Mu ibaruwa ifunguye abanyapolitiki badacana uwaka na Yoweri Museveni , Perezida wa Uganda, bamwandikiye mu mpera z’icyumweru gishize, bamubajije inyungu icyo gihugu gifite mu guteza akajagani n’imidugararo mu karere cyane cyane, bamubaza icyo apfa n’uRwanda . Mu ngero bamuhaye, harimo guha pasiporo za Uganda abakurikiranyweho guhungabanya umutekano w’uRwanda , cyane cyane abo mi mitwe ya FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa. Bakamwibutsa ko iyo FDLR igizwe ahanini n’abahekuye uRwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naho RNC ikaba ishinjwa urupfu rw’abantu babarirwa muri 17 bazize grenades zatwe n’uwo mutwe hirya no hino mu Rwanda. Si uRwanda kandi ruvugwa kusa muri iyo nyandiko, kuko banakomoje ku mutekano w’uBurundi,Sudan y’Amajyepfo, RDC , n’ibindi bihugu byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba, ubutegetsi bwa Perezida Museveni bugasabwa kugaragariza abaturage ba Uganda inyungu bafite muri izo rwaserera.
Ibi bibaye nyuma y’aho ikinyamakuru Sunday Monitor , gitangarije inkuru gikesha, ADONIA AYEBARE, umwe mubikomerezwa mu butetsi bwa Uganda, ivuga ko Nyakwigendwera Petero Nkurunziza wahoze ari Perezida w’uBurundi, yari afite pasiporo ya Uganda. Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakabaza ukuntu perezida w’ikindi gihugu atunga Pasiporo y’ikindi gihugu, niba Atari izindi mpamvu zirimo guhungabanya umutekano mu karere. Muri iyo baruwa ,haribazwa kandi niba iyo pasiporo itarahawe Nkurunziza ngo azayifashishe igihe ubutabera mpuzamahanga buzaba mumukurikiranyeho ubwicanyi bwakozwe mu Burundi, haba igihe inyeshyamba za NCNDD-FDD zari zikiri mu ishyama, haba no mu gihe ryari rigeze ku butegetsi.
Nta gihe abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari bahwemye kwibaza impamvu abategetsi bakuru ba Uganda bakomeje kwivanga mu miyoborere y’ibihugu byo muri aka karere. Bamwe bati ni politiki ya mpatsibihugu Uganda isha kwimika mu karere, abandi bati ni ishyari Perezida agirira ibihugu nk’uRwanda rumurusha ijambo mu ruhando mpuzamahanga, kubera ibikorwa by’indashyikirwa bigaragarira buri wese. Hari n’abemeza ko ari uburyo Perezida Museveni akoresha mu kurangaza abaturage ba Uganda, bahora bamusaba kuva ku butegetsi, agahembera inzangano no abaturage be bahugire muri ibyo aho kwita ku bibazo bya politiki biri imbere mu gihugu cya Uganda.
Raporo abashakashatsi mpuzamahanga mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, bashyie ahagaragara mu cyumeru igaragaza ko Uganda icumbikiye Abanyarwanda babarirwa muri 500 bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aba harimo abatorotse bamaze gukatirwa n’inkiko Gacaca, abandi ni abari mu mirimo nsimuragifungo,TIG, aho kuyikora bakibonereza inzira ya Uganda. Iyo raporo ivuga ko abo bose ubutegetsi bwa Uganda bubazi, ndetse bwanabahaye inzandiko z’inzira, ari nazo bakoresha mu migambi yabo y’ intambaza bahora barota gushoza ku Rwanda.
Uganda iherutse gukorwa n’isoni ubwo umwe mu baminisitiri bayo, Philemon MATEKE, yafatanwaga igihanga. U Rwanda rweretse isi yose ubutumwa uyu Mateke yandikirana n’abarwanyi ba FDLR, harimo n’abaherutse gufatwa mpiri mu gitero bagabye mu Kinigi.
Abategetsi ba Uganda bakubiswe n’inkuba kandi uRwanda rwerekanye ibimenyetso by’uko umwe mu bayoboke ba RNC(umutwe w’iterabwo), MUKUKANKUSI Charlotte, akoresha pasiporo ya Uganda, ndetse icyo gihugu gitangariza amahanga ko uwo mugore wifuza kwikora mu nda yica Abanyarwanda benewabo, yambuwe iyo pasiporo.
Si ibyo gusa kuko na Protais Mpiranya, KABUGA Felicien, Ignace MURWANASHYAKA, Wilson IRATEGEKA, n’abandi bajenosideri byagaragaye ko bagenderaga kuri pasiporo ya Uganda.
Ntitwiriwe tugaruka ku iyirubozo abategetsi ba Uganda n’ubu bagikorer Abanyarwanda bari mu icyo gihugu, bikaba byarabananiye kugaragariza isi yose icyo izo nzirakarengane zikurikiranyweho.
Ibi bimenyetso simusiga, hamwe n’ibindi byishi Museveni n’ibyegera bye badashobora guhakana, biragaragaza ko uwo mukambwe agishaka akamunani ku Rwanda.
Reka tuzarebe icyo Perezida Museveni azasubiza aba batavuga rumwe naweIikigaragara gusa ni uko benshi mu banya Uganda batishimiye uburyarya bwa Perezida Museveni no gukomeza gushotora uRwanda.