Mu mashyamba ya Kongo hakomeje kugwa abana b’Abanyarwanda benshi, KAYUMBA NYAMWASA n’ibindi bigarasha bishora mu ntambara , bizi neza ko bitayitsinda. Abatararasiwe ku rugamba cyangwa ngo bicwe n’ubujyahabi, babaye ibisenzegeri nka Maj Habibu Mudathiru, n’abandi batabarika, kubera umuriro badasiba kwatswaho n’ingabo za FARDC. Ubwo Major Mudathiru yatabazaga Kayumba Nyamwasa ko bagoswe n’ingabo za FARDC asaba ubufasha nkuko yari yabyizejwe ubwo Kayumba yamusabaga gukura ingabo mu majyepfo ya Kivu akazijyana muri Kivu y’amajyaruguru hafi na Uganda, aho kubona ubwo bufasha Kayumba yamwibukije ko ari umusirikari agomba kwishakira inzira ubundi akuraho Telephone.
Abagize amahirwe ntibapfe ahubwo bagafatwa mpiri, bashinja Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome bagenzi be, kubashuka ko bagiye guhabwa akazi mu birombe bya zahabu muri Kongo, maze abadafite amakenga bakiyahura mu buzima budatandukanye na gato n’urupfu.
Amakuru Rushyashya ikesha abantu bo muri RNC ariko badashyigikiye kumena amaraso y’urubyiruko rw’u Rwanda muri Kongo bari ku mugabane w’iburayi, baduhaye amazina y’abasore babiri bari gushukwa na Kayumba Nyamwasa bizezwa ibitangaza akaba aribo NSHIMIYIMANA Abubacar na NSHIMIYIMANA Jean Baptiste aho imyiteguro bayigeze kure.
Aba basore bombi bakomoka mu karere ka Rubavu, bageze mu Bubiligi muri Nyakanga 2018, aho bari bagiye mu bitaramo, dore ko bari ababyinnyi mu itorero ry’Igihugu, URUKEREREZA. Bagezeyo, aho gusoza ubutumwa ngo batahe mu Rwanda, bahisemo gutoroka abo bari bajyanye, baguma aho mu Bubiligi, maze ibigarasha si ukubajya mu matwi byiva inyuma.Ubu ni abayoboke ba wa mu mutwe w’iterabwoba RNC, birengagije icyizere Igihugu cyari cyabagiriye, bagatoranywa mu bandi benshi ngo bagiserukire mu mahanga.
Undi uvugwa muri aya manjwe ni uwitwa Patrick BENERUGABA ukomoka hariya i Butamwa mu karere ka Nyarugenge. Ubu nawe wamaze kuba ikigarasha, ubu akaba yirirwa za Amerika akoronga, atuka igihugu cyamwibarutse. Ajya kwinjira muri RNC yijejwe gusimbura ku mwanya w’ubuyobozi Ben RUTABANA , ukagirango we byamuguye amahoro.
Birasekeje(nako birababaje) kubona Benerugaba wacitse ku icumu, yirirwana n’interahamwe zamaze iwabo, n’ukuntu yahoraga arira ngo ababyeyi be n’abo bavukana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ese koko waba warakundaga abawe,ukishimira guhuza umugambi n’abababatsembye? Inda mbi ziragwira. Gusa iyo urebye imyitwarire ya Patrick BENERUGABA akiri no mu Rwanda, ntutangazwa no kuba yakwifatanya n’andi mabandi yo muri RNC na FDLR. Ni umujura ruharwa, dore ko yanafungiwe kenshi ubujura bwitwaje intwaro. Yigeze gukatirwa imyaka 30 y’igifungo , aza gufungurwa ku bw’imbabazi Igihugu cyamugiriye, none acyituye gushaka kugicuramo imiborogo.
Icyo tuzi ni uko ntawe urugambanira ngo bimuhire, ubwo imiryango y’izi nzererezi niyitegure ikiriyo, kuko iminsi yazo irabaze kubera inziram bi bahisemo yo kwerekeza mu mashyamba ya Kongo.