• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Ubwanditsi 01 Dec 2020 Amakuru, IKORANABUHANGA

Huawei, isosiyete ikora ibijyanye no gukemura ibibazo by’ikoranabuhanga yatangije amahugurwa y’icyumweru kimwe muri gahunda yayo yise seeds for the future azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kuri televiziyo kuva kuwa 30 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2020.

Huawei izahugura abanyeshuri 64 b’abahanga mu ikoranabuhanga baturutse muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, bazahugurwa ibijyanye na interineti, Virtual Reality, Data Data, Cloud, Artificial intelligence n’amasomo ajyanye na internet ya 5G.

Yang Shengwan uhagarariye Huawei mu Rwanda avuga ko amahugurwa y’uyu mwaka azakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya covid-19 cyatumye hagaritse ingendo zitandukanye ku Isi hose.

Ati: “Mbere, twatoranyaga abanyeshuri 8 ba mbere mu muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zigisha ikoranabuhanga bagahugurirwa mu Gihugu cy’u Bushinwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri ariko muri uyu mwaka gahunda izakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga abahugurwa bari mu Rwanda. Tuzakoresha neza ibyiza by’ikoranabuhanga ry’iyakure , byerekane inzira zitandukanye z’itumanaho binyuze mu guhuza abantu utabavanguye bitewe naho bari”, Bwana Yang.
Angelos Munezero Umuyobozi mukuru wa Innovation & Emerging Technologies muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation,yashimiye Huawei kuri iki gikorwa gikomeye kandi ahamagarira abanyeshuri gukoresha aya mahirwe kugira ngo bateze imbere urwego rw’ikoranabuhanga.
Bwana Munezero yagize ati: “Ndashimira Huawei kuba yarakomeje gutera imbere no guha ubumenyi abanyeshuri bacu binyuze mu bikorwa nk’ibi birimo kongerera urubyiruko ubumenyi, igihugu cyacu gishobora gutera imbere, ndahamagarira abanyeshuri gushyira ingufu zose no gukora ibishoboka mu gukurikirana aya masomo”.

Yongeyeho ko: “Kandi icy’ingenzi tuzakomeza gukorana na Huawei kugira ngo twongere ubumenyi mu bakozi bacu b’ubu n’abahazaza.”

Umujyanama wa kabiri w’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Beijing Bwana Virgile Rwanyagatare yahamagariye aba banyeshuri kwiga ururimi n’umuco w’igishinwa hifashishijwe ubuhanga buhanitse bw’ikoranabuhanga.

Ati: “Ntimugomba kwiga gusa no kubona ubumenyi kuri Huawei ahubwo mugomba no kwiga umuco n’ururimi rw’igishinwa nubwo bitoroshye kuko bizafasha koroshya ubucuruzi hamwe na kimwe cya kane cyabatuye isi (Abashinwa), bifite akamaro kanini muguteza imbere igihugu cyacu.”
Seeds for The ni imwe muri gahunda ya Huawei’s yo gufasha abaturage mu bihugu ikoreramo (Corporate Social Responsibility flagship program) yatangijwe mu mwaka 2008. Iyi gahunda itwara abanyeshuri 10 buri mwaka mu Bushinwa kugira ngo bahabwe amahugurwa y’ikoranabuhanga ryo mu bihe bigezweho. Kuva abanyeshuri batangira abarenga 30.000 ku isi baritabiriye. Ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Huawei yahise ikomeza gukora iyi gahunda hifashishijwe ikoranabuhanga kugirango hatagira uhezwa bitewe naho aherereye.
Safi Nkongori Emmanuel

2020-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Ubwanditsi 21 Sep 2023
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi
ITOHOZA

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri
Mu Rwanda

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi
Amakuru

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru