Singirankabo Bikorwa Freeman uzwi cyane kuri Internet mu mugambi ugayitse wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuhungu wa Tangishaka David na Mariane Baziruwiha. Uyu Nyina umubyara Mariane Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ariko we ahitamo gufata amafaranga bari bamuhaye y’ingengo y’imari ya Ambasade arayatwara ku manwa y’ihangu yiguriramo inzu y’igitangaza ubwo abeshya ko ahunze.
Baziruwiha yahawe akazi muri Ambasade tariki ya 4 Ukuboza 1995 yirukanwa tariki ya 21 Gicurasi 1996 kubera kunyereza akayabo. Usibye kunyereza amafaranga, Baziruwiha yakoranaga n’abantu bakoze muri Guverinoma y’Abajenosideri. Burya wasiga ikikwirukankaho ariko ntiwasiga ikikurimo.
Ibi byabaye mu gihe na JMV Ndagijimana nawe akiri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga nawe yanyereje amafaranga akavuga ko ahunze. Mu bushobozi buke bwa Leta y’u Rwanda itari ifite ubushobozi, ikaba yarakoresheje amafaranga menshi ya FPR Inkotanyi, abo ba bihemu bo bahisemo kuyashyira ku mufuka wabo.
Ababyeyi ba Bikorwa Freeman bize ubuhinzi akaba ariyo mpamvu bakoraga mu mishanga y’ubuhinzi. Nyuma yo kwirukanwa muri Ambasade, nyina wa Bikorwa ariwe Baziruwiha yagiye yihuza n’abarwanya u Rwanda. Yashatse kwinjira muri RNC igitangira ariko kuko adacana uwaka na Theogene Rudasingwa ahitamo kujya muri CNR Intwari ya Habyarimana Emmanuel nawe wahunze u Rwanda.
Nubwo Singirankabo Bikorwa Freeman yize ikoranabuhanga akora mu igaraji akabifatanya no gukora ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho akoresha cyane cyane abana bakomoka ku bakoze amahano mu Rwanda cyane cyane ababarizwa muri JAMBO asbl, ndetse n’abana ba Habyarimana.
Ibikorwa na Bikorwa ni umurage mubi akomora ku babyeyi be, ariko hakiyongeraho n’amaco y’inda yo gushaka indonke kuri Youtube icyarimwe.