Abaturage b’I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yagabanyije ibiciro byo kwipimisha Covid 19, Ni mu gihe abanyarwanda bakomeje guhangana n’icyorezo cya Covid 19 giterwa na Coronavirus cyahungabanyije ubucuruzi by’umwihariko ndetse n’indi mishinga yaba iy’abikorera ndetse n’iya Leta, Ubucuruzi bworoheje bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Rubavu nabwo ntibwasigaye bwarahungabanye, Leta yahisemo kworohereza abacuruzi kuko kwipisha Covid 19 byavuye ku mafaranga 50,000 Frw bishyirwa ku mafaranga 5,000 Frw.
Iyo ugeze kuri uyu mupaka ubona urujya n’uruza rwaragabanutse gusa ukabona abaturage bigengesereye cyane kuko amabwiriza yo kwirinda covid 19 ubona ko yubahirizwa n’ubwo inzego zose za Leta nazo ziba ziri maso zibakangurira gukomeza kwirinda kugirango iyi ndwara barebe ko ubukana bwayo bwagabanuka, Umujyi wose wa Rubavu hagenda hazengurukamo insakazamajwi zibutsa abaturage kudatezuka ku nshingano zo kwirinda ndetse no kubibutsa amasaha yagenwe Bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi bworoheje bifashisha uyu mupaka uzwi nka Petite Barrière mu buzima bwabo bwa buri munsi bishimiye iki gikorwa kuko bigiye kuborohereza cyane kuko kubona amafaranga 50,000 Frw bya buri minsi 15 byari ingume noneho wongeyeho ko muri iyi minsi ubucuruzi bwabo bwadindiye kubera gahunda ya Guma mu rugo.
Umunyamakuru wa Rushyashya News yaganiriye na Murekatete Agnes ucuruza Inyanya,Ibisusa ndetse n’imbuto azivana mu Rwanda azijyana muri Congo DR yagaragaje amarangamutima yishimiye ko amafaranga yo kwipimisha yagabanutse avuga ko agiye gushyiramo ingufu agatunga umuryango we kuko umugabo we nta kandi kazi afite aho yasoje ashimira Leta ibyo kandi abihuje na Kalisa Ibrahim utwara imizigo ayivana Goma ayizana Rubavu wishimiye iri gabanuka ryo kwipisha ahubwo asaba ko bitagarukira kubafite inzandiko z’inzira gusa ahubwo byagera no kubambukira ku ndangamuntu. Inzego za Leta zose zikomeje gufatanya kugirango barebe ko abaturage bakomeza gukora imirimo ibatunga ariko kandi birinda icyorezo, Dore ko Ministeri y’Ubucuruzi ifatanyije na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu na Polisi y’ u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa yatanze impushya zo gukomeza gutanga Serivisi z’ingenzi kuri Kompanyi 688 ndetse n’abantu 2871 bakora muri serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’inganda, ku buryo bigaragarira buri Umwe wese ko u Rwanda rukomeje kworohereza abaturage kubona serivisi zihenze bakazishyira ku mafaranga make mu rwego kuzamura umuturage no kumworohereza kwiteza imbere ariko nawe agashyiraho ake ko gukomeza Kwirinda.