yindi tariki muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2020, bitewe n’ubusabe bw’umunyamuryango muri iyo nama”.
Minisitiri Dr Biruta avuga ko nta kabuza iyi nama izaba kuko n’ubundi ubwo yasubikwaga umwaka ushize, bitatewe n’ibibazo biri hagati ya bimwe muri ibi bihugu nk’uko byavugwaga.
Yagize ati “Ntabwo dufite gushidikanya ko iyi nama izaba kubera ko no mu gihe yasubikwaga mu Ugushyingo 2019, si uko hari ibibazo hagati y’ibihugu bigize aka karere, nta gushidikanya rero ko izaba, mwigira ikibazo ko itazaba.”
Kugeza muri EAC harimo ibibazo ahanini bishingiye ku bwumvikane buke buri hagati y’ibihugu biwugize, aho umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi kimwe n’u Burundi. Kenya na Tanzania nabyo bifitanye amakimbirane mu by’ubucuruzi.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 8 Ugushyingo 2019, Perezida Paul Kagame ari na we mukuru w’igihugu uyoboye EAC muri iki gihe, yagaragaje ko gukemura imbogamizi zikigaragara mu kwishyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango ari byo bikwiye gushyirwa imbere kurusha inama ubwazo.
Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo kuba inama itabaye byakabaye ikintu cyerekana ko hari ikibazo runaka, kuko ibibazo biri ahandi kandi ntibiterwa no kuba inama itabaye! Hari n’igihe twamaze imyaka ibiri nta nama ibaye ariko wenda hari n’impamvu zabiteye! Ariko njyewe kuva mu ntangiriro ndabizi neza ko kwishyira hamwe atari ikintu ujyamo ugahita ubona icyo wifuzaga, ibyo rero ni ibintu tuzi kandi twemera ko ibintu bidahita bijya mu buryo ako kanya nk’uko tubyifuza.”
Muri iyi nama byitezwe ko abayobozi bazasuzuma raporo ku cyerekezo cy’ubunyamuryango bwa Sudan y’Epfo ndetse banemeze ibyavuye mu isuzuma ku kwemeza Somalia nk’umunyamuryango wa EAC.
Abayobozi kandi byitezwe ko bazashimangira ugushyigikira ko Kenya igira icyicaro kidahoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni.
Hari kandi kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kwinjira muri EAC ni indi ngingo yagombaga kuganirwaho nyuma y’uko iki gihugu gitanze ubusabe muri Kamena uyu mwaka.
RDC yasabye kwinjira muri uyu muryango ku wa 8 Kamena 2019, mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa EAC, Perezida Kagame, ivuga ko impamvu yasabye kuwinjiramo ari ukwiyongera kw’amasezerano y’ubucuruzi igirana n’ibihugu bigize uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, aherutse kuvuga ko kuba uyu munsi hari ibihugu bishaka kwiyunga kuri bitandatu biwusanzwemo, bigaragaza uburyo urimo gutera imbere bituma n’abandi bumva bawuzamo.
Yagize ati “Ku bucuruzi bukorwa hagati mu bihugu biwugize, bwariyongereye kuko bwavuye kuri miliyari 2.7 z’amadorali mu 2016, zigera kuri miliyari 2.9 mu 2017, na miliyari 3.3 mu 2018.”
Si ubwa mbere inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC isubikwa, kuko n’inama ya 20 yasubitswe inshuro nyinshi ariko iza guteranira i Arusha muri Tanzaniya ku wa 01 Mutarama 2019 itarimo Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza umaze hafi imyaka itanu adasohoka mu gihugu, nyuma y’aho yari agiye guhirikwa ku butegetsi mu 2015 ariko bikaza gupfuba.