• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 21 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden by’umwihariko inshuti magara n’umuryango wa Habyarimana ndetse n’abari abayoboke bose ba Muvoma bahungiye mu bihugu by’iburayi, yashakanye n’umunyarwandakazi, babanje kubeshya umwirondoro ndetse n’amateka ye kugirango abone uburyo bazajya bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse.

Umugore we witwa Marie Bamutese, ubundi amazina ye y’ukuri ni Marina Bamurebe yavukiye mu Mudugudu wa Rugasa, akagari ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge hafi n’umupaka w’u Burundi mu Karere ka Bugesera. Mu bihe bitandukanye Bamurebe wihinduye Bamutese, yumvikana ashyigikiwe n’umugabo we bakwirakwiza ibinyoma mugushinja ibyaha bitandukanye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi. Icyo abantu bakwiye kumenya, nuko Atari ukubeshyera FPR Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange mu nyandiko n’imvugo yabo, ahubwo nabo ubwabo babeshya amateka  ndetse n’umwirondoro wa Marie Bamutese wakuze yitwa Marina Bamurebe.

Bamurebe (Bamutese) yanditse inyandiko nyinshi, akora ibiganiro bitandukanye haba ku mateleviziyo Mpuzamahanga agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bo mu muryango we yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Bamurebe (Bamutese) ahindaguranya umwirondoro we kugirango agere ku ntego ye ndetse no guhisha amateka ye. Ikindi kinyoma bagenderaho ni ukuvugako umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarenze ibihumbo 200,000 kandi ko byose byatewe na FPR kugeza naho bavuze ko ariyo yicaga Abatutsi.

Aho banyuze hose Bamurebe (Bamutese) n’umugabo we Peter Verlinden  bavugako ababyeyi ba Bamurebe bishwe n’inkotanyi aho avuga ko Se yishwe muri Mata 1994 naho nyina akicwa muri Nyakanga 1997. Nyamara Bamurebe na Verlinden birengagiza ukuri; Se ubyara Bamutese uzwi nka Tharcisse Sempura yaguye mu Ruhango mu kwezi kwa Kane nyuma yo guhunga imirwano yari isatiriye akarere ka Bugesera. Yazize igicuri ndetse  n’imibereho mibi kuko bamutaye mu nkambi ya Ruhango bikomereza Butare atakibasha kugenda. Twibutse ko FPR yageze muri Ruhango mumpera z’ukwa Gicurasi 1994. Ariko mu gukwirakwiza ibinyoma, bati bishwe n’ingabo za FPR zari zacengeye.

Bamutese barakomeje baragenda bagera muri Kongo mu nkambi ya Bukavu mbere yo kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 1995. Bakigera mu Rwanda, Bamurebe na nyina umubyara babaye mu Rwanda mbere yuko yerekeza iburayi n’abavandimwe be batandatu babifashijwemo na nyina wabo wabaga mu Bufaransa. Mu mpera za 1997, nyina umubyara yararwaye arapfa. Akigera iburayi Bamurebe (Bamutesi) yahinduranyije umwirondoro ndetse n’amateka ye. Yavuzeko bahungiye mu mashyamba ya Kongo hanyuma akarongorwa n’umuzayirwa kugirango abone icyo atungisha abavandimwe be na nyina. Ikindi Bamurebe yavuzeko ari Nyina umubyara wamubwiye ko yabeshya kugirango afashwe na Croix Rouge, abeshya ko Nyina yishwe akigera mu Rwanda imbere y’abana be babiri kandi bari kumwe.  Bamutese mu kubeshya yavuzeko yanabaye mu mitwe yitwara gisirikari nk’umwana kugirango ibinyoma bye byimvikane nk’umwana w’umukobwa washowe mu gisirikari. Musaze Savio Bajeneza ubu afite imishinga itandukanye mu Bugesera.

Nyuma yibi byose, Bamurebe (Bamutesi) agenda akwirakwiza ibinyoma, abeshya ko yarokotse Jenoside kugirango akomeze agoreke amateka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’abandi bose bahuje iyi nzira y’ibinyoma. Ubutaha tuzabagezaho uwitwa Gatebuka Jean Claude.

 

 

2020-04-21
Editorial

IZINDI NKURU

Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Editorial 07 Jul 2024
Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Editorial 20 Mar 2018
Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Editorial 17 Aug 2022
Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Administrator 10 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda
Mu Mahanga

Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Editorial 05 May 2016
U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw
UBUKUNGU

U Rwanda rwatangije gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izatwara miliyari 2700 Frw

Editorial 29 Jun 2018
Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke
Mu Mahanga

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Editorial 20 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru