• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi

Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi

Ubwanditsi 03 Feb 2020 POLITIKI

Ishyaka riharanira Iterambere ry’Igihugu mu Burundi (UPRONA) ryemeje Gaston Sindimwo nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Sindimwo usanzwe ari Visi Perezida w’u Burundi; akorana na Perezida Pierre Nkurunziza ubarizwa mu Ishyaka rya CNDD FDD rizaba rihanganye na UPRONA ye.

Uyu mugabo yemerejwe mu Nteko rusange ya UPRONA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Umuyobozi w’Ishyaka rya UPRONA, Gashatsi Abel, yamenyesheje abarwanashyaka baryo bazwi ku izina ry’Abadasigana ko uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2020 ari ‘Sindimwo Gaston.’

Sindimwo ashyigikiwe cyane n’Abadasiganwa cyane ko aho igikorwa cyo kumuhitamo cyabereye muri Zone Ngagara hari benshi bitwaje ibyapa biriho amafoto ye.

Inyandiko ya gahunda y’ibyo UPRONA yifuza gukora (manifesto) ivuga ko “Leta izaba igizwe na 50% b’abagabo n’abagore kandi intara yose izagira Minisitiri kandi ikajyamo abafite ubumuga.’’

Ikomeza igaragaza ko iri shyaka rizagura imigenderanire n’amahanga, rikanavugurura imikorere y’ibigo birimo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubutaka n’indi mitungo (CNTB) n’iyahariwe Ukuri n’Ubwiyunge (CVR).

UPRONA yizeza kandi ko mu gihe yagirirwa icyizere abana bari munsi y’imyaka 18 n’abageze mu zabukuru bazajya bavurwa ku buntu.

Ku bijyanye na Pansiyo, abageze mu zabukuru ngo bazajya bahabwa amafaranga agera kuri 75% z’umushahara bahabwa mu kazi.

UPRONA yatangaje uzayihagararira mu matora ya Perezida mu Burundi ateganyijwe muri Gicurasi 2020, ikurikira CNDD FDD ya Pierre Nkurunziza.

Ishyaka iri ku butegetsi mu Burundi ku wa 26 Mutarama 2020 nibwo ryemeje Ndayishimiye asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD. Yari mu bahabwa amahirwe yo kuzasimbura Perezida Nkurunziza kubera uruhare yagize mu kubaka igisirikare cy’u Burundi n’imirimo y’ubuyobozi itandukanye yagiye akora.

2020-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 12 Jan 2019
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Ubwanditsi 31 Mar 2024
Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda
ITOHOZA

Hari amakuru avuga ko Kayumba Nyamwasa ashobora kugaruka mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Aug 2016
“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame
Amakuru

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu
INKURU NYAMUKURU

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Ubwanditsi 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru