• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Editorial 25 Jun 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Ubu noneho inkuru igezweho  ni iya Paul Rusesabagina yuko Manyinya, cyangwa agasembuye kamaze kumugira akazizi, kugera n’aho umuryango we umwinuba,ukaba utabaza inshuti ngo zirebe icyo zakora uyu musaza akareka ubusinzi bumaze kumugira imbata.

Amakuru dukesha abakunze kugenda muri uyu muryango utuye mu Bufaransa, aravuga ko muri iyi minsi Rusesabagina asa n’uwataye umutwe, kuko yiyahuza inzoga ngo zimufashe kwibagirwa ibibazo yishoyemo, yiha kugambanira urwamubyaye akajya mu mitwe y’iterabwoba yabereye umuyobozi.

Izo nshuti z’umuryango we zaduhishuriye ko zatabajwe na Tasiyana, umugore wa Rusesabagina, ngo zimugire inama yo guhindura imyitwarire, kuko iyo agaragaza ubu idakwiye iy’umusaza wo mu kigero cye. Mu kumugira inama, hari n’abamubwije ukuri, ko intandaro y’uko kwiheba no kwiyahuza ibiyobyabwenge ari ukwishora muri politiki ya giswa, ubwo yifatanyaga n’izindi nkorabusa nka  Faustin Twagiramungu nawe ubwe utazi iherezo rye. Inshuti z’umuryango wa Rusesabagina zamusabye kureka ibiyayuramutwe, akava mu mitwe y’iterabwoba kuko bigaragara ko ntaho yamugeza uretse kwandagara nk’uko ibimenyetso bya mbere byatangiye kwigaragaza. Ibi byabaye nyuma yaho ingabo za Kongo FARDC zigabye ibitero kuri FLN, ingabo za MRCD iyobowe na Rusesabagina, abarwanyi bayo bagacyurwa mu Rwanda abandi bakicwa, harimo n’umuvugizi wabo Herman Nzsengimana wari warahawe na Rusesabagina ipeti rya Captaine, ndetse nabarwanyi benshi aho binavugwako umukuru wizo ngabo Wilson Irategeka we yahasize agatwe.

Ayo makuru akomeza avuga ko umugore wa Rusesabagina yamuregeye inshuti, avuga ko asigaye amucyurira ko ari Umututsikazi umugambanira kwa “benewabo”, cyane cyane iyo agerageje kumubuza ibikorwa bya politiki isenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Ntibyatangaza rero mu gihe kiri imbere twumvise ko Rusesabagina na Tasiyana batandukanye, ndetse uwo mudamu akaba akunda kubwira inkoramutima ko ajya yumva yakwitahira mu Rwanda.

Abazi neza Rusesabagina, baba abo babanye kuri Hotel des Diplomates, haba no kuri Mille Collines, bavuga ko batatunguwe n’iyi nkuru yo gukunda uruyama kwa Rusesabagina, ngo kuko no mu gihe  Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, abantu bamubonaga asangira inzoga n’abajenosideri, barimo na Col. Bagosora ubwe. Ngabo abanyapolitiki bifuza kuyobora u Rwanda!!

2020-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Editorial 19 Apr 2018
Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 09 Jul 2019
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2022
Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Editorial 13 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu Mahanga

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Editorial 26 Jul 2016
FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe
Amakuru

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Editorial 11 Jan 2022
Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye
POLITIKI

Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

Editorial 19 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru