• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri
Abanyarwanda babiri bakuriweho ibirego na Uganda

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Editorial 18 Feb 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, kuri uyu wa Mbere rwakuyeho ibirego ku banyarwanda babiri, Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija, bashinjwaga ibyaha byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu kwezi gushize Uganda yarekuye abandi banyarwanda icyenda bakuriweho ibirego, bari bamaze igihe kinini bafungiwe muri icyo gihugu. Barimo barindwi barekuwe n’uru rukiko rwa gisirikare.

Selemani Kabayija na Fidèle Nzabonimpa bakuriweho ibirego ndetse bahita barekurwa n’inteko iburanisha yari ikuriwe na Lt. Gen. Andrew Gutti, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Cpt. Ambrose Baguma bwatangaje ko buhagaritse kubakurikirana, nk’uko New Vision yabitangaje.

Abanyarwanda icyenda baherukaga kurekurwa na Uganda ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Abarekuwe kuri uyu wa Mbere bareganwaga n’abapolisi bakuru ba Uganda bashinjwa gutunga imbunda n’icyo bise “gushimuta Jackson Kalemera alias Ndinga na Lieutenant Joel Mutabazi.”

Ubwo yari mu rukiko, Umushinjacyaha Capt Baguma yavuze ko afite amabwiriza yo guhagarika gukurikirana abo banyarwanda babiri, Kabayija na Nzabonimpa.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko iburanisha namwe ba nyakubahwa bacamanza, abaregwa kuva ku wa 8 Ugushyingo 2019 bakurikiranweho gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, ariko mfite amabwiriza yo guhagarika ibirego byose baregwaga.”

Ntabwo yavuze impamvu ayo mabwiriza yahawe ashingiraho cyangwa uwayamuhaye. Gen Gutti yahise ategeka ko bahita barekurwa. Ibyaha baregwaga bihanishwa igihano cy’urupfu.

Abanyarwanda bamaze iminsi bafungirwa muri Uganda bashinjwa ko bafatanwe imbunda cyangwa se ko ari intasi z’u Rwanda, ugasanga ntibagezwa mu rukiko ahubwo bagakorerwa iyicarubozo rikomeye kugeza ubwo bamwe bahasiga ubuzima.

Uganda kandi ishinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku buryo abenshi mu batabwa muri yombi bahatirwa kuyijyamo, babyanga bikaba intangiriro y’iyicarubozo. Uganda inashinjwa kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda.

Kugeza ubu ibihugu byombi bikomeje gushaka umuti kuri ubu bwumvikane buke bumaze igihe, ndetse biteganyijwe ko ku wa 21 Gashyantare 2020 hazaba inama izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, ku mupaka wa Gatuna.

Mu nama yahuje intumwa z’ibihugu byombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko “mu gushaka gusubiza umubano ku murongo, Uganda yakuyeho ibirego ku banyarwanda icyenda bari bakurikiranweho gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje ati “Ndasaba u Rwanda kubikora gutyo narwo ku Banya-Uganda basaga 50 bafungiwe mu Rwanda.”

Gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko uyu munsi hari abanya-Uganda icyenda barimo kurangiriza ibihano mu Rwanda, kandi bemerewe guhura n’intumwa z’icyo gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko, kandi bari ku rutonde u Rwanda rwakwishimira gutanga.

Yakomeje ati “Mu bijyanye n’amasezerano ya Luanda, u Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana mu mategeko abanya-Uganda 15, bararekuwe.”

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, raporo igahererekanywa mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Impande zombi kandi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda izandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.

Mu gihe byaba bikemuwe, inama ya Komisiyo ihuriweho yasabye ko inama y’abakuru b’ibihugu yazareba ku bijyanye no “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukora ibishoboka mu kuzahura umubano n’u Rwanda, nyuma yo kwakira ubutumwa bwa Adonia Ayebare, intumwa yihariye yari yohereje mu Rwanda.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze ko ku wa Gatanu yakiriye ubutumwa bwa Ayebare yari yohereje guhura na Perezida Kagame amushyiriye ubutumwa bwe.

Yakomeje ati “Yakiriwe neza. Uganda izafata indi myanzuro ifatika igamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byacu byombi.”

Ni ubutumwa Museveni atangaje ku nshuro ya kabiri, nyuma y’ubwo yatangaje ku munsi ubanziriza umwaka mushya wa 2020.

2020-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
Kwibuka25: Perezida Kagame na Madame bacanye urumuri rw’ikizere, aho Amahanga yakoraniye i Kigali  Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka25: Perezida Kagame na Madame bacanye urumuri rw’ikizere, aho Amahanga yakoraniye i Kigali Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Apr 2019
Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Editorial 05 Jul 2019
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Editorial 07 Oct 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru