Abantu barenga 30 bakomoka mu miryango y’Abanyamulenge igera kuri batandatu batawe muri yombi ku munsi w’ejo mu mujyi wa Gatumba, muri komini Mutimbuzi (intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’U Burundi). Ntabwo ari kure y’umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi. Bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yaho.
Nk’uko amakuru abitangaza, abafashwe bari bamaze nibura imyaka icumi batuye I Gatumba. Bahatuye nk’impunzi zo mu mijyi. Abatangabuhamya babibonye batwarwa bavuga ko abapolisi bavuze ko barimo gushakisha abantu bavuga ururimi rw’inyarwanda n’izifitanye isano nacyo. Ati: “Polisi yaje kwibasira imiryango yose y’Abanyamulenge gusa. Bavuze ko barimo gushaka abantu bakorana n’u Rwanda. Babata muri yombi ndetse nta bisobanuro batanze na mba”, nk’uko amakuru y’ababibonye avuga ni uko gahunda ihari ari ugukukumba uwo ari we wese uvuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’urusa narwo,hakaba hibazwa impamvu umuturanyi ahiga undi agendeye ku rwitwazo rw’ururimi aho U Burundi bubeshyera u Rwanda guhungabanya umutekano butararufatana igihanga nk’igihora gifatanwa abarundi ndetse n’abo bacumbikiye.
Kuva ku wa gatatu, tariki 7 Ukwakira, Abanyekongo barenga 110 bakomoka mu bwoko bw’abanyamulenge birukanwe mu mijyi ya Gitega, Muyinga na Ngozi. Ruyigi (iburasirazuba).Iki gikorwa cyo kubakurikirana kije nyuma y’iminsi mike nyuma y’uruzinduko rw’umuyobozi wa diplomasi ya Kongo mu Burundi, Marie Tumba Nzeza. Nk’uko amakuru atugeraho abitangaza, yasabye abategetsi b’U Burundi gukurikirana urubyiruko rw’Abanyekongo bava mu Burundi kugira ngo binjire mu mutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n’ubutegetsi wa Colonel Michel Makanika ukomoka mu muryango w’abanyamulenge ukambitse mu misozi miremire ya Kivu y’amajyepfo.
Igihe itsinda rya mbere ry’abantu 64 ryafatwaga i Gitega ku ya 7 Ukwakira, umuvugizi w’igiporisi Cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yagize ati: “Turasaba abaturage bose b’U Burundi gutanga raporo ku buyobozi bwite bwa Leta n’ubuyobozi bwa polisi igihe cyose. bahura n’umuntu uvuga ikinyarwanda. Abagizi ba nabi bahungabanya umutekano mu Burundi bakomoka mu Rwanda byanze bikunze ”. U Burundi bufite inkambi 5 z’impunzi z’Abanyekongo zashyizwe mu ntara za Ruyigi na Cankuzo (iburasirazuba) kimwe na Muyinga na Ngozi (mu majyaruguru-uburasirazuba), izo nkambi zikaba zicumbitsemo abantu barenga 80.000, abenshi muri bo bakaba ari Abanyamulenge bahunze urugomo mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe cy’imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ndetse n’amahanga na FARDC (Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) kuva mu myaka myinshi yatambutse.
Iri hohoterwa ryatangiye gukorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ni ikimenyetso si musiga nanone kigaragaza ubufatanye n’Imitwe y’Iterabwoba nka FDLR na RNC dore nk’ubu umutwe w’iterabwoba wa FDLR,ukomeje guhamya imikoranire”itagira amakemwa” na Leta y’uBurundi.
Umubano wa FDLR na Leta y’u Burundi wongeye gushimangirwa rero n’ibaruwa bandika bameze nk’abatera ibuye mu gihuru kandi ntibazi ko uwububa abonwa n’uhagaze ikomeje gukwirakwira kuri Internet, bikaba ariko bidatunguranye kuko nta gihe uRwanda rutagaragarije isi yose ko u Burundi bufasha imitwe ihungabanya umutekano warwo, harimo na FDLR. Abarwanyi b’iyo mitwe bagiye bafatwa babwiye ubutabera bw’uRwanda ko uBurundi bubafasha cyane, haba mu kubaha imyitozo, ibikoresho, ndetse n’ inzira bakoresha bagaba udutero mu Rwanda, bakubitwa inshuro bakayinyuramo bahunga.
Ibi birasobanura urwango abategetsi ba CNDD-FDD bafitiye uRwanda, dore ko baherutse kuvugira ku mugaragaro ko bagiye guhigisha uruhindu umuntu wese uvuga ikinyarwanda. Uyu mugambi mutindi wahise unashyira mu bikorwa, kuko mu ntangiriro z’iki cyumweru, ahitwa mu Kirundo hari umuntu wakubiswe izo kwica,azira kuvuga ikinyarwanda.
Nyamara kandi, mu rwego rwo kwerekana ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi, u Rwanda rwo ruherutse gufata abarwanyi ba RED-Tabara, umutwe urwanya ubutegetsi bw’uBurundi, ndetse runabamurikira itsinda ry’abasirikari rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka y’ibihugu byo muri aka karere.
Mu gihe isi yose irajwe ishinga no gushingira iterambere ku bufatanye, cyane cyane hagati y’ibihugu biri mu karere kamwe, u Burundi bwo burakomeza gukorana n’ imitwe y’abagizi ba nabi, ibangamiye bikomeye umutekano n’iterambere ry’abatuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ukwanga atiretse agira ati:”Ngo turwane” ihise bitwibutsa ikigerereranyo Nyakubahwa Perezida Kagame Paul yagereranyije umuturanyi ufite Nyakatsi ukina imikino y’ibishirira.
Rushyashya izakomeza kugaragaza amahano n’amarorerwa y’uwo ariwe wese utifuriza u Rwanda amahoro, Ishya n’ihirwe