• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Editorial 14 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 12 Werurwe 2020, inzego z’umutekano zo mu Burundi ntabwo zatunguranye ubwo zakoraga ibikorwa biciriritse byo kwerekana ko bafashe intasi y’u Rwanda yitwa Eric Rutabayiro. Leta y’u Rwanda ntacyo yigeze isubiza ayo manjwe ariko nka Rushyashya twashatse kugira icyo tubivugaho cyane ko ari ikinyoma cyambaye ubusa bigaragarira buri wese uhereye ku bisubizo Eric Rutabayiro atanga ku bibazo bamubaza muri Camera.

Dusubije amaso inyuma; byari tariki ya 13 Mutarama 2021 ubwo ubutumwa bwakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ko hari Umunyarwanda witwa Eric Rutabayiru wafashwe akaba yigisha Kung Fu. Ibi bikaba byarabaye mu gikorwa cyo mu Burundi cyitwa #Ndondeza aho abafashwe n’inzego z’umutekano batabarizwa ku mbuga nkoranyambaga bityo bamwe bikabaviramo kuba batakwicwa n’inzego z’iperereza ry’u Burundi riba ryabafashe nkuko bimaze kuba akamenyero muri icyo gihugu.

Byaje gutungurana nyuma y’iminsi 60 (amezi abiri) ubwo inzego z’umutekano mu Burundi zigaragaza Eric Rutabayiro nk’umusirikari mukuru  w’u Rwanda ufite inyenyeri ebyiri wari woherejwe kuneka mu gisirikari cy’u Burundi. Ibi turabigarukaho mu kanya nyuma yo kwibukiranya inkuru ya Cyprien Rucyahintare werekanwe n’inzego z’umutekano ko ari intasi y’u Rwanda akaba ari n’umusirikare ufite ipeti rya Kaporali.

Tariki ya 12 Werurwe 2016 nibwo Leta y’u Burundi yahuruye yerekana umuturage w’u Rwanda witwa Cyprien Rucyahintare ko ari intasi bafashe. Icyo gihe igisirikari cy’u Rwanda cyatangaje ko “ari ibinyoma nta musirikare w’u Rwanda uri i Burundi nta n’uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki?”

Brig Gen Nzabamwita wari umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda icyo gihe yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n’inomero ziranga umusirikare zatangajwe n’inzego z’u Burundi zitabaho muri RDF. Yongeyeho ko ibirego nka biriya nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.

Inkuru ikimara kujya hanze ko Rucyahintare ari intasi y’u Rwanda yafatiwe mu Burundi, ibinyamakuru bitandukanye byegereye umuryango we, aho se umubyara yahise agaragaza ko ari umujura ruharwa wiba ihene n’inkoko mu baturanyi ko atigeze aba umusirikari. Ibi byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye ku isi birimo RFI, AFP nyuma yo gusura uyu muryango.

Murumuna we nkuko bigaragara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuzeko yahunze nyuma yuko bagurishirije umurima we bishyura ibyo bibye.

Tugarutse kuri Eric Rutabayiru, nawe agaragara avuga mu buryo Rucyahintare avuga. Eric utareba muri Camera y’umubaza ubona avuga ibyo bamubwiye kuvuga. Icyambere, igisirikari n’igipolisi ni inzego z’umutekano zifite aho zihurira, mu gisirikari cy’u Rwanda ni gute umuntu yahabwa ubutumwa na Gen James Kabarebe wo mu gisirikari akongera akabuhabwa na Dan Munyuza umukuru wa Polisi?

Rucyahintare bamubajije izina ry’umuyobozi we avuga ko ari Ignace irindi ataryibuka, ubundi avuga Col Kazabisa, utaba mu ngabo z’u Rwanda, bigaragara ko yari yibagiwe izina bamubwiye kuvuga.

Eric Rutabayiru azwi cyane mu nzu mbera byombi y’Urubyiruko ku Kimisagara

Eric Rutabayiru avuga ko yize amashuri atatu yisumbuye ubundi agakomereza muri Kaminuza mu ishami rya Computer Science….ibi koko ninde wabyemera azi uburyo uburezi bukurikirana mu Rwanda?
Ikindi babeshya ko yishyikirije inzego z’umutekano hanyuma akaka ubuhungiro kandi inkuru zimutabariza ko yafashwe zimaze amezi asaga abiri.

Tugarutse ku bisubizo igisirikari cy’u Rwanda cyasubije u Burundi mu myaka itanu ishize, kiragaruka nuyu munsi. Ibi ni iberego bya cyana bidafite aho bihuriye n’ukuri.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko inzego z’umutekano mu Burundi zakangaranye nyuma y’ifatwa rya Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana, abayobozi bakuru b’inyeshyamba za FLN zagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyabimata. Ubwo rero Callixte Nsabimana mu ibazwa rye yagaragaje uruhare rwa Leta y’u Burundi mu gushyigikira FLN, inzego z’umutekano zabitse Eric Rutabayiro ngo azavuge urubanza rugeze mu mizi aho uruhare rwa Gen Steve Ntakirutimana na Maj Bertin bakorera inzego z’iperereza mu Burundi mu gushyigikira FLN rwashyizwe ahagaragara.

Abayobozi b’igihugu cy’u Burundi bakwiye kureka politiki igwingiye kuko ibatamaza. Eric Rutabayiru ni umusore ubeshejweho no gukina Film, gukina umukino wa Kung Fu ndetse n’akazi k’ubushoferi. Ntaho ahuriye n’igisirikari.

Kurikira Video ya Rucyahintare n’amakuru avuguruza ko atigeze igisirikare hano hasi…

2021-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

DRC: Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

Editorial 07 Nov 2019
Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Editorial 09 Mar 2025
Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Editorial 22 May 2021
U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

U Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna

Editorial 24 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC
Mu Rwanda

Nyanza: Polisi ifunze umugabo ukekwaho kwiyita umukozi wa WASAC

Editorial 30 Sep 2017
Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club
Amakuru

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Editorial 17 Jul 2025
Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  
Amakuru

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Editorial 12 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru