Ubuyobozi muri Uganda bwemeje ko inzego z’umutekano zagose urugo rwa Lt Gen Henry Tumukunde wahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri icyo gihugu, ruherereye mu gace ka Buyanja, Akarere ka Rukungiri.
Urugo rwe kandi rwoherejweho abashinzwe umutekano nyuma y’igihe gito ibiro bye bisatswe n’inzego z’umutekano zigasangamo imyenda n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, yemeje ko ikirego cye cyamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ndetse irimo kugisha inama niba yari yemerewe gutunga imyenda n’ibikoresho bya gisirikare.
Inzego z’umutekano za Uganda zari zimaze iminsi zigose urugo rwa (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde ruherereye mu gace ka Buyanja, mu Karere ka Rukungiri, zinjiye muri uru rugo mu rwego gukomeza ibikorwa byo kumusaka bashakisha ibimenyetso byo kumushinja icyaha cy’ubugambanyi, aho hari amakuru avuga ko haba hari miliyoni 40$ baba bashaka ateganya kwifashisha mu matora hatavugwa aho zavuye.
Gen. Tumukunde avuga ko iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko kuko bagiye gusaka iwe atahibereye kuko kuri ubu abarizwa mu Bitaro bya Kampala kuva ku Cyumweru.
Umuyobozi wa Buyanja, Benon Tumusiime yemeje aya makuru, avuga ko uru rugo rugoswe n’abashinzwe umutekano bagera kuri 15 bambaye impuzankano ya polisi.
Uyu muyobozi avuga ko ” Babanje kubuza ababa muri uru rugo kugira aho bajya. Babemereye kunyeganyega bamaze kubasaka n’urugo.”
Abaturage bavuganye na Daily Monitor bavuga ko abashinzwe umutekano bambaye gipolisi n’abambaye gisivili bageze kuri uru rugo rwa Gen. Tumukunde kuva kuwa Gatandatu.
Uru rugo ngo rukaba rubamo mwishywa wa Tumukunde, izina rye ritatangajwe, n’abandi bakozi bamukorera bahaba. Uru rugo kandi rwegeranye n’urwa mukuru wa Tumukunde, Topher Kakurugu, hagati y’izi ngo hakaba harimo nka metero 100 gusa.
Tumusiime avuga ko abantu bari muri uru rugo bari gukora imirimo yabo uko bisanzwe ariko ushaka kuhasohoka cyangwa kuhinjira abanza gusakwa.
Uru rugo rwa Gen. Tumukunde ruherereye Rukungiri rwatangiye gusakwa nyuma yo gusaka mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kololo muri Kampala, ahasatswe kuwa gatandatu ushize kugeza ku cyumweru.
Hagati aho hari amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports avuga ko abashinzwe umutekano ba Uganda baba barimo gushakisha miliyoni 40 z’Amadolari Tumukunde yaba yateganyaga gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza .
Lt. Gen. Henry Tumukunde, wahoze ari minisitiri w’umutekano wa Uganda, yatawe muri yombi kuwa Kane ushize, nyuma yo gutangaza amagambo yafashwe nk’ubugambanyi, aho yamagariye u Rwanda gufasha guhindura ubutegetsi muri Uganda. Yari aherutse ariko no gutangaza ko yiteguye guhangana na Museveni mu matora yo mu mwaka utaha.
Kuwa Gatandatu ushize abashinzwe umutekano biriwe basaka mu rugo rwe muri Kololo, ku Cyumweru ajyanwa mu bitaro nyuma yo kwitura hasi aho yari afungiye na n’ubu akaba yemeza ko akiri mu bitaro nubwo hari amakuru yari yabanje kuvuga ko yasohotsemo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Tumukunde yavuze ko ibyo bikorwa byo gusaka mu rugo rwe ruherereye Rukungiri binyuranyije n’amategeko kuko ubundi amategeko ateganya ko bikorwa ukekwaho icyaha ahibereye.