Umunyarwanda yagize ati “Nta bihanga bibiri bitekerwa mu nkono imwe”. Kuri uyu munsi umwuka si mwiza hagati ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe ariko akaba ari ibintu bidatunguranye kuko n’ubundi Perezida Ndayishimiye yamushyizeho ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kugirango abashe kumwiyegereza.
Mu Burundi, ntawe utaziko hari abayobozi bangana nubwo hari uwitwa Perezida hakaba na Minisitiri w’Intebe. Perezida Ndayishimiye ashyigikiwe n’ingabo naho Bunyoni agashyigikirwa na Polisi dore ko yabaye na Minisitiri w’umutekano ufite Polisi mu nshingano ze.
Abakurikiranira Politiki y’u Burundi hafi, barabona ko iri hangana hagati y’abagabo babiri rigejeje u Burundi aharindimuka nubwo n’ubundi butari buriho. Nubwo aba bagabo bombi bari muri CNDD FDD baratandukanye cyane kandi bose bararwanira ubutegetsi amaso bayahanze 2025. Bunyoni uzwiho kwigwiza umutungo, dore ko afite wenyine isoko ryo kwinjiza mu Burundi ifumbire igurwa na Leta n’abikorera, azwiho kubangamira cyane uburenganzira bwa muntu ndetse n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye rumukoraho iperereza naho Leta zunze ubumwe z’amerika zamushize ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira muri icyo gihugu. Bunyoni kandi azwiho kwerekana umutungo we dore ko iyo yahaye umugore we impano, bihita bijya ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byoyongera ku butagondwa bwe aho utari mu ishyaka CNDD FDD akwiye gupfa.
Perezida Ndayishimiye atandukanye na Bunyoni aho bavuga ko yumvikana kurusha Busnyoni ariko ntanafate ibyemezo. Kuva mu bwana bwe Ndayishimiye yitwa “Kirogorogo” kubera kuvuga ibyo abonye adatekereje. Gupingana hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni byagaragaye cyane muri iyi minsi aho hari hateganyijwe inama nkuru ya CNDD kugirango haboneke uzasimbura Ndayishimiye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wiryo shyaka, ariko kuko batarumvikana ku izina ntabwo iyi nama iraba kugeza uyu munsi.
Ubwo yarahiraga nka Perezida, Ndayishimiye yavuzeko abayobozi bakuru bose muri za minisiteri bagomba gusimbuzwa ariko bikaba bitarashyirwa mu bikorwa kuko abazabasimbura ntibarumvikanwaho nabo bagabo amezi atanu arashize.
Mu minsi ishize, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko abayobozi bakuru bose bagaragaza umutungo wabo naho wavuye, nyuma y’iminsi mike arigarura ati ntibarakunda neza kuko hari n’abamara icyumweru barondora imitungo yabo. Amakuru agera kuri Rushyashya nuko ari Bunyoni washyize igitutu kuri Ndayishimiye kuko ari mu baherwe u Burundi bufite muri iki gihe.