• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»URwanda rwashyizwe mu bihugu 20 ku Isi byarushije ibindi gufata ingamba zihamye mu guhangana n’Icyorezo cya COVID 19, Abazinenga ni za nyangabirama zibura icyo zituka Inka ngo dore igicebe cyayo.

URwanda rwashyizwe mu bihugu 20 ku Isi byarushije ibindi gufata ingamba zihamye mu guhangana n’Icyorezo cya COVID 19, Abazinenga ni za nyangabirama zibura icyo zituka Inka ngo dore igicebe cyayo.

Ubwanditsi 17 Aug 2020 Amakuru, Mu Rwanda

Guhangana n’icyorezo cya COVID 19, mu Rwanda byasabye kubanza gusobanukirwa imiterere n’ubukana bwacyo, uruhare rwa buri wese mu kuyikumira, hanyuma buri muntu yumva neza ko agomba kwihangana no kwigomwa , byose bigaherekezwa n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abayobozi. Ibi bitandukanye n’ibyo twabonye muri za Uganda n’ahandi, abaturage barwana n’abapolisi bababuzaga ingendo zitari ngombwa.

Kubera impamvu zishingiye ku ishyari no gushakira inabi Abanyarwanda, hari abanenga ingamba uRwanda rwafashe ngo rurinde abaturage barwo ndetse n’abarugenda bose. Ibi babikora bitwikiriye bimwe bagize igikangisho ngo”uburenganzira bwa muntu”, ukibaza uburenganzira bwa muntu bwaruta kumurinda icyorezo cyangwa ikindi cyahitana ubuzima bwa benshi. Keretse niba uRwanda ruzira kuba rwarahisemo gukorera mu mucyo, rugatangaza buri munsi imibare y’abanduye COVID 19, abakize, abakirwaye ndetse n’abitaba Imana. Keretse niba ruzira gushyiraho no kugenzura amabwiriza ngengamyitwarire, uyarenzeho agahanwa, ku neza ya buri wese. Icyo tuzi ni uko ku isi yose ubuyobozi bwiyubaha nk’uRwanda, butagendera ku marangamutima na politiki yo kwibonekeza, ahubwo bugendera ku nyungu rusange z’abaturage. Abakwiza amagambo ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga, niba atari umugambi basanganywe wo kwangiza isura y’uRwanda, kuki tutarumva bagaya ibihugu nka Uganda bibeshya imibare y’abandura. Ibihugu nk’uBurundi bitajya bishyira ahagaragara imibare ijyanye n’iki cyorezo, bitagira ingamba zo kugikumira, kandi bishobora kwanduza abaturanyi.
Twumvise abavuga ko bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC), bavuga ko iyo bazanye n’indege ya Rwandair ngo bashyirwa mu kato mu mahoteli ahenze.Ibi nabyo ni ibinyoma bigamije gusebanya.Icya mbere nta gihenze kurusha amagara y’abantu, Icya kabiri iyo abageze mu Rwanda bajya gushyirwa mu kato, ntiharebwa ubwenegihugu bwabo,kuko ibi bireba n’Abanyarwanda batashye bakajya mu mahoteli ajyanye n’ubushobozi bwa buri wese. Buri wese uje mu Rwanda aba afite urutonde rw’amahoteli, ukihitiramo ikubereye. Biratangaje rero kumva ko umuturage wo muri RDC yitirirwa aya magambo, mu gihe ahubwo abenshi tuganira bavuga ko iyo bageze mu Rwanda biruhutsa kubera umutekano usesuye ugereranyije n’ibibera iwabo, cyangwa mu bindi bihugu bagendamo.

Ntabwo Abanyarwanda dukorera ijisho, cyangwa kugira undi dushimisha, ahubwo ibyo dukora byose ni mu nyungu zacu ubwacu, iz’abatugana ndetse n’iz’isi yose muri rusange. Ng’uko uko twashoboye kwishakamo ibisubizo, duhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Koronavirus rero nayo yasanze dusanganywe kwanga gutsindwa, disipuline yo mu rwego rwo hejuru, no kubaha ibyemezo by’ubuyobozi kuko tuzi neza ko biba bigamije inyungu za twese.


Ubu isi yose irashima uko uRwanda rwitwaye muri iki kibazo cya Koronavirusi. Ndetse ubu ruri mu bihugu 20 ku isi, byarushije ibindi guhamya ingamba zo kurwanya iki cyorezo, Mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, u Rwanda nirwo rwonyine rwemerewe gusubukura ingendo z’indege mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Mu gihe twateguraga iyi nkuru mdetse, Leta ya Israel, kimwe mu bihugu bikomera ku mutekano wabyo ku isi, yamaze kwemeza ko umuntu uzaza muri icyo gihugu avuye mu Rwanda atazashyirwa mu kato, kuko cyagenzuye kigasanga ingamba ziriho mu Rwanda zinoze, kandi zigaragarira buri wese.
Nubwo tutaratsinda urugamba, muri rusange amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi yubahirijwe ku kigero cyiza. Nta cyari kigoye nko kubahiriza gahunda ya GUMA MU RUGO, kuko bizwi ko hari benshi babona ikibatunga ari uko bavuye mu ngo zabo. Byaravunanye, ariko byarashobotse kuko Leta , mu mikoro make iba ifite, yagobotse abari bababaye kurusha abandi, ku buryo ntaho twumvise umuturage wishwe n’inzara. Ntawe udashima uburyo urubyiruko rwacu rwitanga mu gukorera ubushake(youth volunteers),kuko rwatojwe ko ari rwo mbaraga z’igihugu. Byarashobokaga ko inzego za Leta n’iz’abikorera zifunga imiryango, ariko mu bushishozi buhanitse, hafashwe ingamba zo gukoresha abantu ba ngombwa, imirimo irakomeza, abakozi ntibatakaza akazi kabatunze nk’uko byagenze mu bihugu binyuranye, birimo n’iby’ibihangange mu bukungu.
Ingamba zirimo n’izo twibwiraga ko zigoye kubera umuco wacu, nko guhoberana cyangwa duhana ibiganza, gutaha ubukwe turi benshi, gusurana, gusabana n’ibindi….zashobotse kuko imyumvire y’abaturarwanda yazamutse. Gukaraba intoki kenshi ubu twamaze kubitora, mu gihe mu bihugu duturanye nk’uBurundi, RDC, Uganda na Tanzaniya batabikozwa,Ngibyo ibyo inyangabirema zinenga uRwanda, aka wa wundi ubura icyo atuka inka , ati reba igicebe cyayo.

Abanyarwanda twamaze kumenya ko aba bose ntawe udufitiye impuhwe kurusha ubuyobozi bwacu, bushishoza, bukadushakira umuti, niyo waba usharira ariko uvura ngaho rero nimucyo Dukomeze dufatanye, tugamburuze abatwigimba, tutitaye ku baduca intege Ababaswe n’ ubugome bo nibakomeze bavuge ubusa, twe dukore, amateka azerekana ko ikibi kidatsinda icyiza.

2020-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Ubwanditsi 24 Aug 2017
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Ubwanditsi 10 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi
Mu Rwanda

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Ubwanditsi 17 Oct 2017
Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?
HIRYA NO HINO

Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?

Ubwanditsi 17 Apr 2017
AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw
Amakuru

AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw

RUSHYASHYA 13 Jul 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru