• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Editorial 14 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Abagize itsinda ry’Intumwa z’u Rwanda na Uganda (Ad Hoc Commission) ryiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu, bahuriye ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020.

Abagize iryo tsinda bahura mu rwego rwo gutegura inama ya kane izahuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iteganyijwe kubera kuri uwo mupaka ku itariki ya 21 Gashyantare 2020.

Ni nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo; ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.

Ni ibikorwa byagejeje aho mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.

Ubwo habaga iyo nama ya gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola, mu nyandikomvugo yayo, ku ngingo ya karindwi hagaragaramo ko hafashwe imyanzuro itanu. Habanza uwo kurekura abaturage bafunzwe bagaragajwe kandi bari ku ntonde zahererekanyijwe n’ibi bihugu.

Harimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi; kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage b’umuturanyi; gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho no kuba inama itaha izahuza aba bakuru b’ibihugu bine izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.

Kuki umupaka wa Gatuna?

Itangazamakuru rya Uganda ryashishikajwe no kwerekana ko umupaka wa Gatuna, ari wo muzi w’ukutumvikana hagati ya Kampala na Kigali. Nta kwita ku nshuro byagaragarijwe ko umupaka ari ingaruka yoroshye y’ibyatumye habaho ikibazo kuruta uko waba impamvu yacyo.

Ibi bitangazamakuru byimye agaciro ibindi byose bitajyanye n’urwitwazo rwa Uganda rw’uko ibyabaye byose bishingiye ku mupaka wa Gatuna, bikavuga ko nta gaciro bifite ndetse bigafatwa nk’ibinyoma.

Kuwa 8 Gashyantare, igitangazamakuru cyo muri Uganda, The Daily Monitor, cyanditse inkuru ifite umutwe uvuga ko ‘Ba Minisitiri bahuye mbere y’uko Museveni na Kagame bahura ku kibazo cy’umupaka’, byerekana ko intego yo guhura ari ugufungura umupaka wa Gatuna.

“Turasenga ko kuwa 21 Gashyantare inama yabyara umusaruro wo kongera gufungura umupaka, hagasubukurwa ubucuruzi bwambukiranya umupaka”. Aya ni amagambo Monitor yanditse ko yavuzwe na Nelson Nshangabasheija, uyobora umujyi wa Katuna, itamenyesheje abasomyi ko ikibazo atari umupaka.

Ibi ni ibinyoma bya The Monitor bigamije guhisha ukuri, bikaba ari ibiheruka byiyongera ku bindi yanditse hamwe na bagenzi bayo. No mu gushaka kugaragaza impande zose no kutabogama, iki gitangazamakuru kivuga itangazo riheruka rya Angola, mu buryo butari bwo cyerekana uko ryafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa n’ibyiyemejwe n’ubutegetsi bwombi byo kudafasha abahungabanya umutekano.

Bakomeza gusubiramo nk’aho ari intero y’indirimbo ko ‘u Rwanda rwanze kugaragaza ubushake bwo gusubiza ku murongo umubano nk’uko Uganda ibufite’. Ibi byanditswe na SoftPower kuwa 20 Mutarama, isoza ivuga ko ‘u Rwanda kuva umwaka ushize rwanze ndetse ku bushake ruca intege uburyo bwose bugamije gukemura ibibazo byarwo, harimo kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda yasinywe hagati ya Museveni na Kagame, akeneye guhita yubahirizwa.’

Iyo batavuze ibinyoma gusa, bayobya abasomyi ku bushake. Kuwa 2 Gashyantare, ChimpReports, ya Giles Mahame, yanditse ko ‘Museveni na Kagame bemeranyijwe kurekura imfungwa no guhurira ku mupaka wa Gatuna’. The Independent ya Andrew Mwenda, nyuma y’aho yanditse ko ‘U Rwanda rutaritegura gukora nk’ibyo Uganda yakoze’, agendeye ku kuba Uganda yararekuye abanyarwanda icyenda muri Mutarama, bari bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Biteye ikimwaro kuvuga ko amasezerano atarimo kubahirizwa kuko u Rwanda rutarimo gukora nk’ibyo Uganda yakoze. Kuva umwuka mubi watangira, u Rwanda rwakomeje kwita cyane ku kuba nta munya-Uganda, wahohoterwa, nk’uko ari yo politiki yarwo.

Kuva u Rwanda rwasaba abaturage barwo kutajya muri Uganda, kubera impungenge z’umutekano wabo utizewe ariko rukizeza abanya-Uganda ko nta kibazo bazarugiriramo ndetse umutekano wabo uzakomeza kubungabungwa nk’uw’abaturage barwo n’abandi baturarwanda.

Iyi niyo mpamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka nk’uko ibitangazamakuru bya Uganda bikomeje kubitsimbararaho biyobya abaturage b’iki gihugu. Ni ugukomeza gutera intambwe yo kurekura abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, abagize uruhare mu iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bya kinyamaswa by’inzego z’umutekano bakabiryozwa byaba ibyatumye ababikorewe bapfa, bamugara cyangwa barwara mu mutwe.

Iyi nama kandi inagamije gusuzuma intambwe iyo ari yo yose yatewe na Uganda mu gushyira iherezo ku bufasha ubwo ari bwo bwose igenera abarwanya u Rwanda.

Iyo nama ibaye mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya gatatu iheruka guhuza abo bakuru b’ibihugu i Luanda muri Angola ku itariki 02 Gashyantare 2020 rigenda gahoro cyane.

2020-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu  Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC  ya Rudasingwa

Impamvu Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC ya Rudasingwa

Editorial 29 Dec 2016
Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Editorial 12 Dec 2022
Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Editorial 01 Dec 2017
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Editorial 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga
Mu Rwanda

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Editorial 06 Dec 2017
Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]
HIRYA NO HINO

Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]

Editorial 20 Nov 2017
Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi
HIRYA NO HINO

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Editorial 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru