Inzu y’Inteko Ishingamategeko amategeko y’u Bufaransa umutwe wa Sena wafunguriye amarembo abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bagizwe n’Abanyarwanda, abanyamahanga bagizwe n’abanditsi abanyamakuru ndetse n’abanyapolitiki.
Abazwi hari abanyapolitiki bo mu karere bitwaza ivangura n’ingengabitekerezo cyane cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aribo Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye kigomba gutera u Rwanda ndetse nuwiyamamarije amatora ya Perezida wa Repubulika ariwe Martin Fayulu, muri iyo ngirwa nama akaba yariswe Perezida wa Kongo.
Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu ryitwa Lamuka, yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.
Nyuma yibyo yatangaje abayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, bitandukanyije nawe ku ikubitiro, banamusaba kwisubiraho ku ijambo yavuze. Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2008 na 2012 ajya ku buyobozi bw’Ishyaka Lamuka ku wa 2 Ukuboza 2019, asimbuye Jean-Pierre Bemba.
Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru cyabaye kuwa mbere tariki 23 Ukuboza 2019, nibwo yavuze amagambo yatangaje benshi, ashimangira ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo byarangizwa no gutera u Rwanda byashoboka bakarufata.
Ati “Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.” Impamvu asanga bagomba gutera u Rwanda ngo ni uko hari uburyo ruri kugira ububasha kuri Politiki ya RDC kimwe rwo na Uganda.
Yongeyeho “Birasaba gushoza intambara ku Rwanda kugira ngo tugarure amahoro mu Karere. Iki gihugu kiri kwivanga muri Politiki ya Congo. Na Uganda ni uko. Ntabwo twabona amahoro tudateye u Rwanda, byashoboka tukanarufata.’’ Aya magambo yatumye uyu mugabo yukwa inabi n’abakoresha Twitter bagaragaza ko yavuze amagambo atari akwiye.
Mu bandi bitabiriye iyo nama yabereye muri Sena,harimo Hubert Vedrine wahoze ari umukuru w’ibiro bya Perezida Mitterand mu gihe cya Jenoside yakorerewe Abatutsi, Johan Swinnen wahoze ahagaririye u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, Judi Rever umwanditsi w’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, abiyita ko bakorera guverinoma ikorera mu buhungiro ndetse n’abandi.
Intego nyamukuru yabari bitabiriye iyi nama ni ugushyira hanze imigambi yabo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibiganiro byaganishaga mu kugaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye cyangwa se ko habaye Jenoside ebyiri kandi zose zakozwe na FPR Inkotanyi. Naho u Bufaransa bukaba aribwo bwayihagaritse. Hari abandi basanzwe bazwiko bahakana Jenoside, ariko barebye ubukana bw’abahakana Jenoside bayitabiriye, bakuramo akabo karenge harimo na Filip Reyntjens.
Ibi bikorwa byamaganiwe kure n’abantu bose cyane cyane bibaza uburyo abantu bahakana Jenoside babikorera mu nzu ikoreramo urwego nka Sena ; ibi kandi byibukije mu gihe cya Jenoside ubwo Leta y’u Bufaransa yakiraga abari bahagarariye Leta y’abatabazi yarimo ikora Jenoside aribo Jerome Bicamumpama wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse n’umwe mu bayobozi ba RTLM Jean Bosco Barayagwiza wari umuyobozi muriyo Minisiteri bakiriwe n’abayobozi muri Perezidansi ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga by’u Bufaransa, mu gihe barimo bagarika imbaga y’Abatutsi. Ibindi bihugu nk’u Bubiligi n’Amerika byabimye inzandiko z’inzira.
Igihugu cy’Ubufaransa kizwi kuba cyarateye inkunga Leta yakoze Jenoside ndetse abenshi bagahungira muri iki gihugu bakaba bacyidegembya. Ibi rero bituma ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi iba ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu.