• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Ubwanditsi 25 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu Aimable Karasira yakunze kwitwikira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, akayobya abantu, abangisha ubuyobozi, anababibamo amacakubiri. Ikiganiro twashoboye kwibonera, aho Aimable Karasira yaganiraga mu ibanga n’uwitwa(cyangwa uwiyita) Kayumba Khamissi , ukoresha telefoni nomero +254 783 36 66 15(numero yo muri Kenya ), bashishikariza abaturage kwiroha mu mihanda nk’uko bimeze muri Uganda, ngo bagakuraho ubutegetsi, kirashimangira amakuru twari dufite, ko Karasira akorana n’abo mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Hari abibeshya ko Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, kuko batumva uburyo umuntu ushyira mu gaciro, ubona intambwe Abanyarwanda bagenda batera mu kwiyubaka, yihanukira agasebya ubuyobozi, agahamagarira n’abandi kubwigomekaho. Nyamara abikora abigambiriye ku kagambane n’ibitangazamakuru bimuha ijambo.

Ibi Kaminuza y’uRwanda yo yabibonye rugikubita, isezerera Karasira wari umwarimu wayo, kuko yari ifite impungenge ko azaroga urubyiruko yigishaga. Abasesengura ibyo Karasira avuga, bahamya ko akorana byeruye n’imitwe irwanya Igihugu, kuko amagambo ye sa neza neza n’ay’ abo muri RNC, ARC-Urunana, FDLR n’abandi birirwa baharabika uRwanda. Amakuru yizewe ahamya ko hari ibigarasha bikoresha Karasira, bikamwoherereza amafaranga, ari nayo bamutunze cyane cyane nyuma yo kwirukanwa muri UR. Hakibazwa rero igituma adahanwa kandi ibimenyetso Atari iby’ibura.

Ni gute umuntu atinyuka kuvuga ngo:”Abatutsi bishwe n’abandi Batutsi”, ntahanirwe iri pfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi? Itegekonshinga rya Repubulika y’uRwanda rishimangira ko “twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragaramo byose….”.

Niba nka Ingabire Victoire yarafashwe agafungwa kubera gucamo Abanyarwanda ibice ndetse no gushaka kugirira nabi ubutegetsi, abantu bibaza impamvu Aimable Karasira ataryozwa amagambo mabi cyane adasiba kuvugira ku karubanda, nk’aya agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwihangana bibaho, kugirwa inama hagamijwe ko umuntu yakwikosora birashoboka, ariko haba na “nyirantarengwa”. Aimable Karasira n’abamukoresha barashogesha, ku buryo rwose twe tubona gukomeza kurebera ibyo akora ari ukorora ikibi.

2020-11-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Isomo Leta ya Tshisekedi ikuye mu nama ya FRANCOPHONIE nyuma yo gushaka kwitambika kongera gutorwa kwa Louise Mushikiwabo 

Ubwanditsi 20 Nov 2022
Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Ubwanditsi 24 May 2023
Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza

Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza

Ubwanditsi 16 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi
INKURU NYAMUKURU

CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi

Ubwanditsi 14 Sep 2018
Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow
POLITIKI

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubwanditsi 17 Jan 2017
PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR
INKURU NYAMUKURU

PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

Ubwanditsi 09 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru