Nyuma yo guhabwa inshuro nyinshi amabaruwa amusaba ibisobanuro ku myitwarire ye ihabanye n’indangagaciro zikwiye umurezi urerera u Rwanda ndetse igaragaza umusaruro mukeya, Karasira Uzaramba Aimable yamaze gusezererwa muri Kaminuza y’u Rwanda nkuko biri mu itangazo nyuma yuko ibisobanuro yari yatanze taliki 27 Kanama 2020 bitasubizaga bihagije ibibazo yari yabajijwe ngo binyure ubuyobozi bwa Kaminuza y’uRwanda.
Uyu mugabo wigeze no kuba umuhanzi yiyita Professor Nigga mu myaka ishize yakunze kurangwa n’imyitwarire idashimishije irimo no kunywa ibiyobyabwenge rwihishwa ndetse no gusindira mu ruhame, yagiye yamaganirwa kure n’abafite abana babo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko atagaragaza urugero rwiza rwo gutanga ubumenyi.
Akenshi usanga hari bamwe bamufata nk’umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe kubera zimwe mu mvugo yagiye akoresha mu bihe binyuranye haba mu bitangazamakuru cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mbwirwaruhame ze aho adatinya kuvuga nabi umuryango nyarwanda, aho yagiye agaragara avuga ko afite ikibazo cya depression ariko abandi babibonyemo amaco y’inda no gusabiriza kuko ibiganiro yakoraga yirirwa atangaza numero ze za Telephone bamwohererezaho amafaranga.
Muri iyi minsi kandi yasaga nk’uwigaragagaza cyane kuri Youtube aho asanzwe afite televiziyo ikorera kuri murandasi akayita Ukuri mbona (ahubwo iyo ayita amafuti ngira)aho agenda atangariza ho amagambo ashobora guhungabanya umudendezo w’abanyarwanda kuko aba akoresha imvugo zafatwa nko kwangisha abaturage ubuyobozi buriho mu Rwanda akabikora nkana kandi asanzwe ari umurezi wakarereye u Rwanda ndetse akanashishikariza urubyiruko arera gukunda igihugu.
Mu ibaruwa imwirukana burundu ku kazi hagiye hakubiyemo ingingo nyinshi zibanda ko yagiye yangiza nkana cyangwa akabisuzugura nkaho havugwamo kuba atarigeze ashyira bimwe mu bikenewe muri system yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe amasomo yari yahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19, ndetse ntanatange bimwe mu byo yasabwaga mu bushakashatsi yarimo, ntamugayo rero ko atabasha gufatanya imirimo ibiri kwigisha no kujya ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo atari meza ku gihugu.
Mu minsi ishize kandi uyu mugabo yumvikanye avuga ko atashaka umunyarwandakazi, aho byakuruye impaka nyinshi ndetse benshi babona ko hari byinshi bidatunganyije mu mikorere y’ubwonko bwe nk’umurezi urerera igihugu, hari byinshi byagiye bimuranga muri iyi myaka nko mu gihe habaga irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 aho yagiye akoresha amagambo akomeretsa bamwe mu bari bitabiriye iryo rushanwa, aho yaje kwihanangirizwa ariko koko akabaye icwende ntikoga wa mugani w’Abanyarwanda.
Karasira na Barafinda muri icyo kiganiro cyabo kandi bita Ukuri mbona bagiye bavugamo amagambo ubona asanzwe akoreshwa n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, dore ko uwo Barafinda we anaherutse mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe I Ndera aho byaje kugaragara ko afite indwara karande yo mu mutwe, abantu benshi banagiye basabira Karasira kuba yafashwa kuvurwa kuko nawe agaragaza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe!
Hari hashize iminsi itari myinsi Kaminuza y’u Rwanda ihaye ibaruwa isaba ubusobanuro Karasira ku myitwarire ye itari ntamakemwa ndetse n’indangagaciro zikwiye umurezi ndetse no kumubaza impamvu atubahiriza inshingano ze, none mu mwanzuro iyo kaminuza yafashe ni ukumusezerera nk’abandi bagaragaje imyitwarire itari myiza no kutuzuza inshingano zabo
Nk’inama Rushyashya News tudahwema gutanga tumwifurije guhinduka akaba indakemwa mu mico no mu myifatire akaba Umunyarwanda ubereye Umuryango bitihi harindimutse Karasira asarishijwe n’ibiyayuramutwe Cyangwa se yerure akurikire akaryoshye ko muri YouTube n’ubundi buhendabana bw’biryabarezi bimushuka.