• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda bakomeje gushimutwa mu gihugu cy’u Burundi bajyanwa mu nkambi z’akato bashinjwa ko baje kwanduza Abarundi virusi ya CORONA, baratabaza

Abanyarwanda bakomeje gushimutwa mu gihugu cy’u Burundi bajyanwa mu nkambi z’akato bashinjwa ko baje kwanduza Abarundi virusi ya CORONA, baratabaza

Ubwanditsi 17 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’uko Abarundi bafunze umupaka ubahuza n’U Rwanda ndetse bagatangira no gufata abanyarwanda bari bagiyeyo bakabashyira mu kato mu ntara  za Gitega na Bubanza aho bari guhuriza abanyarwanda bakuwe mu modoka ziturutse mu Rwanda bikozwe n’igipolisi .

Abo banyarwanda ubu babayeho nabi kuko amashuri bashyizwemo nta bwiherero bafite, amazi ntayo ,ibyo kurya by’intica ntikize ndetse bakaba barazwa kuburiri bumwe ari bantu babiri, nabyo wakwibaza niba aribwo buryo bwizewe bwo gukumira iki cyorezo .

Amakuru ava mu Burundi mu nkambi ya Ngozi ku mashuri ya Para Medical, ahamya ko nta bikoresho by’isuku bihagije byatuma abashyizwe mu kato babasha kubaho kandi ko uko gushyirwa mu kato ntibahabwe ibikoresho by’isuku bihagije bishobora kubashyira mu kaga harimo no kubateza indwara zituruka ku isuku nkeya nka za Korera n’ibindi.. bigatuma n’icyorezo cya corona virusi kibageraho.

Abashinzwe ubuzima muri leta y’u Burundi bashyize mu kato aba banyarwanda bitwaje ko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya coronavirusi ariko ukaba ubona ingamba zafashwe naba bategetsi zitagamije kugikumira, ahubwo  babigize urwitwazo kuko ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe, ahubwo usanga ari uburyo bwo gutoteza abanyarwanda dore ko  aribo gusa bashyizwe mu kato  mu gihe imodoka bakuwemo harimo abatanzaniya, abanyakenya, ndetse n’abanyekongo kandi naho haragaragaye iki cyorezo cya coronavirusi ariko bo bakaba badashyirwa mu kato .

Igitangaje n’uko ari abanyarwanda bonyine bari gushyirwa mukato mugihe ntanumwe wigeze upimwa ngo asanganwe ibimenyetso by’iyo virus ndetse mugihe bivugwa ko hamaze gufatwa abagera kuri 253 bose.

Kuba abanyatanzaniya n’abanyakenya ntanumwe urashyirwa mu kato kandi naho haragaragaye coronavirus birakomeza gushimangira ko byakoranywe ubugome n’inzego zishinzwe umutekano ari nazo zakomeje kugira uruhare mugufasha abagamije guhungabanya umuteakano w’u Rwanda nka RNC na FDLR.

Raporo y’impuguke za Loni yavugaga ko Kayumba Nyamwasa afite umutwe w’inyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Uwo mutwe wari ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino, ukaba ukoresha intwaro ziturutse mu Burundi n’ubundi bufasha bavana muri Uganda.

Higiro yafashe Mudathiru nk’umuhuza na Capt Bagumya Apollo muramu wa Kayumba Nyamwasa. Yamuhuje kandi n’uwitwa Sunday Charles (uyu raporo ya Loni yagaragaje ko ari we washakiraga abarwanyi umutwe wa Kayumba ari i Bujumbura) yazanye na Sibo Charles wahoze ari Capt muri RDF.

Bamaze kunoza umugambi, mu 2017 Sibo Charles na Mudathiru batorotse inkambi bagera i Mbarara, bahita bafashwa n’Urwego rw’Iperereza rwa Uganda ngo bagere i Burundi banyuze muri Tanzania, bafashijwe na Capt Johnson ukorera urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) , wabashyize mu modoka afite n’imbunda, bagera ku mupaka wa Tanzania banyuze Kikagati.

Berekeje i Bujumbura barindiwe umutekano, babagejeje i Bujumbura babaha icumbi muri Hotel Transit, ari naho hacumbikirwaga abantu benshi bajya muri RNC.

Nyuma  Kayumba Nyamwasa yahamagaye Sibo Charles na Major Mudathiru kuri Skype, ababwira ko mu mwanya babonana n’abayobozi ba Gisirikare mu Burundi, ati “Muvugane bikeya kuko ibyinshi twarabirangije.”

Ngo yababwiye ko bahabwa imbunda n’amasasu, bakerekwa inzira yo gucishamo abasirikare bato b’Abanyarwanda bari i Burundi, n’inzira yo kunyuzamo abarwayi igihe badashoboye kuvurirwa mu nkambi.

Ni nako byagenze kuko mu kanya gato bahuye na Colonel Ignace Sibomana na Major Bertin bari kumwe na Colonel Nyamusaraba, Umunyamulenge uyobora umutwe witwara gisirikare wa Ngomino ari na we wahawe kuyobora ingabo za Kayumba.

Nyuma y’icyumweru kimwe iyo nama ibaye, ngo Colonel Sibomana na Maj Bertin, bahaye imodoka n’uburinzi igikundi cya Major Mudathiru n’abasirikare bato bari kumwe, babageza ku kiyaga cya Tanganyika, bambukira mu bwato bagera muri RDC. Bagezeyo baje kwakirwa n’abandi basanzweyo.

Mbere yo kwinjira muri RDC, ngo bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG 13, LMG 3, MMG 1 n’ibikarito by’amasasu ya SMG 4, na sheni z’amasasu ya NMG 3.

2020-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Ubwanditsi 28 May 2021
Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ubwanditsi 21 May 2018
Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 01 May 2020
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Ubwanditsi 28 Nov 2017

2 Ibitekerezo

  1. Karake
    March 17, 20202:14 pm -

    Bajyagahe ko bataguma murugo kweli

    Subiza
  2. rwagitima
    March 18, 202010:07 am -

    ariko se bajya iBurundi kuhakora iki?ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze,niba abarundi barakiriye abajenosideri mu nzego zabo mwabaretse,kuri uwakiriye umujenosideri ameze nk’uwifitemo virus idakira kdi yanduza cyane

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19
UBUKERARUGENDO

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 15 Feb 2016
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru