• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Ubwanditsi 14 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 12 Werurwe 2020, inzego z’umutekano zo mu Burundi ntabwo zatunguranye ubwo zakoraga ibikorwa biciriritse byo kwerekana ko bafashe intasi y’u Rwanda yitwa Eric Rutabayiro. Leta y’u Rwanda ntacyo yigeze isubiza ayo manjwe ariko nka Rushyashya twashatse kugira icyo tubivugaho cyane ko ari ikinyoma cyambaye ubusa bigaragarira buri wese uhereye ku bisubizo Eric Rutabayiro atanga ku bibazo bamubaza muri Camera.

Dusubije amaso inyuma; byari tariki ya 13 Mutarama 2021 ubwo ubutumwa bwakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ko hari Umunyarwanda witwa Eric Rutabayiru wafashwe akaba yigisha Kung Fu. Ibi bikaba byarabaye mu gikorwa cyo mu Burundi cyitwa #Ndondeza aho abafashwe n’inzego z’umutekano batabarizwa ku mbuga nkoranyambaga bityo bamwe bikabaviramo kuba batakwicwa n’inzego z’iperereza ry’u Burundi riba ryabafashe nkuko bimaze kuba akamenyero muri icyo gihugu.

Byaje gutungurana nyuma y’iminsi 60 (amezi abiri) ubwo inzego z’umutekano mu Burundi zigaragaza Eric Rutabayiro nk’umusirikari mukuru  w’u Rwanda ufite inyenyeri ebyiri wari woherejwe kuneka mu gisirikari cy’u Burundi. Ibi turabigarukaho mu kanya nyuma yo kwibukiranya inkuru ya Cyprien Rucyahintare werekanwe n’inzego z’umutekano ko ari intasi y’u Rwanda akaba ari n’umusirikare ufite ipeti rya Kaporali.

Tariki ya 12 Werurwe 2016 nibwo Leta y’u Burundi yahuruye yerekana umuturage w’u Rwanda witwa Cyprien Rucyahintare ko ari intasi bafashe. Icyo gihe igisirikari cy’u Rwanda cyatangaje ko “ari ibinyoma nta musirikare w’u Rwanda uri i Burundi nta n’uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki?”

Brig Gen Nzabamwita wari umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda icyo gihe yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n’inomero ziranga umusirikare zatangajwe n’inzego z’u Burundi zitabaho muri RDF. Yongeyeho ko ibirego nka biriya nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.

Inkuru ikimara kujya hanze ko Rucyahintare ari intasi y’u Rwanda yafatiwe mu Burundi, ibinyamakuru bitandukanye byegereye umuryango we, aho se umubyara yahise agaragaza ko ari umujura ruharwa wiba ihene n’inkoko mu baturanyi ko atigeze aba umusirikari. Ibi byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo RFI, AFP nyuma yo gusura uyu muryango.

Murumuna we nkuko bigaragara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuzeko yahunze nyuma yuko bagurishirije umurima we bishyura ibyo bibye.

Tugarutse kuri Eric Rutabayiru, nawe agaragara avuga mu buryo Rucyahintare avuga. Eric utareba muri Camera y’umubaza ubona avuga ibyo bamubwiye kuvuga. Icyambere, igisirikari n’igipolisi ni inzego z’umutekano zifite aho zihurira, mu gisirikari cy’u Rwanda ni gute umuntu yahabwa ubutumwa na Gen James Kabarebe wo mu gisirikari akongera akabuhabwa na Dan Munyuza umukuru wa Polisi?

Rucyahintare bamubajije izina ry’umuyobozi we avuga ko ari Ignace irindi ataryibuka, ubundi avuga Col Kazabisa, utaba mu ngabo z’u Rwanda, bigaragara ko yari yibagiwe izina bamubwiye kuvuga.

Eric Rutabayiru azwi cyane mu nzu mbera byombi y’Urubyiruko ku Kimisagara

Eric Rutabayiru avuga ko yize amashuri atatu yisumbuye ubundi agakomereza muri Kaminuza mu ishami rya Computer Science….ibi koko ninde wabyemera azi uburyo uburezi bukurikirana mu Rwanda?
Ikindi babeshya ko yishyikirije inzego z’umutekano hanyuma akaka ubuhungiro kandi inkuru zimutabariza ko yafashwe zimaze amezi asaga abiri.

Tugarutse ku bisubizo igisirikari cy’u Rwanda cyasubije u Burundi mu myaka itanu ishize, kiragaruka nuyu munsi. Ibi ni iberego bya cyana bidafite aho bihuriye n’ukuri.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko inzego z’umutekano mu Burundi zakangaranye nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana, abayobozi bakuru b’inyeshyamba za FLN zagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyabimata. Ubwo rero Callixte Nsabimana mu ibazwa rye yagaragaje uruhare rwa Leta y’u Burundi mu gushyigikira FLN, inzego z’umutekano zabitse Eric Rutabayiro ngo azavuge urubanza rugeze mu mizi aho uruhare rwa Gen Steve Ntakirutimana na Maj Bertin bakorera inzego z’iperereza mu Burundi mu gushyigikira FLN rwashyizwe ahagaragara.

Abayobozi b’igihugu cy’u Burundi bakwiye kureka politiki igwingiye kuko ibatamaza. Eric Rutabayiru ni umusore ubeshejweho no gukina Film, gukina umukino wa Kung Fu ndetse n’akazi k’ubushoferi. Ntaho ahuriye n’igisirikari.

Kurikira Video ya Rucyahintare n’amakuru avuguruza ko atigeze igisirikare hano hasi…

2021-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki abanyamakuru “b’abanyamwuga, Judi Rever na Michela Wrong, bashinja u Rwanda ibyo badafitiye ibimenyetso? Ni ubuswa mu mwuga, cyangwa ni urwango bakomora  kuri Patrick Karegeya, wari ihabara ryabo?

Ubwanditsi 22 Feb 2021
Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports

Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Jan 2024
Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Nyuma y’impfu z’abari abayobozi ba FLN, Gen. Hamada arakusanya inkunga zo kwisuganya

Ubwanditsi 27 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23
Amakuru

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Ubwanditsi 18 Apr 2024
Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)
Mu Rwanda

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika
ITOHOZA

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubwanditsi 29 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru