• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abakivuga ko Paul Rusesabagina arengana barahomera iyonkeje, Bakubuswe n’inkuba ubwo yiyemereraga uruhare rwe mu gushing FLN, umutwe w’iterabwoba

Abakivuga ko Paul Rusesabagina arengana barahomera iyonkeje, Bakubuswe n’inkuba ubwo yiyemereraga uruhare rwe mu gushing FLN, umutwe w’iterabwoba

Editorial 26 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Tariki 25 Nzeri 2020 ntizava mu mitima y’ibigarasha, interahamwe n’abaparimehutu, kuko aribwo bakubiswe n’inkuba bumvise Rusesabagina yivagamo nk’inopfu, akiyemerera ko ari mu bashinze wa mutwe w’iterabwoba wa FLN, wanahitanye inzirakarengane nyinshi, unangiza ibyabo bitabarika, mu bitero wagabye muri Nyungwe no mu nkengero zayo.

“Kwatura” Rusesabagina yabikoreye imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo bumvaga ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, Abo bagome bagenzi ba Rusesabagina bari bazi ko azakomeza gusisibiranya, akavuga ko ntaho ahuriye n’ibikorwa bya FLN, nyamara amaraso arasama, ntaho wayishisha uko wabigenza kose. Ibitangazamakuru nka The Telegraph, RFI, The New York Times, abantu nka Judi Rever, Philipp Reyntjens, abayoboke ba JAMBO Asbl, n’abandi bakomeje kuvuga ko Rusesabagina ari”intwari” izira ubusembwa, ubu babuze aho bakwirwa kuko ikinyoma cyabo kigeze ku iherezo.

Amakuru atugeraho aravuga ko iyo za Bubiligi na Amerika, abafana ba Rusesabagina basuherewe, bibaza ukuntu abatabye mu nama, akemera icyaha ashobora kuzahanirwa bikomeye, bidasize n’abandi bakiyoberanya cyangwa batarafatwa bagize uruhare mu kumena amaraso y’inzirakarengane.
Kuva Rusesabagina yafatwa, iyi ibaye inshuro ya 3 anyomoza ibigambo by’abamubesha ko bamushyigikiye. Babanje kuvuga ko yashimuswe, we yivugira ko yibeshye aho kujya I Burundi akisanga mu Rwamubyaye.

Barongera bati yimwe uburenganzira bwo kugira abamwunganira mu mategeko, aza kwibwirira ikinyamakuru the New York Times ko afite abanyamategeko 2 kandi yishimiye imikorere yabo. Ntibashirwa bati umuntu araregwa ibinyoma, none areruye ati twashinze FLN kugirango twetrekane ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mahanga.

N’ukundi kuri kuri mu nzira, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, Abashyigikiye uwo mwicanyi rero nimwicare mushake undi muvuno, uretse ko uzabaviramo umuvumo, naho ibyo guhakana ibitero bya Nyabimata na Nyamagabe byo Rusesabagina wanyu yabiretse!!

2020-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Editorial 05 Dec 2017
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Editorial 18 Feb 2022
Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Editorial 26 Oct 2017
Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 26 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo
INKURU NYAMUKURU

Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Editorial 18 May 2018
Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu  rwa  Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera
Mu Mahanga

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Editorial 11 Oct 2016
Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza
UBUKERARUGENDO

Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Editorial 06 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru