Amakuru yizewe aravuga ko Jean Paul Samputu nawe yamaze gutapfuna isente za Gen Abel Kandiho, uyobora urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI, ngo ajye mu mubare wa ba ”mpemukendamuke, batunzwe no guharabika igihugu cyabo, batitaye ku ngaruka zikunze kuba ku ntati.
Ababanye n’uyu muhanzi Jean Paul Samputu, ntibatunguwe n’amahano yuyu mutekamutwe. Abo twaganiriye, baba abo babanye muri Orchestre Ingeri, baba abo bakuranye banakomoka hamwe mu Matyazo ya Huye, bavuga ko kuva na kera ubunyangamugayo bwe bwari hafi ya ntabwo. Basanga buhabanye cyane n’uburere yaherewe mu muryango wa Muzehe Samputu wangaga umugayo cyane.
Nubwo ariko basanzwe bazi ko Jean Paul ari umuriganya, batubwiye ko ntawatekerezaga ko yagera ku rwego rwo kurya akatagabuye ngo agambanire u Rwanda, cyane cyane ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi bwamuhaye byose, none akaba abubereye wa mutindi baha amata akaruka amaraso.
Nubwo Jean Paul Samputu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyigeze yitwara nk’umuntu wababajwe n’ibyabaye, ahubwo yabibonyemo uburyo bwo kwishakira amaramuko. Nguko yagiye yakira amafaranga yabishe iwabo, agatangariza ku maradiyo mpuzamahanga ko yatanze imbabazi, kandi ahubwo yarahawe udufaranga ngo agambane, ndetse akaba yarabipfuye cyane n’abavandimwe be barimo murumuna we Patrick Samputu, umugabo uzwiho ubuhanga, ubunyangamugayo n’ubusirimu bwinshi, utarumvaga ukuntu ubusambo bwatuma umuntu muzima agambanira ababyeyi be.
Magingo aya inyinshi mu nkoramutima za Jean Paul Samputu ni abajenosideri, ababakomokaho, nabandi bahagurukiye kurwanya uRwanda.
Jean Paul Samputu yagiye ahunga uR inshuro nyinshi, ahanini amaze kwiba abantu cyangwa yagaragaye mu migambi yangiza isura y’Igihugu. Yageze aho yigira umurokore, agamije indonke no kwamamaza ibyo yitaga ubwiyunge no kubabarira, ariko abamuzi neza baramaze kuvumbura ko ari ubutekamutwe bwamuranze kuva mu bwana , akaba abusazanye. Abo yahemukiye bagiye bamwihanganira, bibwira ko inda nini izageraho igahaga, akumva inama nyinshi zamushishikarizaga kureka ubuhemu. Ntiyahagaritse imyitwarire isebya umuryango wa Nyakwigendera Samputu, ahubwo yakomeje kwiba abantu batabarika abizeza kubajyana i Burayi na Canada, akabaka akayabo k’amadolari, ari nayo yagize impamba ubwo yahungaga bwa nyuma ava mu Rwanda.
Urwego rwUbugenzacyaha mu Rwanda, rugikorera muri Polisi y’Igihugu, rwamuhamagaye kenshi rumusaba gusubiza utw’abandi, ndetse akanabyemera, ariko ntiyigeze yubahiriza isezerano yahaga Afande Tony Kuramba wageragezaga kumugarura mu nzira nziza. Nguwo umugabo-gito wigize intyoza mu guharabika Urwamubyaye
Muri izo nshuro yahunze, hari ubwo yabaga ari Kampala muri Uganda. Yahakoreye ibitaramo byinshi, aririmba indirimbo zisingiza Perezida Museveni na murumuna we Salim Salleh, biza gutuma aba umwana mu rugo kwa Museveni nibyegera bye. Ubutegetsi bwa Museveni bwamunagamo umuntu woroshye gukoresha mu kubangamira u Rwanda.
Nguko uko Gen Abel Kandiho,yakomeje kumwiyegereza no kumushukisha udufaranga, amwumvisha ko kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , akaba n’umuhanzi uzwi, byamugira igitangaza muri politiki. Ibi nibyo bakoreye Mihigo Kizito, aho yiyahuriye bategura Jean Paul Samputu ngo asimbure Kizito. Samputu yabuze ubushishozi, ngo atahure ko umutego abanzi b’uRwanda bagushijemo Mihigo Kizito, nawe ariwo uzamushibukana. Ubu aririrwa ku mbuga nkoranyambaga, kuri ya maradiyo y’interahamwe n’ibigarasha, si ugukwiza ibinyoma akiva inyuma. Iyo aza kugira umutimanama yari kwibuka ko ibikorwa bye bigayitse bishengura abazi ubupfura bw’umuryango akomokamo.
Jean Paul Samputu ubundi atuye muri Canada, ariko akora ingendo nyinshi muri Uganda, aho ajya gufata amafaranga n’amabwiriza kwa Gen Kandiho. Ubu noneho ari mu mushinga wo gushinga umutwe wa politiki ngo wo kuvuganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nkaho hari umwahaye iyo nshingano. Icyo kiryabarezi ngo ni ishyaka agihuriyemo n’abantu nka Denise Zaneza, René Mugenzi, Claude Gatebuke, n’abandi birirwa bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nkukotwabivuze haruguru, kuba Jenoside yarahitanye ababyeyi be, Jean Paul Samputu ntacyo bimubwiye, apfa kwibonera icyuzuza igifu cye. Nguwo rero Jean Paul Samputu abenshi bamaze guha izina rya Bangamwabo, wemeye kurwiyambika ngo atatire gakondo. Nakomeze akurikire akaryoshye munsi y’ibuye, azahakura inda y’akabati. Kaguta Museveni, Abel Kandiho, Salim Salleh n’ibindi bikomerezwa byo muri Uganda byo birabyinira ku rukoma, kuko burya usenya urwe umutiza umuhoro.
Nubwo ariko bibwira ko bageze ku ntego yo kwangisha bamwe mu Banyarwanda igihugu cyabo, bakwiye kumenya ko amaherezo amateka azabaryoza amaraso yabo bashora mu migambi ibashyira mu kaga. Agatinze kazaza?