• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 26 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Singirankabo Bikorwa Freeman uzwi cyane kuri Internet mu mugambi ugayitse wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuhungu wa Tangishaka David na Mariane Baziruwiha. Uyu Nyina umubyara Mariane Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ariko we ahitamo gufata amafaranga bari bamuhaye y’ingengo y’imari ya Ambasade arayatwara ku manwa y’ihangu yiguriramo inzu y’igitangaza ubwo abeshya ko ahunze.

Baziruwiha yahawe akazi muri Ambasade tariki ya 4 Ukuboza 1995 yirukanwa tariki ya 21 Gicurasi 1996 kubera kunyereza akayabo. Usibye kunyereza amafaranga, Baziruwiha yakoranaga n’abantu bakoze muri Guverinoma y’Abajenosideri. Burya wasiga ikikwirukankaho ariko ntiwasiga ikikurimo.

Ibi byabaye mu gihe na JMV Ndagijimana nawe akiri Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga nawe yanyereje amafaranga akavuga ko ahunze. Mu bushobozi buke bwa Leta y’u Rwanda itari ifite ubushobozi, ikaba yarakoresheje amafaranga menshi ya FPR Inkotanyi, abo ba bihemu bo bahisemo kuyashyira ku mufuka wabo.

Ababyeyi ba Bikorwa Freeman bize ubuhinzi akaba ariyo mpamvu bakoraga mu mishanga y’ubuhinzi. Nyuma yo kwirukanwa muri Ambasade, nyina wa Bikorwa ariwe Baziruwiha yagiye yihuza n’abarwanya u Rwanda. Yashatse kwinjira muri RNC igitangira ariko kuko adacana uwaka na Theogene Rudasingwa ahitamo kujya muri CNR Intwari ya Habyarimana Emmanuel nawe wahunze u Rwanda.

Nubwo Singirankabo Bikorwa Freeman yize ikoranabuhanga akora mu igaraji akabifatanya no gukora ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho akoresha cyane cyane abana bakomoka ku bakoze amahano mu Rwanda cyane cyane ababarizwa muri JAMBO asbl, ndetse n’abana ba Habyarimana.

Ibikorwa na Bikorwa ni umurage mubi akomora ku babyeyi be, ariko hakiyongeraho n’amaco y’inda yo gushaka indonke kuri Youtube icyarimwe.

2021-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2016
Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amateka y’ u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk’uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 15 Jul 2021
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Ubwanditsi 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

Ubwanditsi 22 Jan 2018
Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi
Amakuru

Twibutse Abantu Ubusambo n’Ubugwari bwa Kayumba Nyamwasa, Uwo ari we aho kubeshya abatamuzi

Ubwanditsi 10 Aug 2023
Zidane yabaye umutoza mukuru wa Real Madrid
IMIKINO

Zidane yabaye umutoza mukuru wa Real Madrid

Ubwanditsi 05 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru