• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Ubwanditsi 24 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Mata 2021 ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports hasinyishirijwe abakinnyi babiri mu rwego kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda itegerejwe tariki ya 01 Gicurasi kugeza kuya 29 Kamena 2021.

Iyi kipe izwi nka Gikundiro ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu Muhire Kevin uzwi nka Rooney, uyu mukinnyi akaba agarutse muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu ku nshuro ye ya kabiri.

Undi mukinnyi Rayon Sports yatangaje ni umunyekongo Héritier Nzinga Luvumbu, ni rutahizamu ukina anyuze ku ruhande wahoze akinira ikipe ya Club Athletic Youssoufia Berrechid yo mu gihugu cya Morocco.

Amakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bagiye gufasha Murera mu gihe cy’amezi abiri gusa shampiyona y’u Rwanda izamara.

Andi makuru kandi ni uko umunyekongo
Héritier Nzinga Luvumbu we muri iki gihe ari muri Rayon Sports azatangwaho akayabo k’ibihumbi cumi na bibiri by’amadorali ni ukuvuga asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Luvumbu kandi yari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Muri 2013 yakiniye AS Lojolu yo muri Congo, ayivamo ajya muri AS Vita Club, Muri 2017- 2019 yakinnye muri Royale Union Saint Gilloise yo mu Bubiligi ayivamo ajya muri AS FAR yo muri Morocco.

Biteganyijwe ko Luvumbu ahita akomereza mu mwiherero wa Rayon Sports urimo kubera mu Nzove, naho Muhire Kevin we akazayigeramo mu cyumweru gitaha nyuma yo gupimwa Koronavirusi.

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.

2021-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023
Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko amaze igihe gito arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu

Ubwanditsi 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti
POLITIKI

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

Ubwanditsi 14 Mar 2019
Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo
Amakuru

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Ubwanditsi 11 Nov 2022
U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)
Amakuru

U Rwanda rwahawe indi myaka itanu yo kwakira imikino ya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 19 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru