Guhangana n’icyorezo cya COVID 19, mu Rwanda byasabye kubanza gusobanukirwa imiterere n’ubukana bwacyo, uruhare rwa buri wese mu kuyikumira, hanyuma buri muntu yumva neza ko agomba kwihangana no kwigomwa , byose bigaherekezwa n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abayobozi. Ibi bitandukanye n’ibyo twabonye muri za Uganda n’ahandi, abaturage barwana n’abapolisi bababuzaga ingendo zitari ngombwa.
Kubera impamvu zishingiye ku ishyari no gushakira inabi Abanyarwanda, hari abanenga ingamba uRwanda rwafashe ngo rurinde abaturage barwo ndetse n’abarugenda bose. Ibi babikora bitwikiriye bimwe bagize igikangisho ngo”uburenganzira bwa muntu”, ukibaza uburenganzira bwa muntu bwaruta kumurinda icyorezo cyangwa ikindi cyahitana ubuzima bwa benshi. Keretse niba uRwanda ruzira kuba rwarahisemo gukorera mu mucyo, rugatangaza buri munsi imibare y’abanduye COVID 19, abakize, abakirwaye ndetse n’abitaba Imana. Keretse niba ruzira gushyiraho no kugenzura amabwiriza ngengamyitwarire, uyarenzeho agahanwa, ku neza ya buri wese. Icyo tuzi ni uko ku isi yose ubuyobozi bwiyubaha nk’uRwanda, butagendera ku marangamutima na politiki yo kwibonekeza, ahubwo bugendera ku nyungu rusange z’abaturage. Abakwiza amagambo ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga, niba atari umugambi basanganywe wo kwangiza isura y’uRwanda, kuki tutarumva bagaya ibihugu nka Uganda bibeshya imibare y’abandura. Ibihugu nk’uBurundi bitajya bishyira ahagaragara imibare ijyanye n’iki cyorezo, bitagira ingamba zo kugikumira, kandi bishobora kwanduza abaturanyi.
Twumvise abavuga ko bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC), bavuga ko iyo bazanye n’indege ya Rwandair ngo bashyirwa mu kato mu mahoteli ahenze.Ibi nabyo ni ibinyoma bigamije gusebanya.Icya mbere nta gihenze kurusha amagara y’abantu, Icya kabiri iyo abageze mu Rwanda bajya gushyirwa mu kato, ntiharebwa ubwenegihugu bwabo,kuko ibi bireba n’Abanyarwanda batashye bakajya mu mahoteli ajyanye n’ubushobozi bwa buri wese. Buri wese uje mu Rwanda aba afite urutonde rw’amahoteli, ukihitiramo ikubereye. Biratangaje rero kumva ko umuturage wo muri RDC yitirirwa aya magambo, mu gihe ahubwo abenshi tuganira bavuga ko iyo bageze mu Rwanda biruhutsa kubera umutekano usesuye ugereranyije n’ibibera iwabo, cyangwa mu bindi bihugu bagendamo.
Ntabwo Abanyarwanda dukorera ijisho, cyangwa kugira undi dushimisha, ahubwo ibyo dukora byose ni mu nyungu zacu ubwacu, iz’abatugana ndetse n’iz’isi yose muri rusange. Ng’uko uko twashoboye kwishakamo ibisubizo, duhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Koronavirus rero nayo yasanze dusanganywe kwanga gutsindwa, disipuline yo mu rwego rwo hejuru, no kubaha ibyemezo by’ubuyobozi kuko tuzi neza ko biba bigamije inyungu za twese.
Ubu isi yose irashima uko uRwanda rwitwaye muri iki kibazo cya Koronavirusi. Ndetse ubu ruri mu bihugu 20 ku isi, byarushije ibindi guhamya ingamba zo kurwanya iki cyorezo, Mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, u Rwanda nirwo rwonyine rwemerewe gusubukura ingendo z’indege mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Mu gihe twateguraga iyi nkuru mdetse, Leta ya Israel, kimwe mu bihugu bikomera ku mutekano wabyo ku isi, yamaze kwemeza ko umuntu uzaza muri icyo gihugu avuye mu Rwanda atazashyirwa mu kato, kuko cyagenzuye kigasanga ingamba ziriho mu Rwanda zinoze, kandi zigaragarira buri wese.
Nubwo tutaratsinda urugamba, muri rusange amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi yubahirijwe ku kigero cyiza. Nta cyari kigoye nko kubahiriza gahunda ya GUMA MU RUGO, kuko bizwi ko hari benshi babona ikibatunga ari uko bavuye mu ngo zabo. Byaravunanye, ariko byarashobotse kuko Leta , mu mikoro make iba ifite, yagobotse abari bababaye kurusha abandi, ku buryo ntaho twumvise umuturage wishwe n’inzara. Ntawe udashima uburyo urubyiruko rwacu rwitanga mu gukorera ubushake(youth volunteers),kuko rwatojwe ko ari rwo mbaraga z’igihugu. Byarashobokaga ko inzego za Leta n’iz’abikorera zifunga imiryango, ariko mu bushishozi buhanitse, hafashwe ingamba zo gukoresha abantu ba ngombwa, imirimo irakomeza, abakozi ntibatakaza akazi kabatunze nk’uko byagenze mu bihugu binyuranye, birimo n’iby’ibihangange mu bukungu.
Ingamba zirimo n’izo twibwiraga ko zigoye kubera umuco wacu, nko guhoberana cyangwa duhana ibiganza, gutaha ubukwe turi benshi, gusurana, gusabana n’ibindi….zashobotse kuko imyumvire y’abaturarwanda yazamutse. Gukaraba intoki kenshi ubu twamaze kubitora, mu gihe mu bihugu duturanye nk’uBurundi, RDC, Uganda na Tanzaniya batabikozwa,Ngibyo ibyo inyangabirema zinenga uRwanda, aka wa wundi ubura icyo atuka inka , ati reba igicebe cyayo.
Abanyarwanda twamaze kumenya ko aba bose ntawe udufitiye impuhwe kurusha ubuyobozi bwacu, bushishoza, bukadushakira umuti, niyo waba usharira ariko uvura ngaho rero nimucyo Dukomeze dufatanye, tugamburuze abatwigimba, tutitaye ku baduca intege Ababaswe n’ ubugome bo nibakomeze bavuge ubusa, twe dukore, amateka azerekana ko ikibi kidatsinda icyiza.