PAGE-RWANDA,ni umuryango ugizwe n’ababyeyi n’inshuti z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Canada, bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada bayisaba gusiba no gusaba imbabazi ku kiganiro iherutse gutambutsa gihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo kiganiro cyakozwe tariki 7 Mutarama 2021, gikorwa n’umunyamakuru Stéphane Bureau, mu gihe umutumirwa yari ruharwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe Judi Rever, umunyamakurukazi wo muri Canada uzwiho inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo kiganiro cyaje gushyirwa ku rubuga rw’iyo radiyo, Judi Rever yahawe umwanya wo gusobanura Igitabo cye kigizwe n’imvugo y’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gitabo kigoreka amateka, gitagatifuza Hutu Pawa ko itakoze Jenoside ahubwo ko yakozwe na FPR.
Nyuma y’icyo kiganiro, Abanyamuryango ba PAGE Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada, bagaragaza agahinda batewe no kuba yaremeye gutambutsa ikiganiro nk’icyo kivuga ibihabanye n’ibyabaye.
Mu ibaruwa yasinywe na Perezida wa Page Rwanda, Jean-Paul Nyilinkwaya bagize bati “Radio Canada yahaye umwanya Madamu Judi Rever uzwiho ibitekerezo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahabwa umwanya wo gutambutsa ibitekerezo bye rutwitsi kandi bipfuye bishingiye ku kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri. Ni ibitekerezo hashize igihe bikwirakwizwa a n’abajenosideri n’ababashyigikiye.”
Ibivugwa na Judi Rever ni imvugo yateguwe n’abajenosideri nyuma yo guhunga bamaze koreka imbaga y’Abatutsi. Ibyo babiteguye mu mugambi wabo wo kurimbura Abatutsi aho bemezaga ko Abatutsi bari bagiye kwica Abahutu kugirango bashishikarize Abahutu kumara Abatutsi. Ibaruwa ikomeza igira iti “Ntabwo ibyo bitekerezo bishingiye ku kuri, ni ibinyoma. Bagaragaje ko kandi bababajwe no kuba ku rubuga rwa Radio Canada, hari inyandiko zifite aho zihuriye n’icyo kiganiro cyatambukijwe handitse ngo Jenoside Nyarwanda, mu gihe inyito nyayo yemejwe na Loni ari Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Abagize PAGE Rwanda bavuga ko Judi Rever avuga ibintu bidafite gihamya, akirengagiza ubundi buhamya n’ubushakashatsi butabarika bumaze igihe butangwa haba mu nyandiko, amashusho n’ibindi, bitanga ukuri n’umucyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuze ko bibabaje kuba ikinyamakuru cyubashywe nka Radio Canada gishobora kuba umuyoboro w’ibitekerezo rutwitsi bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ntihanahabwe umwanya urundi ruhande ngo rusobanure ukuri kw’ibivugwa.
Bati “Muzi ko hari ibintu bitandukanye bivugwa kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa se ku bitero bya tariki 11 Nzeri 2001, ese mwatinyuka guha rugari umuntu ubihakana ngo azane imvuga ‘itandukanye n’ihari’? […] Turahamya ko bitashoboka.” Bavuze ko kwemerera Judi Rever na Stéphane Bureau gutambutsa icyo kiganiro , Radio Canada “yagaragaje kwirengagiza byaba bidaturutse ku bushake cyangwa se kudashishoza no kutumva uburemere, cyangwa se byaratewe no gusuzugura inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari Abanyafurika, abirabura cyangwa Abatutsi.”
PAGE Rwanda yasabye Radio Canada gusiba icyo kiganiro ku miyoboro yayo, ikisegura mu ruhame ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakurikira iyo radiyo bakomerekejwe n’icyo kiganiro “no gutegura ikindi kiganiro kuri iyo ngingo.”