Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu bwashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu abanyarwanda 16 bafatiwe mu mujyi wa Goma.
Abo banyarwanda bafatiwe mu mukwabu wakozwe muri uwo mujyi hagamijwe gufata abari mu bikorwa biteza umutekano muke muri uwo mujyi.
Ku ruhande rwa Congo, abo banyarwanda bazanywe na Meya wa Goma, Muisa Kense Timothée mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Meya wa Goma Muisa Kense Timothée yagize ati:nishimiye iki gikorwa, kandi n’ikimenyetso cy’ubufatanye gihamya imikoranire myiza y’ibihugu bituranye.
Ati “Turishimira imikoranire dufitanye n’u Rwanda kandi tugiye gukomeza gushakisha andi mabandi yaba abanye-Congo cyangwa abanyamahanga bateza umutekano muke mu mujyi wa Goma’’
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yashimye umubano w’ibihugu byombi, avuga ko n’u Rwanda rusanzwe ruha Congo abahakoreye ibyaha.
‘Ati “Ibihugu byombi RDC n’u Rwanda dukorana buri munsi kandi turishimira uko umubano uhagaze muri iki gihe. Abaturage ba Congo bakoreye ibyaha mu Rwanda natwe tubasubiza iwabo “.
Abanyarwanda bagaruwe mu gihugu bafashwe mu mpera z’Ukuboza hamwe n’abandi banyamahanga baba mu mujyi wa Goma mu buryo butubahirije amategeko.
Ibi bibaye mu gihe bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta bamaze iminsi babiba amacakubiri mu baturageba Congo bifashishije ijambo riri mu gifaransa bise balkanization(bisobanuye gucamo ibice igihugu)ndetse ayomagambo akaba yaranahawe umugisha na Karidinali Fridon Ambongo Besungu mu ijambo ryuzuye amacakubiri yatangarije kuri Televiziyo y’iki gihugu RTNC,yerekanye ko Uganda,uBurundi n’uRwanda bigamije kwigarurira Congo.