Abumva amahomvu avugirwa ku maradiyo y’ibigarasha, nka ITAHUKA, bamaze iminsi bumva uwitwa RUSAGARA Ignace wigize intyoza mu bitutsi, ubusesenguzi bw’amategeko n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, kandi mu by’ukuri yagombye kuba ari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha byanatumye ahunga u Rwanda, ahitamo kujya kurwandagariza mu mahanga.
Itohoza ryimbitse Rushyashya yakoze ryatahuye ko RUSAGARA Ignace bakunda kwita “Mariloze”, ari umujura ruharwa wajujubije abantu abamaraho utwabo abizeza ibitangaza mu bijyanye n’ubwunganizi mu mategeko cyangwa ubucuruzi. Ibyamenyekanye cyane ni igihe Rusagara yihuzaga n’abandi batekamutwe mu byamategeko bagatekera mutwe uruganda rwa Skol bakagurisha ikibanza cya Sebatware Andre ahahoze Kigali Night ku Kimihurura amafaranga asaga miliyoni y’amadorali hanyuma bakabifungirwa muri 2015.
Aba batekamutwe bari bakuriwe na Rusagara Ignace na Mulindangabo Faustin bateguye uyu mugambi bashaka abatangabuhamya ndetse n’abaregera indishyi barega Sebatware bateza cyamuna icyo kibanza, ariko kuko bari bafite umuntu muri skol witwa Geoffrey Van Runckelen, yasabye uwishyura muri SKOL ko bandika cheque kuri Mulindangabo Faustin aho kuyandika ku karere ka Gasabo nkuko bisanzwe, bityo amafaranga akigera kuri compte bahita bayabikuza, ariko nyuma bazagufatwa na Polisi. Nyuma yubwo butekamutwe Rusagara yarabyimbye agura imodoka ya Benz yirata ku bantu yumva ko ariwe mukire muri Kigali kuko yahembwe umurengera nk’umufatanyacyaha; nyamara abo bitaga abacikacumu batsindiye indishyi bakagenda babaha ibihumbi 200, ibihumbi 300, miliyoni ebyiri gutyo gutyo. Rusagara uri mu bateguye umugambi yafashe umwanya nk’umwunganizi mu mategeko kuko yumvaga kumukurikirana bitazoroha ariko nawe yarafashwe arafungwa.
Rusagara kandi yibye amafaranga ya Leta ubwo yari ashinzwe gutanga ingurane z’ubutaka, aboneza iyo za Amerika aho yirirwa asebereza abayobozi b’Igihugu cyacu. Ni bihemu utagira isoni na mba, watinyutse gutera inda umwana w’imyaka 15 amufashe ku ngufu, ibintu byashegeshe umutima w’abazi neza uwo mwana, bakaba ngo batazamubabarira ukuntu yangije ubuzima bw’uwo mwangavu.Abo mu muryango wa Rusagara Ignace twashoboye kuvugana baduhamirije aya makuru, ndetse banatubwira ko batagishaka kumva ko hari icyo bapfana kubera ukuntu yiyandarika.Baduhaye amakuru y’uburyo atoteza uwo mwana yatesheje amashuri akamushora mu mbyaro atateganyije, amucyurira ngo ni indaya, akamwicisha inzara n’ubukene. Byanatangiye kare ariko, dore ko ubwo bajyaga gusezerana mu mategeko Rusagara yanze ko bavanga umutungo, nawo bizwi neza ko yawubonye mu bujura.
Nimunyumvire namwe umuntu wigize umusesenguzi mu by’amategeko, umunyapolitiki w’akataraboneka ka Barafinda, nyamara utatinyuka kureba mu maso abo mu muryango we bamushinja ubugome,ubwambuzi,ubugambanyi,kwiyandarika no gusebya Igihugu cyamuhaye byose harimo no kumwishyurira amashuri kugeza yiyise umunyamategeko. Ikindi cyabafungishije nuko Mulindangabo na Rusagara ibyangombwa bakoresheje mu guteza cyamunara ari ibihimbano. Ubu babukoze bitwikiriye Gacaca ko yaciye imanza kandi ntazigeze zibaho .Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu ibaruwa yo kuwa 15/07/2015 nimero 30/DII/A/NPPA yandikiraga perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga gufatanya bagakora iperereza.
Rusagara Ignace yize amashuri yisumbuye I Gahini nyuma ajya kwiga mucyahoze ari KIE icyo gihe kwiga yabifatanyaga no kuba umusekirite. Kwiga muri KIE yaje kubireka ajya kwiga muri ULK. Arangije muri ULK nibwo yabonye urupapuro we yise inzira y’indonke no gukira vuba, binyuze mu guhemuka. Umuryango wa Rusagara waramukarabye bavuga ko bapfushije nkuko babyiyumvira. Se umubyara aherutse kwitaba Imana naho Nyina atuye mu burasirazuba tukaba tudashatse gutangaza imyirondoro yabo kuko badasangiye ibitekerezo nawe. Abavandimwe Rusagara barumiwe ntibaba bashaka no kugaragaza ko baziranye.
Akibona impamyabushobozi akaba umunyamategeko, Rusagara yahoraga abwira abantu bafite ababo bafunze ko ashobora kubafunguza bikarangira abariye amafaranga. Nibwo kandi yatangiye gukoresha inyandiko mpimbano. Rusagara yanabwiraga urubyiruko ruba rushaka kujya hanze ko yabibafashamo, hanyuma akabaka amafaranga, ariko yabagira inama yo kuvuga ko abayobozi bari mu Rwanda bishe ababyeyi babo abo bajene bagatinya kubeshya icyo kinyoma kandi bafite ababyeyi bombi.
Rusagara si uguhemuka akoresha impapuro mpimbano anateka imitwe gusa kuko yatanyije n’imiryango; ubu hari umugore yajyanye muri Amerika acika umugabo n’umwana w’uruhinja none umugore yamwinjije muri RNC nyuma yo kumushakira abagabo. Uwo mugore azwi ku izina rya Kabaji. Ubu nawe nyuma yo guta urugo harimo n’umwana yabaye umunyamuryango wa RNC!!!!!
Mu bundi busazi bwa Rusagara Ignace yirirwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abapfuye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi maze akayitirira u Rwanda akirirwa amenyesha abayobozi bose batandukanye bayoboye ibihugu by’ibihangange ku isi. Ariko umuntu yibaza Rusagara impamvu atuka leta nuko yamutesheje yaramaze kuba umutekamutwe ukabije cyane. Nkuko Rushyashya isanzwe igaragaraza ibigarasha, nta numwe muzima uba waravuye mu gihugu adahunze amakosa yakoze. Mukwandika iyi nkuru twegereye na nyirinzu Rusagara yabagamo ati ahubwo nimumubona mumubwire ampe amezi atabira y’ubukode yanyambuye. Bihemu rero niwe wirirwa ku maradiyo yo kuri murandasi ngo arasobanura politiki n’amategeko. Nta handi yakwisanga usibye mu bigarasha n’interahamwe barumbije!! Ngayo nguko.