• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya
Kayumba Nyamwasa na Gen. Hamada

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Editorial 27 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru Rushyashya ikura imbere muri RNC, aravuga ko Kayumba Nyamwasa amaze iminsi avugana na Gen. Hamada, Komanda wa FLN ngo barebe uko bakwisuganya.

Gen.Habimana Hamada, ni umukuru w’inyeshyamba za CNRD zitwa FLN, ufite ibirindiro ahitwa Kirembwe ho muri Kivu y’amajyepfo, yakuye imitungo myinshi mu gucukura amabuyey’agaciro, gushimuta abaturage no gusatuza imbaho afite amazu y’imiturirwa mu murwa mukuru Kampala mu gihugu cya Uganda icungwa na Muramu we ifite agaciro ka Miliyoni 8 z’amadorari. Afite n’amazu mu Rwanda I Cyangugu aho avuka yubakiye umuryango we akaba yarabaye mu mujyi wa Gisenyi no mu Biryogo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba ari n’umuyisilamu.

Gen. Hamada, amaze iminsi agirira ingendo I Kampala muri Uganda aho ahura n’intumwa za Kayumba zirimo umurundikazi Bonabana Prossy, Sula Nuwamanya na Gideon Rukundo. Nyuma y’aho abo tuvuze baheruka kugaragara  mu nama ahitwa Katanabirwa ho mu Karere ka  Kyenkwanzi, mu bikorwa byabo byo gushakira abayoboke RNC.

Ingabo za FARDC, zikomeje guhigisha uruhindu Gen. Hamada na Gen. Jeva Antoine nyuma y’uko aciye mumyanya y’intoki abarwanyi ba Mai Mai Raila Mutomboki igihe bari bamutwaye bamushyikirije FARDC, akabasha gutoroka hari hasize iminsi mike ageze I Kirembwe n’abarwanyi 50.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri Teritwari ya FIZI, aravuga ko mu minsi  ishize abaturage bo mu gace ka Walungu, Kamituga na Itombwe babonye amakamyo y’ingabo za FARDC aca muri ibyo bice yerekeza I Kirembwe ndetse bamwe bakaba barinjiye mu ndege z’intambara za Kajugujugu, bava mu birindiro byaho bari bamaze iminsi bakambitse mu bikorwa byo guhashya inyeshyamba za FLN.

N’ubwo bimeze bityo amakuru ava i Fizi aravuga ko Kirembwe haba haragoswe n’ingabo za FARDC ndetse ko nawa mutwe udasanzwe wa FARDC uzwi nka HIBOU SPECIAL FORCE waba umaze gucengera mu mashyamba yaho I Kirembwe no hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro FLN yacukuraga akoherezwa I Kampala muri Uganda.

Ingabo za FARDC zasize imbaraga mu kwirukana imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri Congo, umutwe wa FLN ukaba umaze gushegeshwa bikomeye I Kirembwe honyine akaba aribyo birindiro bikuru uyu mutwe wari usigaranye, kandi hakaba hariho FLN yakuraga amafaranga kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaza ibiti by’imideri byose byakorwaga n’abaturage bafashwe bugwatwe n’uyu mutwe.

2020-01-27
Editorial

IZINDI NKURU

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Editorial 26 Feb 2024
Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Jul 2018
Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Ruhango: Uwarokotse Jenoside yasanze grenade ku muryango iwe nyuma y’iminsi ahasanze umusaraba

Editorial 10 Apr 2018
ADEPR : Uko Usabwimana Samuel  yahunze  Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

ADEPR : Uko Usabwimana Samuel yahunze Igihugu n’Impamvu zabyo [ Yavuguruwe ]

Editorial 14 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho  muri Rushyashya
Mu Rwanda

Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho muri Rushyashya

Editorial 14 Mar 2017
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Editorial 25 Jan 2019
Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi
INKURU NYAMUKURU

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Editorial 11 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru