Ubu noneho inkuru igezweho ni iya Paul Rusesabagina yuko Manyinya, cyangwa agasembuye kamaze kumugira akazizi, kugera n’aho umuryango we umwinuba,ukaba utabaza inshuti ngo zirebe icyo zakora uyu musaza akareka ubusinzi bumaze kumugira imbata.
Amakuru dukesha abakunze kugenda muri uyu muryango utuye mu Bufaransa, aravuga ko muri iyi minsi Rusesabagina asa n’uwataye umutwe, kuko yiyahuza inzoga ngo zimufashe kwibagirwa ibibazo yishoyemo, yiha kugambanira urwamubyaye akajya mu mitwe y’iterabwoba yabereye umuyobozi.
Izo nshuti z’umuryango we zaduhishuriye ko zatabajwe na Tasiyana, umugore wa Rusesabagina, ngo zimugire inama yo guhindura imyitwarire, kuko iyo agaragaza ubu idakwiye iy’umusaza wo mu kigero cye. Mu kumugira inama, hari n’abamubwije ukuri, ko intandaro y’uko kwiheba no kwiyahuza ibiyobyabwenge ari ukwishora muri politiki ya giswa, ubwo yifatanyaga n’izindi nkorabusa nka Faustin Twagiramungu nawe ubwe utazi iherezo rye. Inshuti z’umuryango wa Rusesabagina zamusabye kureka ibiyayuramutwe, akava mu mitwe y’iterabwoba kuko bigaragara ko ntaho yamugeza uretse kwandagara nk’uko ibimenyetso bya mbere byatangiye kwigaragaza. Ibi byabaye nyuma yaho ingabo za Kongo FARDC zigabye ibitero kuri FLN, ingabo za MRCD iyobowe na Rusesabagina, abarwanyi bayo bagacyurwa mu Rwanda abandi bakicwa, harimo n’umuvugizi wabo Herman Nzsengimana wari warahawe na Rusesabagina ipeti rya Captaine, ndetse nabarwanyi benshi aho binavugwako umukuru wizo ngabo Wilson Irategeka we yahasize agatwe.
Ayo makuru akomeza avuga ko umugore wa Rusesabagina yamuregeye inshuti, avuga ko asigaye amucyurira ko ari Umututsikazi umugambanira kwa “benewabo”, cyane cyane iyo agerageje kumubuza ibikorwa bya politiki isenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Ntibyatangaza rero mu gihe kiri imbere twumvise ko Rusesabagina na Tasiyana batandukanye, ndetse uwo mudamu akaba akunda kubwira inkoramutima ko ajya yumva yakwitahira mu Rwanda.
Abazi neza Rusesabagina, baba abo babanye kuri Hotel des Diplomates, haba no kuri Mille Collines, bavuga ko batatunguwe n’iyi nkuru yo gukunda uruyama kwa Rusesabagina, ngo kuko no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, abantu bamubonaga asangira inzoga n’abajenosideri, barimo na Col. Bagosora ubwe. Ngabo abanyapolitiki bifuza kuyobora u Rwanda!!