• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya
Kayumba Nyamwasa na Gen. Hamada

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Ubwanditsi 27 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru Rushyashya ikura imbere muri RNC, aravuga ko Kayumba Nyamwasa amaze iminsi avugana na Gen. Hamada, Komanda wa FLN ngo barebe uko bakwisuganya.

Gen.Habimana Hamada, ni umukuru w’inyeshyamba za CNRD zitwa FLN, ufite ibirindiro ahitwa Kirembwe ho muri Kivu y’amajyepfo, yakuye imitungo myinshi mu gucukura amabuyey’agaciro, gushimuta abaturage no gusatuza imbaho afite amazu y’imiturirwa mu murwa mukuru Kampala mu gihugu cya Uganda icungwa na Muramu we ifite agaciro ka Miliyoni 8 z’amadorari. Afite n’amazu mu Rwanda I Cyangugu aho avuka yubakiye umuryango we akaba yarabaye mu mujyi wa Gisenyi no mu Biryogo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba ari n’umuyisilamu.

Gen. Hamada, amaze iminsi agirira ingendo I Kampala muri Uganda aho ahura n’intumwa za Kayumba zirimo umurundikazi Bonabana Prossy, Sula Nuwamanya na Gideon Rukundo. Nyuma y’aho abo tuvuze baheruka kugaragara  mu nama ahitwa Katanabirwa ho mu Karere ka  Kyenkwanzi, mu bikorwa byabo byo gushakira abayoboke RNC.

Ingabo za FARDC, zikomeje guhigisha uruhindu Gen. Hamada na Gen. Jeva Antoine nyuma y’uko aciye mumyanya y’intoki abarwanyi ba Mai Mai Raila Mutomboki igihe bari bamutwaye bamushyikirije FARDC, akabasha gutoroka hari hasize iminsi mike ageze I Kirembwe n’abarwanyi 50.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri Teritwari ya FIZI, aravuga ko mu minsi  ishize abaturage bo mu gace ka Walungu, Kamituga na Itombwe babonye amakamyo y’ingabo za FARDC aca muri ibyo bice yerekeza I Kirembwe ndetse bamwe bakaba barinjiye mu ndege z’intambara za Kajugujugu, bava mu birindiro byaho bari bamaze iminsi bakambitse mu bikorwa byo guhashya inyeshyamba za FLN.

N’ubwo bimeze bityo amakuru ava i Fizi aravuga ko Kirembwe haba haragoswe n’ingabo za FARDC ndetse ko nawa mutwe udasanzwe wa FARDC uzwi nka HIBOU SPECIAL FORCE waba umaze gucengera mu mashyamba yaho I Kirembwe no hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro FLN yacukuraga akoherezwa I Kampala muri Uganda.

Ingabo za FARDC zasize imbaraga mu kwirukana imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri Congo, umutwe wa FLN ukaba umaze gushegeshwa bikomeye I Kirembwe honyine akaba aribyo birindiro bikuru uyu mutwe wari usigaranye, kandi hakaba hariho FLN yakuraga amafaranga kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaza ibiti by’imideri byose byakorwaga n’abaturage bafashwe bugwatwe n’uyu mutwe.

2020-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Ubwanditsi 27 Dec 2018
Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Ubwanditsi 06 Aug 2019
U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Ubwanditsi 26 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.
Amakuru

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi
Amakuru

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubwanditsi 26 Dec 2022
Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.
HIRYA NO HINO

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwanditsi 09 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru