Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, cyagaragarije ibihugu ko hari inzego nyinshi zikeneye kongerwamo imari, bitewe n’ingaruka cyagize ku bikorwa binyuranye.
Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye n’abashoramari basaga 400 batandukanye cyiswe Invest in Africa, haganirwa ku ngaruka za Coronavirus n’ingamba zigenda zishyirwamo zigamije kuzahura ubukungu. Ni ikiganiro cyifashishije ikoranabuhanga rya Webinar.
Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka kuri buri wese ku Isi, ku buryo nta wavuga ko ibintu byose arimo kubikora neza.
Yakomeje ati “Iki ni ikibazo gishya cyabayeho ariko kimwe n’ibindi byose mu Rwanda, turagerageza, tugakora ibishoboka byose by’umwihariko iyo ari ibintu biteye impungenge ku buzima, bibangamiye abaturage bacu, tugerageza gukora ibishoboka byose biri mu bushobozi bwacu mu guhangana n’ikibazo.”
Yavuze ko ubwo COVID-19 yari imaze kugera mu Rwanda, rwagerageje kureba amakuru amaze kuyimenyekanaho, hanafatwa ingamba zirimo ko abantu batangira gukorera mu rugo, ingendo zirafungwa, abanduye batangira gushyirwa ukwabo ngo bitabweho n’abahuye nabo bagakurikiranwa bagapimwa.
Kugeza kuri uyu wa 14 Mata 2020 abamaze kwandura Coronavirus ni 134 barimo 49 bamaze gukira iki cyorezo bagasezererwa mu bitaro. Ku rwego mpuzamahanga abamaze kwandura ni miliyoni 1.9 mu gihe abamaze gupfa ari ibihumbi 125.
Mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gihagarika ubuzima mu Rwanda, ubukungu bwari buhagaze neza n’ibindi bikorwa byose muri rusange.
Perezida Kagame yavuze ko imwe mu nkingi zagenderwagaho ari uko Abanyarwanda bakorana, kandi bagakora ibiri mu bushobozi bwabo ntibemere gukora ku gipimo kiri munsi y’ubushobozi bafite.
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ubukungu bw’u Rwanda n’ubw’ibindi bihugu bwahagaze, imbaraga zose zashyizwe ku guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus imaze kugira ingaruka kuri buri wese, ititaye ku ibara ry’uruhu, igitsina cyangwa ikindi.
Perezida Kagame yavuze ko ibihe byo gukorera mu rugo byanagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga, nk’urwego rukwiye kurushaho kongerwamo ingufu.
Yakomeje ati “Uburyo wakorera mu rugo cyangwa ugaha amasomo abana batarimo kubasha kujya kwiga n’ibindi; byatweretse imipaka dufite mu nzego zitandukanye zaba ikoranabuhanga n’ibindi. Ibi ni inzego zikeneye ishoramari, tugomba kongeramo ishoramari nka guverinoma, tugakorana n’urwego rw’abikorera ngo bagire uruhare rwabo, ibigo by’ikoranabuhanga n’ibindi.”
Perezida Kagame yanavuze ko mbere ya Coronavirus hari inzego zakoraga neza nk’urwego rwa serivisi n’ubukerarugendo, zigomba kurushaho gutezwa imbere umunsi Coronavirus yagiye ku ruhande, kimwe n’izindi nzego nk’umutekano.
Yakomeje ati “Ibyo byose dushobora kubikuba kabiri kubera ko tuzaba turimo kuva mu bukungu bwahagaze tugerageza gusubiza bintu ku murongo, bizasaba imbaraga zikubye kabiri ku ruhande rwacu.”
“Ni ibihe aho ibintu hafi ya byose byafunzwe mu buryo bw’ako kanya, ntabwo wabitekerezaga, ntabwo wabiteganyaga, ariko ku rundi ruhande bikubiyemo amasomo menshi kandi ni ibintu bishya tugomba guhangana nabyo kugira ngo ibintu bisbire ku murongo.”
U Rwanda ruriteguye?
Rumwe mu nzego zahungabanye cyane harimo ingendo z’indege kuko zahagaze, hagasigara nke zitwara imizigo.
Perezida Kagame yavuze ko Ikigo nka RwandAir cyari kikiri gito, bizasaba kongeramo ubushobozi nk’uko bizaba bikenewe ku bindi bigo by’ubucuruzi, kubera ko ibikorwa byahungabanye.
Yakomeje ati “RwandAir ni urwego rumwe tuzagerageza kimwe n’ibindi bikorwa bizakenera kongererwa ubushobozi, mu kugerageza ngo bikomeze gukora hirengagijwe ibihombo bizaba byarabayeho muri iki gihe tutazi n’igihe kizarangirira, kuko nta wavuga ngo kuri iyi tariki Coronavirus izaba yarangiye twasubiye mu buzima busanzwe.”
“Gusa tugomba gutangira igenamigambi nonaha, tugatekereza icyo turimo gukora muri aka kanya dutekereza ku cyo tuzakora mu mezi ari imbere muri izi nzego zirimo ubwikorezi bw’indege.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahagaze muri ibi bihe, hari icyizere ko umunsi icyorezo cya Coronavirus cyavuye mu nzira ibintu bizegenda neza.
Yakomeje ati “Ubukungu bwacu mbere ya COVID-19 bwari bwifashe neza, kandi ntekereza ko tuzakomeza kumera neza nyuma y’ibi. Ariko turi mu mwanya mwiza wo gukomeza imbere, kandi ku ruhande rwacu turimo no kubona amikoro ava mu bafatanyabikorwa bacu, tuzakoresha mu kufuduha ubwo bushobozi bukenewe.”
“Twamaze guhabwa amafaranga ya IMF, twabanje kubona miliyoni $109 turimo no kubona andi atandukanye, ariko bitanabaye impano, dushobora kuzishyura kubera ko tuzakoresha aya mafaranga neza. Ubushobozi bw’imbere mu gihugu wongeyeho ubuva hanze turimo kubona, ntabwo mbona ko tuzananirwa kubona uburyo bwo kurenga ibi ngo ubukungu bwacu bukomeze kuzamuka.”
U Rwanda rukeneye gukorana n’akarere
Perezida Kagame yanagarutse ku ngingo yo gufatanya nk’akarere, avuga ko rubikeneye kubera impamvu zigaragara zirimo ko rudakora ku nyanja, rukaba hagati muri Afurika, rukikijwe n’abaturanyi bafite ubukungu bunini.
Yavuze ko kwishyira hamwe ari inyungu ya buri wese, cyane ko n’igihugu cyibwira ko ari kinini, iyo cyigereranyije n’ahandi ibihugu byishyize hamwe gihinduka gito cyane.
Yakomeje ati “Icyo twifuza kugeraho ni iterambere ryacu ariko n’abandi bagatera imbere, kuko twese iyo duteye imbere, tuba twunguka nta n’umwe uhomba.”
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yashimye uburyo ibihugu bikomeye birimo kugira uruhare mu korohereza ibihugu kwishyura amadeni, aho ubushobozi byakabaye bikoresha mu kwishyura inyungu ku nguzanyo byahawe biyashyira mu bikorwa byihutirwa.
Ni ibihugu kandi bifite ubushobozi bishobora gushyira amafaranga yose bikeneye mu bukungu ngo buzahuke bitandukanye n’ubushobozi buke bw’ibihugu bya Afurika.
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko bijyanye n’ingaruka za Coronavirus, bimwe mu bihugu bikomeje kugorwa no kubona ibintu runaka, ku buryo usanga buri umwe avuga ati “ubutaha ntabwo nziringira naka kugira ngo mbone kiriya.”
Src: IGIHE