• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»POLITIKI»Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda ku kirego gisaba ko Museveni atongera kwiyamamaza

Ubwanditsi 23 Feb 2020 POLITIKI

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwanze gutesha agaciro ikirego gisaba ko Itegeko Nshinga rya Uganda ridakorwaho mu rwego rwo guha Perezida Yoweri Museveni amahirwe yo kongera kwiyamamariza indi manda.

Gutesha agaciro ubusabe bwa Uganda, ni ikindi gitutu kuri Perezida Museveni kuko birasaba ko urubanza ruzakomeza hagafatwa umwanzuro.

Umunyamategeko wo muri Uganda, Male Mabirizi Kiwanuka yaregeye urwo rukiko arusaba guhagarika ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’amatora ateganyijwe muri icyo gihugu mu 2020/2021 nkuko yateguwe na Komisiyo y’Amatora.

Mabirizi yavuze ko Uganda yanyuranyije n’amahame agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bijyanye n’imiyoborere, demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Abishingira ku mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko wo mu 2017, ubwo batoraga ko ingingo yo mu Itegeko Nshinga isaba ko uwiyamamariza kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje imyaka 75 ivamo. Uwo mwanzuro ufatwa nk’ugamije kwemerera Perezida Museveni w’imyaka 75 kongera kwiyamamariza indi manda.

Intumwa Nkuru ya Uganda, General William Byaruhanga n’abandi banyamategeko bunganira Uganda bari basabye ko ikirego cya Mabirizi giteshwa agaciro.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Uganda, rukanzura ko urubanza rukomeza.

Icyakora, urukiko rwirinze gutegeka ko Komisiyo y’Amatora muri Uganda iba ihagaritse ibikorwa byo gutegura amatora ateganyijwe umwaka utaha mu gihe umwanzuro ku rubanza utarafatwa.

Museveni niyongera kwiyamamaza azaba agiye gutorerwa manda ya gatandatu, abe umwe mu bategetsi bo muri Afurika bayoboye igihe kinini dore ko abumazeho imyaka 34.

2020-02-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Ubwanditsi 04 Jul 2025
Perezida Trump mu mazi abira

Perezida Trump mu mazi abira

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

RUSHYASHYA 01 Dec 2025
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Ubwanditsi 28 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Apr 2016
APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha
Amakuru

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

RUSHYASHYA 28 Nov 2025
Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Ubwanditsi 20 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru