• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira
Deo Nyirigira hirya ye ni Felix Mwizerwa

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Ubwanditsi 16 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro, hashize iminsi tubabwira ibibazo byugarije RNC umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, twababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa yari mu mugambi wo kwikiza Ben Rutabana nyuma y’aho ingabo ze zari muri Congo zihatikiriye, ibi bikaba bitarashimishije Rutabana ndetse abishyira ku gatwe ka Kayumba wazitereranye nyuma yo kuzima ubufasha.

Byitwa ko RNC riyobowe na Gervais Condo, ariko  abakurikiranira hafi bavuga ko Gervais Condo ariho ku izina ahubwo riyoborwa na Ntwali na Kayumba Nyamwasa.

Muri RNC nyuma yaho bigaragaye ko Ben Rutabana yashimuswe ku kagamabane ka bamwe mu bayobozi ba RNC bigateza ikibazo, byatumwe benshi mu banyamuryango ba RNC bo muri Canada, Afrika y’epfo, Holland ndetse n’Ubufansa bitandukanya na RNC irangwa  n’igitugu n’ubwicanyi bwa Kayumba Nyamwasa.

Kuri ubu mu gihugu cya Uganda ahasaga nahagiye kwimurirwa ikicaro gikuru cya RNC naho batangiye gusubiranamo dore ko ubuyobozi bwari bwarashyizweho bukuriwe na Pastoro Deo Nyirigira, butagicana uwaka na Kayumba Nyamwasa.

Ubwumvikane bucye bw’aba bagabo bombi bwatewe n’uko Kayumba yitakanye Pastoro Deo Nyirigira, akamushinja ibikorwa byo gushimuta Ben Rutabana, mu mpamvu atumvaga neza. Aha Pastoro Nyirigira ngo niwe wahaye misiyo umuhungu we Felix Mwizerwa kujyana na Ben Rutabana ariko ngo bose baza gushimutirwa icyarimwe baburirwa irengero.

Amakuru ava muri Uganda aravuga ko ibi Pastoro ngo yatinye kubitangaza kuko yarazi ababiri inyuma ndetse afite icyizere ko umuhungu we ari bumubone, ariko ngo yaje gutangazwa n’uko Kayumba yamubwiye ko atamenye irengero ryabo bantu.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Kayumba Nyamwasa yanze kwizera Deo Nyirigira kuko yumvaga azamuvamo akavuga ko ariwe washimuse Ben Rutabana, ngo byatumye Kayumba atanga itegeko ryo kubafata bose.

Ibi byatumye RNC yo mu ntara ya Uganda icikamo ibice 2, Igice kiri inyuma ya Pastoro Deo Nyirigira ndetse n’igice kiri inyuma ya Kayumba Nyamwasa. Umwe mu bagize RNC ya Uganda uri ku ruhande rwa Deo Nyirigira yatubwiye ko biteguye gufatanya na bavandimwe ba Ben Rutabana hakagaragazwa ukuri mu ibura rya Felix Mwizerwa ndetse na Ben Rutabana.

2020-04-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Ubwanditsi 13 May 2018
Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi

Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi

Ubwanditsi 24 Jan 2019
Police mu iperereza  yemeje ko Umucuruzi  Rwabukamba yapfuye  yiyahuye

Police mu iperereza yemeje ko Umucuruzi Rwabukamba yapfuye yiyahuye

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Ubwanditsi 13 May 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Ibigarasha Biragwira
    April 16, 20203:20 pm -

    Hahahahahahahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, ahwiiiiii!!!!!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Mu Mahanga

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma
IMIKINO

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 03 May 2018
Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru
Mu Mahanga

Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru