Amakuru yizewe ava muri Santrafrika ndetse no mu nzego z’umutekano muri Uganda ubwaho, aravuga ko Perezida Yoweri K. Museveni yohereje abasirikari gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, zikaba zihanganye n’ingabo za Loni zagiye kubumbatira amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.
Izo nyeshyamba ziyobowe n’uwitwa François Bozizé wigeze kuba Perezida wa Santrafrika, nyuma aza gutuzwa rwihishwa muri Uganda, ari naho yongeye gutera aturuka mu mpera z’umwaka ushize. Mu ngabo za Loni ziri muri Santrafrika harimo n’iz’u Rwanda, RDF, ndetse aho izo nyeshyamba zigabiye ibitero, URwanda rwongereye umubare w’ingabo muri icyo gihugu, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye.
Perezida Museveni rero ajya gukora amahano yo kujya kurwanya ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, ngo yumvaga ari umwanya mwiza wo kwihimura kuri RDF, doreko atajya agoheka iyo yibutse ibyabaye ku basirikari be i Kisangani muri RDC, ubwo bakubitwaga iz’akabwana kubera gushotora RDF. Kuri iyi nshuro nabwo Museveni ntibyamuhiriye, kuko inyeshyamba ashyigikiye zanyagiriwe mu turere zari zigaruriye, ndetse amatora zashakaga kubangamira agenda neza mu gihugu cyose.
Ubu intero ni imwe aho muri Santrafrika, aho abaturage bavuga ibigwi by’ingabo z’uRwanda zabamuruyeho umwanzi, zikora kinyamwuga, zigashimirwa umurava n’ubusabane hagati yazo n’abaturage. Ibi rero nibyo bihora birya Museveni n’ibyegera bye, batishimira na rimwe ijabo n’ijambo uRwanda rufite ku rwego mpuzamahanga.
Si ubwa mbere Museveni yohereza abasirikari gushyigikira inyeshyamba muri Santrafrika, kuko no mu mwaka wa 2003, nabwo yoherejeyo abajya gufatanya n’umutwe witwaje intwaro wa J.Pierre Bemba, icyo gihe nabwo bakaba bararwaniriraga François Bozizé waje no gufata ubutegetsi ku ngufu. Umunyekongo J.Pierre Bemba byamuviriyemo gufungwa, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumukurikiranyeho ibyaha by’intambara, birimo ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, n’ubusahuzi. Aha naho abasesenguzi basanga Museveni yagombye kuba yarahaniwe ubufatanyacyaha na Bemba.
Uretse gukorwa n’ikimwaro, nubwo agira isoni nke, ubu bwo noneho Museveni akwiye no kuregwa akanakurikiranwa mu rukiko mpuzamahanga kubera icyaha gikomeye cyo kurwanya ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro.Uganda ni umunyamuryango wa Loni, guhindukira ukarwanya ingabo zayo rero, ni agahomamunwa katinyukwa na Museveni gusa!
Ikindi abasesenguzi bagarutseho ari benshi, ni ukugira inama Perezida Museveni, akigira ku mateka maze akareka gukomeza kugereranya ingabo ze, UPDF, n’ingabo z’uRwanda , RDF. Aho abasirikari ba Uganda bagiye mu butumwa bw’amahoro mu mahanga bahaboneye amasomo akakaye. Urugero ni muri Somaliya, aho UPDF yatakaje abasirikari basaga 100, ababarirwa muri 200 barakomereka bikomeye, abandi amagana bafatwa mpiri. Ingabo za Uganda kandi aho kurinda amahoro zishoye mu mahano, arimo gusambanya abagore ku ngufu, gusahura no kugurisha intwaro mu nyeshyamba UPDF yakabaye irwanya.Ushaka kugererana UPDF na RDF azabaze icyivugo uRwanda rufite muri Darfur, muri Sudani y’Epfo, Santrafrika n’ahandi ingabo zarwo zagiye zitabara, zigasubiza ibintu mu buryo.
Uko byagenda kose, yahanirwa guhora agira uruhare mu midugararo ibera mu bindi bihugu, bikagera n’aho arwanya ingabo za Loni zigamije kurwanya iyo midugararo, yabisimbuka kubera uburangare busanzwe buzwi ku Muryango Mpuzamahanga, ibyo gushotora ingabo z’uRwanda byo Museveni n’abamushuka babireke, kuko igihe cyose azabigerageza amateka ya Kisangani azahora yisubiramo.