Raporo yashyizwe hanze na Minisiteri y’imari mu gihugu cya Uganda igaragaza ko amafaranga asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda yanyerejwe nyuma yaho ikigo cy’ubucuruzi cyanditse kuri Charlotte Kainerugaba na Ishta Muganga cyahawe amafaranga kugirango kigure imashini zifashishwa n’abarwayi mu guhumeka, ariko bikarangira bishyuwe imashini ntiziboneke. Aba bakobwa bombi ba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wicyo gihugu cya Uganda ariwe Sam Kuteesa, umwe ni umugore w’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Usibye abana babo, Perezida Museveni na Sam Kuteesa nabo bavuzwe cyane muri ruswa yaciye ibintu aho bari bahawe ibihumbi 500 na Chi Ping Patrick Ho kugirango abo bayobozi bazafashe sosiyeti yo mu bushinwa CEFC ChinaEnergy Company Limited kubona isoko muri icyo gihugu.
Tugarutse kuri Natasha n’umugore wa Muhoozi Kainerugaba, ntabwo ari abavandimwe n’abakobwa ba Kuteesa gusa, ahubwo basangiye na sosiyeti yitwa Silverbacks Pharmacy Ltd, icuruza imiti n’ibikoresho bikenerwa kwa muganga, bakaba barayishinze mu mwaka wa 2004.
Tariki ya 6 Gicurasi 2020, nibwo Silverbacks Pharmacy limited , yabonye isoko ryo kuzana imashini zifasha abarwayi guhumeka mu bitaro bya Mulago na Entebbe kubera icyorezo cya Covid19 baza kwishyurwa amafaranga yose ariko kugeza n’uyu munsi ntabikoresho biragemurwa nkuko byakozwe n’itsinda ry’abagenzuzi. Usibye no kuba izo mashini zitaragezwa mu bitaro, iryo tsinda kandi ryagaragaje impungenge kubera ibiciro biri hejuru cyane. Mu bihe byashize iyo sosiyete yari yagemuye imashini 13 kuri icyo giciro ariko ubu ikaba yagombaga kuzana imashini ebyiri gusa. Ibi biri kuba mu gihe abarwayi bakeneye imashini mu bitaro bya Mulago bamerewe nabi cyane. Ibi byarakaje cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, aho umunyapolitiki Cyiza Besigye aho yavuzeko abakobwa ba Sam Kutesa bitwaje icyorezo cya Covid19 bakishyurwa amafaranga y’umurengera nta n’ibikoresho bazanye.
Besigye yagize ati “ Abizerwa muri NRM/M7 bungukiye muri covid 19, Abagande bahura n’ikibazo cy’ubuzima n’ubukungu, abanyeshuri baraheze mu rugo kuva muri Werurwe….abarimu benshi badahembwa kuva Guma mu Rugo yatangira, ishoramari rito ryarahagaze…”
Gen Kainerugaba akibona aya magambo yibasiye Kiiza Besigye amusaba gufasha umugore we hasi, Besigye yamushubije ko ibyo yagaragaje Atari ibye, ahubwo ari ukuri kuri muri raporo yatangajwe na Giverinoma ya Uganda.