Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi inganyije n’ikipe y’igihugu ya Cameron ubusa ku busa mu mukino wa gatandatu wo mu itsinda F, ni mu mugihe ku rundi ruhande ikipe ya Mozambique itsindiwe mu rugo na Cape Verde igitego kimwe ku busa.
Muri uyu mukino w’u Rwanda na Cameron wabereye mu mujyi wa Doula, nta buryo bukomeye amakipe yabonye yakabaye yabyaje umusaruro kuko wari umukino wakinirwaga mu kibuga hagati ariko nk’ikipe yari iri murugo ya Cameron ikanyuzamo igasatira kurenza Amavubi.
Ni umukino kandi wagaragayemo ikarita itukura ku ruhande rw’u Rwanda yahawe umunyezamu Olivier Kwizera nyuma yo gukorera ikosa rutahizamu wa Cameron, guhabwa ikaritwa kwa Olivier byatumye ikipe isigarana abakinnyi 10 mu kibuga kuko umutoza Mashami Vincent yakuyemo rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yinjizamo umunyezamu Emery Mvuyekure nawe watabaye izamu ry’u Rwanda mu minota yanyuma.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa, mu gihe muri mujyi wa Maputo wo muri Mozambique yahatsindirwaga na Cape Verde igitego kimwe ku busa kinabahesheje amahirwe yo kwerekeza muri Cameron mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizakinwa mu ntangiro za 2022.
Muri iri tsinda F, ikipe y’igihugu ya Cameron ikaba isoje iri ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 11, naho ku mwanya wa kabiri hari Cape Verde n’amanota 10, aya makipe yombi akaba anahise abona itike yo kuzakina CAN2022 nubwo muri iri tsinda Cameron yari isanganywe iyo tike kuko ariyo izakira iri rushanwa, u Rwanda rushoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 naho Mozambique yo isoje ku mwanya wa kane n’amanota ane.
Muri uru rugendo rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cyagombaga gukinwa muri uyu mwaka wa 2021 ariko nticyaba cyimurirwa muri Mutarama 2022 kubera koronavirusi, Amavubi mu mikino itandatu yakinnye yatsinze umukino umwe, inganya imikino itatu ndetse ikaba yaranatsinzwe indi mikino ibiri, ibi bikaba biyiha amanota atandatu.