Nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’ amashyirahamwe nka IBUKA-Mémoire na Justice-Belgique bamaganiye icyemezo cyo gushyira Umunyarwandakazi Laure UWASE muri Komisiyo yo gucukumbura ingaruka z’ubukoloni bw’ Ababiligi; rya shyirahamwe ry’abana b’abajenosideri, Jambo Asbl , Laure Uwase abarizwamo, ryasimbukiye ku isunzu ry’inzu, ngo risaba kuvuguruza ibyarivuzweho. Mu itangazo rigaragaramo ikimwaro n’ipfunwe, utwo duterahamwe twanditse dutanga iminsi 3 ngo ukuri kwatangajwe kuri Jambo ASBL gusibanganywe. Gutanga ultimatum ku bantu udafiteho ububasha si ubusazi gusa, ahubwo ni no kwisumbukuruza, kuko bibwira ko bazavuga rikijyana nk’uko ba se na basekuru babikoraga mu Rwanda rwo hambere.
Ubu ikivugwa muri za kaminuza hirya no hino ku isi, muri diaspora nyarwanda mu Burayi, Amerika, Aziya n’ahandi henshi ku isi, abasesenguzi ntibitaye kuri ayo matangazo ya Jambo Asbl, ahubwo baribaza ukuntu Igihugu nk’Ububiligi, kivuga ko cyifuza gushyira ukuri ahagaragara, gitinyuka gushyira mu bacukumbura uko kuri umuntu nka Laure UWASE uzwiho ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside yatojwe na se Anastase NKUNDAKOZERA, wanakatiwe n’inkiko gacaca, agatoroka ubutabera amaze guhamwa n’uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni “uwase” koko.
Ubugome bwa Laure UWASE kandi ntibutangaje, kuko yabwonse mu mashereka ya nyina Agnès MUKARUGOMWA, uzwiho cyane gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije cyane cyane ku iradiyo Rutwitsi, IKONDERA.
Mu bagaye iki cyemezo cya Leta y’Ububiligi, harimo n’impuguke mu by’amateka, bazi neza politiki yo muri aka karere k’ibiyaga bigari, bakaba basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu ngaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi, kuko aribo bazanye ivangura n’urwango mu Banyarwanda. Bibaza rero uko waba ushaka ukuri ku mateka n’ingaruka zayo, ukabishinga umuntu nka Laure UWASE, inzobere mu kuyagoreka. Uretse ko ari n’agasuzuguro ku Banyarwanda, batakwemera guhagararirwa n’inkozi y’ibibi, ni no gutesha agaciro iyo Komisiyo niba mu bayigize harimo abanyabusembwa bukomeye.
N’ubwo Laure UWASE atari mukuru cyane mu myaka, ingengabitekerezo ya jenoside yo ntijya iba nto. Ubuterahamwe bwe si ubwa none, kuko ntawe utazi ko tariki ya 11 Nyakanga 2014, bagenzi be bo muri Jambo ASBL, bakiranywe ubwuzu na FDLR mu mashyamba ya Kongo, bigaragaza indi sano bafitanye n’abahekuye uRwanda.. Nyuma yaho Uwase yagiranye ibiganiro(interviews) n’ibigarasha birimo Kayumba Nyamwasa, na Victoire Ingabire ukorana bya hafi na FDLR. Ibyo bitabapfu byatambutse ku maradiyo y’ibigarasha n’interahamwe, ITAHUKA n’IKONDERA ya nyina wa Laure UWASE , inkotsa Agnès Mukarugomwa. Laure Uwase kandi we ubwe yagiye kubonana na FDLR yari i Burundi nyuma yo kwakirwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe ubungubu.
Abakurikiranira hafi iby’umubano hagati y’uRwanda n’ Ububiligi, bavuga ko wari watangiye kuvamo agatotsi, cyane cyane nyuma y’aho Ministri w’Intebe w’icyo gihugu, asabiye imbabazi ku mugaragaro, kubera amateka mabi uRwanda rwarazwe n’abakoloni b’Ababiligi, ndetse na nyuma y’ubwigenge icyo gihugu kikaba cyarakomeje gushyigikira Leta zayoboye u Rwanda, zitegura zinashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyakora abo basesenguzi baragaragaza impungenge ko uwo mubano ushobora gusubira inyuma, niba Leta y’ Ububiligi ntacyo ikoze ku cyifuzo cya benshi cyo kuvana abana b’abajenosideri mu nzego zayo. Mu Bubiligi kandi hari itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside, hakibazwa impamvu iyi Jambo ASBL ikomeza guhabwa rugari ngo ikomeretse imitima y’Abanyarwanda.
Bayoboke ba Jambo Asbl rero, mwavuza iya bahanda mwagira, mbagiriye inama mwakwitandukanya n’amateka mabi yaranze ababyeyi banyu. Si ikosa kuvuka ku mubyeyi mubi, kuko nta ruhare uba wabigizemo, ariko ni icyaha kwihambira ku murage mubi bagusigiye. Nabagira inama yo kuva ibuzimu mukajya ibuntu, kuko u Rwanda ruhora ku ntebe y’imbabazi.