• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Ubwanditsi 06 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda CMI rukaba ruri n’inyuma y’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ariwe Gen Abel Kandiho ntakura mu rujye mu mugambi wo guhohotera abanyarwanda b’inzirakarengane.  Umwe  mubaherutse kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba ariwe Steven  Mugwaneza agaragaza uburyo abanyamuryango ba RNC ya Kayumba Nyamwasa  babayeho mu mudendezo nkaho ari mu rugo naho Abanyarwanda b’inzirakarengane bashimuswe na CMI bakomeje guhura n’iyicarubozo rikabije cyane.

Mu minsi ishije,Steven Mugwaneza , umwe mu banyarwanda batandatu bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba yemeje ko umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC), wongeye gusubukura ibikorwa  byo gutegura ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda bo bakabyita gukina politiki.

Vuba aha, urubuga rwa Virunga post rwasohoye raporo y’iperereza yerekana uburyo abategetsi b’igihugu cya Uganda babinyujije ku buyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI), bakajije umurego mu kubaka umutwe w’abasirikare barwanya u Rwanda . Nk’uko Mugwaneza akomeza kubitangaza,  Abanyarwanda bo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa  baranezerewe cyane ndetse bahabwa ibyo bifuza byose kugirango bashyiremo imbaraga mu kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda. yagize ati: “Abanyamuryango ba RNC bamerewe neza muri Uganda bigatuma bumva bameze neza nk’abari mu rugo bikabatera n’imbaraga zo guhohotera abo batari mu murongo umwe cyangwa abo batavuga rumwe, kandi ntabwo bikiri ibanga n’umwana muto arabizi arabibona!”

Mugwaneza yashimuswe ku ya 17 Ukwakira 2020, arafatwa arafungwa nta rubanza ndetse n’ubundi burenganzira bureba imfungwa . Avuga uburyo abantu bambaye gisirikare bamushimuse apfutse mu maso atazi iyo yerekezwa. Bamuhambiriye mu modoka isa na tagisi ya Kampala,afunze n’amapingu, bamupfuka amaso. Avuga ko babanje kumujyana mu nzu bafungiramo zitemewe zizwi nka Safe house, hanyuma bamujyana ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya.

Abamufashe bamushinjaga “ubutasi” nk’ibisanzwe, biherekejwe n’iyicarubozo bamukoreraga we n’abo bari bafunganywe. Avuga ko yabwiye abamubajije ko atazi ibyo bamubaza atanabizi habe na mba. Mugwaneza avuga ko aho i Mbuya yagaragaje ko hakiri ibikorwa byinshi byakozwe na CMI hamwe n’abakozi ba RNC bakomeje gushakisha cyane abayoboke bo gutwara mu itsinda rya Kayumba Nyamwasa. Avuga ko yabonye ibimenyetso byinshi byibyo avuga ku cyicaro gikuru cya CMI aho yabonye abanyamuryango ba RNC benshi barimo gukora ibyo avuga ko ari imyitozo.

Mugwaneza yagize ati: “Niba umunyamuryango wa ‘nyawe’ wa RNC atabwa muri yombi ku bw’impanuka, agahita ahamagara abamukuriye kugira ngo arekurwe ntituzasiba natwe  kwerekana ukuri k’uburyo CMI irekura abanyamuryango ba RNC  mu gihe abapolisi bo akenshi bo batazi n’ibijya mbere mu by’ukuri ntibaba bazi ko CMI ibiri inyuma bucece ubwo ufashwe CMI ihita yitambika akarekurwa.
Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko Frank Ntwali, umuyobozi mukuru wa RNC uturuka muri Afurika y’Epfo akaba na muramu wa Nyamwasa Kayumba, ahorana itumanaho na CMI bivuganira indorane ababwira uko abyumva maze bagakomeza kumufasha kwica no gufata uwo ashaka wese, na RNC muri Uganda. Umwe mu bayobozi ba RNC ukora akazi ka CMI ‘vetting’ ko kumenya inkomoko ya buri munyamuryango  yabwiye Mugwaneza ati: “Igihe cyose habaye ikibazo, Frank yohereza amafaranga yo kugikemura. Abashaka akazi  nabo baragasaba bikamenyeshwa Frank Ntwali.

Inshuti ya Mugwaneza yitwa Fred bari bafunganywe yamweretse ubutumwa bwe bwo guhanahana amakuru na Ntwali bwanditse muri ubu buryo
(Yaranditse ati: “[CMI] baradufashe”. Ntwali asubiza, “hamagara Ayub”)

Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko benshi mu bashakishwa na RNC bakomoka mu nkambi y’impunzi ya Nakivale,hanyuma bakagabanywa mu matsinda mato y’abantu icumi. Abashaka akazi barafotorwa amafoto akabikwa ku buryo bidatinze, yatangaje ko RNC igomba gutangira guha indangamuntu abanyamuryango bayo indangamuntu ariko ubwo twayita Indangabwihebe.

Mugwaneza ntiyari azi neza niba “Fred” yashakaga kumushakamo amakuru ariko icyo yabonaga neza ni uko RNC rwose yamaze kwinjira no kwinjirirwa na CMI. Mugwaneza avuga ko ku biyita umutwe w’ingabo za RNC, ubuzima bwo mu kigo cya CMI bwari bworoshye. Ati: “Bafite terefone zigendanwa n’umuntu ubazanira ibiryo, kandi ntibakangishwa cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo”. Akomeza avuga ko hateye ubwoba akahagereranya  ni ikuzimu!
“Twakorewe iyicarubozo, kandi ntitwemerewe kuvugana n’umuntu uwo ari we wese. ”

Mugwaneza avuga uko yari abayeho ndetse n’uburyo bamwicishije inzara iminsi atabara. Abanyamuryango ba RNC bo bafunganywe bahise barekurwa nyuma yo guhamagara Ntwali. Mugwaneza ibyo yatangaje bisa n’ibindi byavuzwe n’abandi banyarwanda barekurwa muri Uganda bavuga kuruhare rwa CMI mu guhohotera Abanyarwanda no gufasha RNC.

2020-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Ubwanditsi 21 Sep 2021
Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Ubwanditsi 05 May 2020
Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 03 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame
Mu Mahanga

Niduhitamo guhangana, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?
Mu Rwanda

Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke
Amakuru

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ubwanditsi 09 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru